U Bushinwa bwemereye u Rwanda impano ya Miliyoni 42,8 z’Amadolari, harimo igice kigenewe kwagura no gutunganya umuhanda Prince House-Masaka mu Mujyi wa Kigali.
Uwo muhanda ufite uburebure bw’ibirometero 10,3, uzatwara Miliyoni zibarirwa muri 30 z’Amadolari, asigaye akoreshwe mu yindi mishinga izemerenywaho n’ibihugu byombi.
Amasezerano y’iyo mpano yasinywe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Uwera Claudine na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei.
Hazasanwa hanagurwe umuhanda kuva Prince House-Giporoso-Nyandungu-Masaka, mu buryo buzatuma imodoka zibasha gukoresha uwo muhanda zifite umuvuduko wa kilometero 60/h.
Ambasaderi Hongwei avuga ko mu kilometero cya mbere uvuye kuri Prince House hazubakwa umuhanda unyura hejuru y’ikiraro (flyover) n’unyura munsi y’ikiraro (underpass).
Mu birometero umunani bisigaye hazabaho kwagura umuhanda ku buryo imodoka zibasha kugenda ari ebyiri ebyiri mu byerekezo bitandukanye, mu gihe ubu zigenda ari imwe imwe.
Gusana no kwagura uyu muhanda byitezweho kugabanya ubucucike bw’imodoka no koroshya ubucuruzi, nk’uko byemejwe mu isinywa ry’aya masezerano kuwa 18 Kamena 2019.
Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe Igenamigambi, Dr Uwera Claudine, yagize ati, “Uyu muhanda ubamo ubucucike bukabije, kwagurwa kwawo kuzagabanya ubwinshi bw’imodoka.”
Yunzemo ati, “Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa zizarebera hamwe indi mishinga yaterwa inkunga binyuze muri iyi mpano.”
Dr Uwera yasobanuye ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa urushaho kuba mwiza uko imyaka igenda yicuma, aho u Bushinwa bufasha u Rwanda mu mishinga itandukanye.
Yatanze urugero ku mushinga w’umuhanda wa Kivu Belt uhuza Rubavu na Rusizi unyuze muri Rutsiro, Karongi na Nyamasheke, n’indi mihanda ikomeje gutunganywa mu Mujyi wa Kigali.
Muri Kanama 2019, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda impuguke zo gusuzuma imishinga y’iterambere u Bushinwa bwashyigikiramo u Rwanda, no kuganira na Leta y’u Rwanda.
Hashingiwe ku myanzuro y’izo mpuguke za China Railway Design Corporation (CRDC), ibyo kubaka no kwagura umuhanda Prince House-Masaka byemejwe kuwa 17 Nzeli 2018, i Kigali.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yibukije ko uyu muhanda ari umwe mu mishinga minini umunani u Bushinwa bwiyemeje gufashamo u Rwanda umwaka ushize.
Abihuza no kuba umwaka ushize Perezida wabo, Xi Jinping yarasuye u Rwanda ndetse hakaba n’inama y’ubufatanye hagati y’Afurika n’u Bushinwa (FOCAC), aho u Bushinwa bwiyemeje gufasha mu mishinga itandukanye y’iterambere mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.
Ati, “Nishimiye ko uyu mushinga uzungukira u Rwanda n’u Bushinwa, ribe irindi sezerano ry’ubushuti, ubuvandimwe n’imikoranire myiza hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.”
Yunzemo ati, “Iyo ariko si yo nkuru nziza gusa ihari. Uyu munsi ni na bwo RwandAir yatangije ingendo z’indege (direct flight) ziva i Kigali zijya i Guangzhou, ni ibyishimo byikubye kabiri.”
Usibye umuhanda uva Remera ukagera i Masaka ugiye kwagurwa, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yasobanuriye itangazamakuru indi mishinga minini bagiye gufashamo u Rwanda.
Ati, “Indi mishinga ni iyagurwa ry’Ibitaro bya Masaka, turashaka gutangira gushyira mu bikorwa uwo mushinga mbere y’uko uyu mwaka urangira, hari no kwagura Ibitaro bya Kibungo.”
U Bushinwa kandi burafasha mu bwubatsi bw’umuhanda uhuza Kigali n’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, ndetse n’umuhanda Huye-Munini nk’uko byemejwe mu ruzinduko Perezida w’u Bushinwa Xi-Jinping yagiriye mu Rwanda muri Nyakanga 2018.
Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Dr Uwera Claudine, avuga ko usibye kuba bene iyi mishinga itanga akazi ku banyarwanda, banayiboneramo amahirwe yo gutyaza ubwenge.
Ati, “Hari n’ubumenyi babikuramo, iyo mihanda iyo barangije kuyikora ubwo bumenyi babukoresha mu bindi bikorwa. Bivuga ko izi nkunga cyangwa impano tuba duhawe n’Abashinwa ziradufasha mu iterambere, gukora iyo mihanda, no kwiyubaka ubwacu.”
Muri Mata 2019, u Bushinwa bwashyikirije u Rwanda impano y’inyubako izakoreramo inzego zitandukanye za Leta zirimo n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yatwaye Miliyoni 27 z’Amadolari.
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.