Nubwo intambara ya Kabiri y’Isi yose itageze mu Rwanda, hari Abanyarwanda bayirwanye nka Nsabimana Barthazar, uzwi ku izina rya kaporali. Atuye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save mu Kagali ka Shyanda.

Uyu musaza w’imyaka 83 ni umwe mu banyarwanda 14 barwanye intambara ya kabiri
y’Isi yose, bayirwaniye mu Majyarurugu ya Afurika mu gihugu cya Misiri (Egypt), barwaniraga Abongereza.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Kaporali Barthazal yadutekerereje uko urugamba rwari rumeze iyo mu Misiri, atubwira uko yinjiye mu gisirikare, uko yagarutse mu Rwanda, anatuganiriza uko abayeho mu buzima bw’uyu munsi.

Kaporali: Hagati ya 1945 na 1946 nibwo ninjiye mu gisirikare cy’Abongereza. Nakinjiriye mu Bugande, ubwo twagiye kwigishwa ibya gisirikare muri Kenya aho bita Makinalodi,
tuvuye aho tujya Nairobi, twerekeza ku cyambu cya Mombasa, batwuriza  ubwato batubwirako tugiye kurwanya Hitileri n’Abanazi. Ubwo twageze mu Misiri
dukomeza tujya aho bita Efedi kwihugura gukoresha imbunda zikomeye. Badukatamo ibice buri wese ajya muri batayo ye, njye banyerekeje muri batayo yari iri aho bita Longobici. Ubwo nyuma gato nibwo twatangiye kurwana.

Iyo ntambara mwayirwanye igihe kingana iki?

Twayirwanye nk’amezi atatu. Ariko tumaze gutsinda Hitler, twagumye aho kuri Stand by, tureba ko yongera kugaruka. Twahagumye imyaka itatu yose, ku buryo baguhitishagamo niba ushaka gukomeza kuba umusirikare w’Abongereza, cyangwa niba ushaka gutaha. Icyo gihe njyewe nahisemo gutaha.

Urugamba rwari rumeze gute?

Yooo rwari rukaze cyane, yari intambara iteye ubwoba, wabonaga ikirere cyose cyuzuye indege, buriya Abongereza bafite nyinshi cyane… hari igihe wabonaga ikirere cyuzuye indege ukagirango ni ibisiga. Ariko twararwanye kandi birangira dutsinze.

Ni iki cyabafashije gutsinda urwo rugamba?

Ni ibikoresho bihagije, n’ubufasha bw’amahanga. Buriya Hitileri yari umuntu ukaze, ibaze ko ibihugu hafi ya byose bitari bimushyigikiye.

Ubwo se Umwami yabakiriye gute?

Icyo gihe u Rwanda rwategekwaga n’Ababiligi. Ngarutse rero nahise njya kwibwira abayobozi. Nyuma y’igihe gito nk’ukwezi barantumira. Kuko icyo gihe habagaho abasirikare bava muri Kongo. Njye rero bahise bangira umupolisi (icyo gihe babitaga police territoriale)
bampa imyenda ndambara. Nkora igipolisi imyaka igera ku icumi. Aho Habyarimana akoreye kudeta, bahise bamvana mu gipolisi bangira umusirikare, naho nahabaye
imyaka itandatu. Ubwo nari mu myaka y’ikiruhuko cy’izabukuru.

Icyo gihe mwahembwaga angahe?

Kaporali: Twahembwaga make cyane, ku kwezi nafataga Magana atandatu na mirongo itanu 650, kuva muri 1972.

Ko numva wari umukozi ukomeye icyo gihe, nyuma ugiye mu zabukuru byagenze
gute?

Bampaye pansiyo ya gisirikare kugeza n’uyu munsi ndacyayifata. Banampaye imperekeza
y’amezi atandatu, muri 1976 ubwo navaga mu gisirikare batangiye kumpa pensiyo;
yari ibihumbi bitatu Magana atandatu 3600 mu gihe cy’amezi atatu. Nyuma yagiye yiyongera bigera aho bajya baduha ibihumbi cumi na bitanu mu gihembwe, ariko abakire
bahabwaga menshi baje gusaba ko bajya batanga pensiyo buri kwezi. Ubu rero bayampa buri kwezi agera ku bihumbi bine Magana atanu (4500).

Ubu se ubayeho gute? Ukora iki?

Ndi umuhinzi ariko utajya mu murima, nkoresha abakozi ibyo mpinze bikongera bikabyara amafaranga, ngahinga ibindi.

—–

Ikintu gitera ishema Kaporali Barthazar ni uko yatsinze Hitileri, akaba n’umwe mu basirikare ba mbere b’igihugu cy’u Rwanda. Kimwe mu bintu bimubabaza
harimo imyitwarire y’urubyiruko rw’uyu munsi rwabaswe n’ibiyobyabwenge,
ariko kandi ababazwa no kuba yarabyaye abana 12, ubu akaba asigaranye bane gusa.

Intambara Intambara ya kabiri y’Isi yose yatangiye tariki ya mbere
Nzeri 1939 irangira tariki ya kabiri Nzeri 1945; niyo ntambara yahitanye abantu
benshi mu mateka y’Isi, kuko yahitanye abagera kuri 62,468,900.

Iyi ntambara ahanini yabereye mu Burayi itangijwe na Adolf Hitler wayobora u Budage
washakaga kuyobora Isi yose, ariko by’umwihariko akaba yari afite n’umugambi wo gutsemba abantu bo mu bwoko bw’Abayahudi.

Ubukana bw’iyi ntambara bwatewe n’uko yari irimo ibihugu byinshi by’ibihangange kandi
byiciyemo amatsinda abiri; itsinda rya mbere ari naryo ryabaye gashozantambara ryari rigizwe n’u Budage, u Butaliyani n’u Buyapani, irya kabiri bari bahanganye ryari rigizwe n’u Burusiya, u Bufaransa, u Bwongereza nyuma haje kuzamo na Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Kubera ko hari hakenewe abasirikare benshi, u Bwongereza bwitabaje ibihugu bwakoronizaga birimo Australie, Afurika y’Epfo, Kenya, Uganda, Nigeria, Canada, Ubuhinde… bitanga abasirikare bo kujya gurwanira Abongereza muri yo ntambara.

Yanditswe na Richard Dan Iraguha, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY