Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bugiye kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) burega APR FC yatwaye umukinnyi wayo, Nsanzimfura Keddy, kandi nta biganiro byabaye hagati y’impande zombi.
Ku Cyumweru, APR FC yerekanye Nsanzimfura Keddy nk’umwe mu bakinnyi batanu bashya yaguze.
Visi Perezida wa Kiyovu Sports akaba n’Umuvugizi wayo, Ntalindwa Théodore, avuga ko bababajwe no kubona APR FC ikora ibintu nk’ibyo kandi nta biganiro bigeze bagirana nayo.
Ati “Kuba byarakozwe n’ikipe abantu bumva ko ari intangarugero byatubabaje. Nta biganiro twigeze tugirana na APR, Keddy ni umukinnyi wacu dufitanye amasezerano y’imyaka itanu.”
“Kuba batatwegereye, tugiye kujya mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru niho dutanga ikirego kuko ni umukinnyi dukeneye kuko yari hafi kujya hanze.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko APR FC yasinyishije Nsanzimfura Keddy igendeye ku miterere y’amasezerano yasinyanye na Kiyovu Sports adafite agaciro.
Nsanzimfura Keddy yari amaze imyaka ibiri akinira Kiyovu Sports mu gihe mu mwaka ushize aribwo byatangajwe ko yongereye amasezerano y’imyaka itanu.
Ingingo ya 18 y’amategeko y’agenga igurwa ry’abakinnyi muri FIFA, mu gace kayo ka kabiri, ivuga ko “Abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 badashobora gusinya amasezerano y’ababigize umwuga ari hejuru y’imyaka itatu. Ingingo iyo ariyo yose ivuga igihe kirekire kurenza icyo, ntiyemewe.”
Ntalindwa avuga ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwubahirije iri tegeko kuko Nsanzimfura Keddy yasinyishijwe hari umubyeyi we.
“Ibyo byose byarakozwe ndetse amasezerano twagiranye n’uyu mukinnyi abivuga nk’uko amategeko abiteganya, twayasinye turi kumwe n’umubyeyi we, byose birahari, yaba amafoto ye n’amasezerano.”
Nsanzimfura Keddy yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri, ku wa 21 Gicurasi 2020.
Uyu mukinnyi w’imyaka 18 yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yitabiriye imikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2019, yabereye muri Tanzania mu 2018.
Isooko: Igihe