Ubu ni saa munani n’igice by’ijoro. Ndicaye n’ikaramu mu ntoki, agakaye kanjye ka
musana imbere yanjye Mafene ndi kwandika ikirori mazemo isaha irengaho iminota mike.
Nimvuga ikirori ntimugire ngo ni aho bari kubyina, oya, ni aho abaturanyi twese twari twabyukijwe no gukemura ikibazo cyari cyavutse ku muturanyi wundi. Kandi nimvuga ikibazo mutumva kurwana cyanwa ibindi bintu byoroshye, ikibazo cy’indaya mu gipangu!
Mu minsi yashize nandikaga mbabaza impamvu mwe urubyiruko mukomeje kwigaragura mu bibi kandi ari nako mubitamo amafaranga. Aha ntabwo byari ikibazo cyo kurebera
mu mashuri uretse ko nanone Mafene nize ko Uburere n’Uburezi bijyana.
Uyu munsi, uko ntangiye bwabwira iby’ikaramu n’ibibazo by’ijoro, nagira ngo mbabwire ko ababa mu ngo zabo muhomba cyangwa mwunguka byinshi.
Uzi kubyutswa n’urusaku rw’umukobwa avuza induru ngo ntiyishyuwe kandi bari bavuganye amafaranga? Nimvuga ibi kuri bamwe wenda barabyuse cyangwa se n’abandi mwarabibwiwe.
Reka mbibwirire: Ntangiye mvuga ibyo kutiyubaha no kutihesha agaciro kandi ntabwo ndibugarukire aho. Ahubwo, ndagaruka mbaze n’abigisha impamvu akazi kabo kagarukiye gusa ku gutanga ubumenyi. Nta soni? Ubumenyi mu mubiri wuzuye ubujiji! Harya ni nde wababwiye ko ibi bitanga umusaruro? Ok reka mvuge ko mwibeshye. Murashaka kumva ingaruka?
Navugaga iby’urusaku rwa nijoro. Ejo bundi muri wikendi (Mujye mwihangana mbyandika mu Kinyarwanda kuko niyo mashuri yanjye) umusore inshuti yanjye n’umuturanyi mu gipangu ukorera muri Minisiteri imwe reka agire gutya atahane umukobwa dore ko
nawe yibera muri geto (ariko irenze ku yanjye).
Kumutahana ubwabyo si ikibazo munyumve neza. Ikibazo ni ugutahana umwe muri aba baba bahagaze ku muhanda! Mafene ntabwo nakandagiye mu mashuri ariko kandi
kudakandagiramo ntibimbuza kumenya ko hari inzira zitagendwa.
Niko, harya warize, uratashye utahanye umwe mu bakobwa bigurisha. Ubwo uzi ikintu utazi
cyangwa wirengagije? Nta soni bagira, nta dini bagira, nta bwoba bagira, icyo baba bashaka ni amafaranga kandi wumve nawe ko baba biteje imbeho kubera ko bayakeneye.
Reka rero umusore wanjye azamutahane bakore ibyo bakora. Niba koko barabikoze nk’uko uyu mukobwa yadukanguye abivuga. Mu masomo yigishwa mu mashuri hagakwiye kuzamo kwiyubaha no kwihesha ka gaciro duhora tuvuga.
Mu bibazo bihangayikishije igihugu, ireme ry’uburezi ryakaje umwanya wa 2 nk’ikibazo kibwugarije kuko abo turera nabo….umusaruro bazatanga bitwara nk’ibyo numvise kuri uwo mugoroba uteye ubwoba.
Umukobwa ubwo yasohokaga yavugaga cyane ko bamuzanye yiteguye gushimisha umuntu
umwe none ngo babaye 2! Kubw’iyo mpamvu, ngo amafaranga yagomba kwikuba 2 ndetse bakongeraho amande ko bamutahishije ijoro kuko n’ikibazo gishobora kumubaho.
Aha naramwumvise kuko nubwo akora kariya kazi kavumwa na bamwe ni umuntu mbere ya byose. Umusore na we yakomezaga kumwumvisha ko agomba gutaha maze bakazabonana umunsi ukurikiyeho.
Kuri we, ngo ntiyifuzaga ko hagira umuturanyi ubona indaya isohoka iwe mu gitondo.
Ngo indaya? “Naba n’uyu mukobwa ntiyize ngo abone akazi, nta kintu afite, ubu se wowe wize ukora muri Minisiteri ni wowe utari indaya? Wananiwe gushaka umugore kandi
ubona ukuze none urabuza abantu amahoro gusa.”
Nyir’inzu na we dore akunda byacitse yari yahageze. Ni we wambwiriye aya magambo uyu musore kuburyo wabonaga ko n’icyubahiro abantu bamuhaga mu gipangu cyari
cyayoyotse. Icyizere nanjye Mafene nakimukuyeho.
Nihagira numbwira ngo aramuzi yarize nzamubwira ko yize ariko atiyubaha. Ibaze rero nawe umuntu Mafene navanyeho icyizere. Ibi singiye kwicara ngo mvuge ngo ni
umwihariko w’uyu musore gusa kuko ni indwara ya benshi mu rubyiruko.
Hari n’abakuze ndetse bubatse badasigwa muri uku kutiyubaha! Ndabeshye se? Niba utagenda nijoro ngo ugire icyo ubona uzabaze abarara irondo bazakubwira iby’imodoka
zihoramo imitingito aho ziba ziparitse nijoro. Ni uko zibamo abazimu se cyangwa ba nyirazo biyambuye agaciro n’ibijyana nako byose!
Dusubize amaso inyuma twongere twihe agaciro, dusubize amaso inyuma twongere dutekereze ko agaciro twihesha ariko cyubahiro kurusha ibindi byose.
Yanditswe na Mafene, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.