- Akarere ka Musanze gafite ibyiza byinshi nyaburanga bigakururira ibihumbi by’abacyerarugendo buri mwaka
- Musanze yeza imyaka itandukanye kubera igitaka yihariye cy’amakoro bituma yitwa ‘Ikigega cy’ibiribwa’
- Impuguke mu bukungu zihamya ko Musanze ifite amahirwe menshi yo gukorerwabo ubucuruzi butandukanye kandi bugatanga inyungu
- Hari n’abagaragaza ko Akarere ka Musanze ntaho gataniye n’Uturere tw’umujyi wa Kigali
Icyakora Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba by’umwihariko n’imboni y’Akarere ka Musanze muri Guverinoma, ashimangira ko Musanze idakoresha neza amahirwe ifite mu kwiteza imbere.
Ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage (EICV) bwakozwe mu mwaka wa 2011, bwagaragaje Musanze nka kamwe mu turere dutatu twari twaragabanije ubukene.
Gusa bene ubu bushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara muri uyu mwaka, bugaragaza ko Musanze yasubiye inyuma aho iri ku mwanya wa cumi.
Kuri Minisitiri Francis Kaboneka, mu Karere ka Musanze hari ikibazo kuko “urebye Musanze usanga yayingayinga uturere twa Kigali mu bijyanye n’amikoro.” Ni mu gihe EICV y’uyu mwaka igaragaza Uturere dutatu tw’umujyi wa Kigali nk’utwihagazeho mu bukungu bukomeye.
Minisitiri Kaboneka yumvikanye abaza impamvu amahirwe y’iterambere ari muri Musanze atabyazwa umusaruro.
Ibyo, byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2015, mu biganiro byahumuje n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Musanze; abayobozi b’Utugari, abayobora Imirenge n’abakozi bakorera ku cyicaro cy’Akarere ka Musanze n’ubuyobozi bw’ako karere.
“Hari amahirwe karemano Imana yahaye aka karere, hari amahirwe y’uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu hari byinshi bumaze gukora muri aka karere” none “ayo mahirwe nk’abakozi b’akarere tuyabyaza dute umusaruro kugira ngo a karusheho gutera imbere?”
Yunzemo ati “Niba ubushize [mu mwaka wa 2011] kari mu turere dutatu turwanya ubukene ubu tukaba twageze ku mwanya wa cumi, ni ukuvuga ngo hari ikibazo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwiyemerera ko burwaje bwaki n’amavunja mu baturage n’ubwo bigoranye kubona ubuyobozi uguha uko icyo kibazo gihagaze mu mibare.
Minisitiri Kaboneka we ibyo ntabyiyumvisha, ahubwo agira ati “Akarere gahinga, keza, gafite abaturage bafite urwego bagezeho mu gusobanukirwa (…) uyu munsi turacyabona abana barwaye bwaki kandi aka karere ni ikigega cy’igihugu, abo mugaburira ntibarwara bwaki. Aho bituruka hari abarwaye bwaki. Ni ikibazo!”
Icyakora Minisitiri Kaboneka yumvishije ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ko ibibazo bihari bidakeneye ingengo y’imali ko ahubwo hacyenewe guhindura imyumvire.
“Ntiwambwira ngo ni amafaranga yabuze (…) ni ibintu byorohye bikeneye ko tubyumva, tukumva uburemere bwabyo ubundi tugafata ingamba, hari ibyo tugomba kuvuga ngo ‘ibi bigomba kuba umugani!’”
Ababwirwa bo bavuga iki?
Ibibazo nka ‘Musanze yabuze iki?’, ‘Bipfira he?’, ‘Kuki amahirwe ahari atabyazwa umusaruro?’ ni bimwe mu byo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagiye abaza abayobozi mu nzego z’ibanze z’Akarere ka Musanze.
Mu gusa nk’usubiza kimwe muri biriya bibazo, Niyibi Aloys, umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, yahishuriye minisitiri Kaboneka ko ikibazo gihari ari uko benshi mu bayobozi mu Karere ka Musanze badakorera hamwe nk’ikipe.
Ati “Natwe abayobozi ntidukora nka team (ikipe) …nyakubahwa minister singuhisha ko mbona tumeze nk’abaje kwishakira imibereho gusa.”
Rwabugande Benon, umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Musanze yemereye Minisitiri Kaboneka ko hari byinshi bikwiye kunozwa muri mikoranire hagati y’inzego z’imitegekere y’ako Karere.
Minisitiri Kaboneka yibukije abo bayobozi kunoza imikoranire yabo, gukorera hamwe no kugira igenamigambi rihamye birinda kwigira ‘ibitangaza’ kuko ngo azi neza ko hari bamwe mu bayobozi muri ako karere bigize ‘Intakoreka’ na ‘Ba Kagarara’ bumva ko “Ibyo batekereza ari byo bigomba gukorwa, ibitekerezo by’abandi ntacyo bivuze.”
Mu mwaka w’imihigo wa 2014-2014, Akarere ka Musanze kabonye umwanya wa 27 mu Turere 30 tw’igihugu mu mwaka urangiye ho kabonye umwanya wa 13.
Yanditswe na Regis Umurengezi, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.