Dr Gashumba James uyobora ikigo cya Rwanda Polytechnic (RP) gikuriye amashuri Makuru y’Ubumenyingiro azwi nka IPRCs, ahamya adashidikanya ko uwize imyuga abona akazi byoroshye kurusha uwize mu mashuri asanzwe.
Ashishikariza Abanyarwanda kumva agaciro k’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, aho ahamya ko uwayize yihangira umurimo bitamugoye cyangwa bikamworohera kuwuhabwa.
Ati, “Kugana inyigisho z’imyuga n’ubumenyingiro bifasha buri wese wazitabiriye kuko bimufasha kubona umurimo ku buryo bworoshye binyuze mu kuwuhanga cyangwa kuwuhabwa.”
Yabivugiye mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 2088 barangije mu mashuri makuru y’ubumenyingiro uko ari umunani, kuri uyu wa 21 Werurwe 2019.
Muri icyo gikorwa cyabereye muri IPRC-Kigali, Dr Gashumba yashimangiye ko inyigisho z’imyuga ari zo zikenewe mu kugera ku ntego yo guhanga imirimo 214.000 buri mwaka itari iy’ubuhinzi.
Guverinoma yihaye intego yo kuzamura umubare w’abiga imyuga ukaba 60% mu mwaka wa 2024, binyuze muri Gahunda y’Igihugu y’Iterambere Rirambye (NST1) yatangiye muri 2017.
Ni ubwa kabiri amashuri makuru y’ubumenyingiro atanze impamyabumenyi, ubu abarangije amasomo yabo bakaba ari 2088 biganjemo abahungu 1624 mu gihe abakobwa ari 464.
Hatanzwe impamyabumenyi za Diploma ku bize imyaka ibiri, ndetse n’iza Advanced Diploma ku bize imyaka itatu muri ayo ma IPRCs aherereye mu ntara zitandukanye z’igihugu.
Hari abize Ubukanishi, Ubwubatsi, Ikoranabuhanga, Kwakira abashyitsi, Amashanyarazi, Ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Dr Gashumba James uyobora Rwanda Polytechnic yasabye abarangije amasomo yabo kuba abambasaderi beza b’amashuri bizemo, baharanira guhanga imirimo.
Mu gushimangira ubwiza bw’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Dr Gashumba yabwiye Imvaho Nshya ati, “Hari ibihugu bimwe usanga ukeneye gukira yumva ko akwiye kwiga imyuga kuko benshi birangira bihangiye imirimo, bashobora kudakora ku rwego mpuzamahanga ariko iyo urebye mu bihugu birimo gutera imbere, ibigo biciriritse usanga bimeze nk’urutirigongo rw’ubukungu, usanga nka 60% y’ubukungu bw’igihugu yihariwe n’abikorera bato n’abisumbuyeho (small and medium companies), kandi benshi ugasanga ni abize imyuga.”
“Igihugu cya Australia namazemo igihe kinini, abantu twahuraga n’abantu bize imyuga, wareba amafaranga binjiza ugasanga binjiza menshi kurusha twe bagiye muri kaminuza tukabona za Masters na PhD, umubaji cyangwa plumber ugasanga yinjiza amafaranga akubye gatatu ay’umwarimu wigisha muri kaminuza.”
Guverinoma yiteze byinshi kuri TVET
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, witabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abarangije muri IPRCs kuri uyu wa Kane, yavuze ko Leta yiteze byinshi ku biga imyuga.
Yagize ati, “Twizera neza ko muzagira uruhare runini mu guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda, ndetse mukaba muri n’abantu babasha kwihangira imirimo.”
“Ni intego guhora tuzamura imibare y’abanyeshuri bajya muri TVET (amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro) ndetse bakazagera kuri 60% ugereranyije n’abiga amashuri rusange.”
Yongeyeho ko “hejuru ya 75% y’abakoresha abize imyuga n’ubumenyingiro bishimiye uko akazi gakorwa n’abize imyuga n’ubumenyingiro, iki rero ni igikorwa twishimira, ariko tugahora duteza imbere akazi kanoze.”
Abahawe impamyabumenyi biteguye kwihangira imirimo
Ngizwenayo Cyprien na Niyibizi Benjamin barangiye muri IPRC-Kigali mu mwaka wa Gatatu mu ishami ry’Ikoranabuhanga. Bahamya ko byoroshye kwihangira umurimo ku wize imyuga.
Mu gihe hari abafata amashuri y’imyuga nk’amashuri y’abaswa bananiwe kwiga mu mashuri asanzwe, aba basore bavuga ko abavuga ibyo babiterwa no kutamenya igikenewe ku isoko.
Ngizwenayo ati, “TVET ni hahandi ushobora kwihangira imirimo udatekereje ngo ntabaye dogiteri cyangwa porofeseri ariko ukaba uzi ngo ni iki ufite mu mutwe? Bitandukanye no kwiga ariko icyo wize ntugikoreshe ahubwo ukakiryamana hariya.”
Avuga ko ubumenyi bakuye muri iri shuri yizera ko buzabagirira akamaro mu buzima bwo kwihangira imirimo cyangwa mu gukora iyo bashobora guhabwa n’abandi.
Ati, “Twebwe dufite ubumenyi buhagije bwo kuba twajya ku isoko tukagira ibyo dukora nk’abatekinisiye atari ngombwa ko tugaragaza impamyabumenyi dufite tukazipfusha ubusa hariya ntizigire icyo zitumarira.”
“Hari abantu benshi bafite impamyabumenyi mu gihugu cyacu zibapfiriye ubusa ariko nkatwe nk’abatekinisiye Leta yacu idushishikariza, kwihangira imirimo…”
Niyibizi Benjamin ashimangira ibivugwa na mugenzi we, agahamya ko “uwize muri IPRC aba yifitiye icyizere cy’uko yagera hanze akabasha kwirwanaho, bitandukanye n’umuntu wize siyansi, avuga ati njyewe nize chimie (ubutabire) ariko kubona n’ibikoresho byo kujya gukoresha iyo chimie bikamugora.”
Avuga ko byoroshye ku muntu wize imyuga kuba yakwaka inguzanyo ntoya muri BDF akagura nk’imashini icapa (printer), ati, “ariko umuntu wize ubugenge (physics) cyangwa uwize chimie ntabwo azagenda hariya ngo abikore kuko nta hantu abizi, ariko njyewe hano narabibonye.”
Ibyo RP yagezeho mu mwaka umwe imaze
Kuva Rwanda Polytechnic (RP) yajyaho, imaze gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu, binyuze mu mahugurwa y’igihe gito n’igihe kirekire mu myuga n’ubumenyingiro.
RP n’abafatanyabikorwa bayo, mu mwaka umwe bamaze gutanga impamyabumenyi ku rubyiruko 9.650 rwahuguwe ku myuga n’ubumenyingiro, harimo amahugurwa y’igihe gito.
Mu Gushyingo 2018 muri IPRC-Kigali habereye irushanwa ry’abahanga mu guhanga udushya bo hirya no hino muri Afurika ryiswe Africa Skills Competition, aho Abanyarwanda babonye imidali.
Mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu myigire y’abana biga imyuga, hari mudasobwa zo mu bwoko bwa Positivo zahawe Rwanda Polytechnic.
Dr Gashumba yishimira kandi ko hashyizweho cya Rwanda Coding Academy, ikigo gikora porogaramu za mudasobwa, cyubatswe mu ishuri ry’imyuga mu Karere ka Nyabihu.
Hari kandi ikigo cya TVET Trainer Institute (RTTI) cyubatswe muri IPRC-Kicukiro, gifasha mu guhugura abarimu ba TVET mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, imyigishirize, Icyongereza n’ibindi.
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.