- Televiziyo zigenda zatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2013
- Ushaka gushyiraho televiziyo asabwa kubaka studio gusa
- Nta mafaranga RURA iratangira kwaka abafite amateleviziyo
- Nta mabwiriza agenga imikorere ya TV araboneka
- Abareba TV mu Rwanda bageze ku 8% by’ingo ziri mu gihugu
Hashize imyaka igera abikorera batangije televiziyo zigenga mu Rwanda kuko mbere ya 2013 mu Rwanda habaga televiziyo imwe rukumbi, ariyo TVR ya Leta yashinzwe mu 1991.
Muri iyo myaka ibiri ishize hari zimwe zatangiye gukora ndetse zikaba zigaragara, hakaba n’izindi zasabye gukora ariko zitaratangira kugaragara.
Ubuyobozi bw’ikigo cya leta gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA, ari na cyo gifite mu nshingano imikorere ya za televiziyo, bwabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko hamaze gusabwa ibyangombwa byo gutangiza teleziviyo 26, ariko izikora zigaragara ari 9 gusa.
Umukozi muri RURA ushinzwe itumanaho n’ibijyanye n’itangazamakuru Mutabazi Jean Baptiste, asobanura ko mu Rwanda ari ikintu cyoroshye, ikigoye ari ukubona icyo uzajya werekanaho (Content).
Mutabazi Jean Batiste yaragize ati “Twageregeje korohereza buri wese ushaka gushyiraho televiziyo, nta mafaranga tumusaba, icyo akora ni ugusaba uburenganzira, akubaka studio azajya akoreramo, abakozi bacu bakajya kumusura ngo turebe niba yujuje ibisabwa, yamara kwemererwa agahita atangira kugaragara. Nta byinshi tumusaba.”
Nyuma y’izo ntambwe, Mutabazi yasobanuye ko mu Rwanda hari ibigo bibiri bifite imanara; STAR TIMES na RBA [yahoze ari ORINFOR]. Bivuze ko ari bo bafite ubushobozi bwo gusakaza amashusho u gihugu hose.
Mutabazi yavuze ko iyo umuntu amaze kubaka Studio azajya akoreramo, ahita ashaka uburyo abaturage bazajya bamureba, akagana RBA cyangwa STAR TIMES bakumvikana ubundi agahitamo abazajya bamutwarira amashusho bakayageza muri Nyakiramashusho z’abaturage.
Uwo muyobozi avuga ko nta genzura cyangwa ubushakashatsi bari bakora ngo bamenye niba televiziyo ziri gutera imbere, ariko avuga ko ziri gutera imbere bitewe n’uko benshi bari kwitabira kuzishyiraho.
Icyakora akavuga ko ikigoye kandi ari na cyo cya ngombwa atari ugushyiraho studio ahubwo ari icyo uzatambutsa kuri iyo televiziyo yawe.
Ayi “ubundi bisinesi ya TV ni ugukora ibiganiro bikunzwe, abaturage bakabikunda bose, bagahora bareba TV yawe. Noneho wowe nyiri TV ukungukira mu bantu bazaza kwamamaza iwawe kuko bazi ko ari wowe urebwa cyane, ikibazo rero kikigoye abantu bashinze za televiziyo; ni ukugira ibyo bashyiraho bihagije kandi bikenewe bikunzwe n’abaturarwanda.”
Ibibazo byugarije imikorere ya televiziyo zigenga mu Rwanda
Nta wakwirengagiza ko hari televiziyo zikunzwe cyane mu Rwanda, hari izikorera amafaranga ariko hari n’izindi zisa n’izikora byo kurangiza umuhango. Hari ibibazo rusange byugarije televiziyo mu Rwanda.
Mu minsi yashize hari na televiziyo ya hano mu Rwanda iherutse kugurishwa igurwa n’ikindi kigo cy’itangazamakuru [kitari icyo mu Rwanda].
Amabwiriza agenga imikorere ya televiziyo zo mu Rwanda
Nubwo televiziyo zemerewe gukora mu mwaka wa 2013, kugeza maginga aya nta mabwiriza ahari agenga imikorere y’itangazamakuru ry’amashusho mu Rwanda.
Ayo mabwiriza ni yo agomba kugaragaza ibikwiye gutangazwa ku mateleviziyo akorera imbere mu gihugu, ku buryo yaca akajagari n’imikorere idahwitse.
Hari umuturage wabwiye Izuba Rirashe ko yatangajwe no kubona rimwe hari televiziyo [yayivuze izina ariko ntabwo twifuje] yashyizeho filime irimo ubusambanyi (porno) ku manywa y’ihangu!
Aha umukozi wa RURA Mutabazi avuga ko ayo mabwiriza igihe azabonekera, ari yo azakemura ibibazo nk’ibyo ndetse akazaba ari na yo agaragaza mu buryo bwimbitse ngo TV zitegetswe gutangaza ibiganiro bikorerwa mu Rwanda bingana iki, ibyo hanze bingana iki, ese filime wenda n’izo z’urukozasoni zatambutswa saa ngahe?
Ati “Ayo mabwiriza ni yo azakemura ibyo byose, waba uzi ko ugiye kwerekana filime irimo ubusambanyi ukabanza ukabibwira abakureba; ugatambutsa ubutumwa kuri TV yawe akababwira uti muvane abana imbere ya TV kuko mu kanya hagiye kujyaho filime itaragenewe abana”
Ibiganiro by’umwimerere bikurura bikunzwe n’abanyagihugu…
Mutabazi avuga ko iki kibazo kiremereye ati “ugereranyije ibitambutswa ku mateleviziyo ya hano mu Rwanda, usanga ibyinshi ari filime, indirimbo n’ibindi biganiro byo hanze.”
Akavuga ko iki ari ikibazo gikomereye abari mu bucuruzi bwa TV kuko kugira ngo ugire abakureba benshi bisaba ko ubaha ibiganiro bikunzwe; biri mu rurimi rwabo bumva, ndetse ari n’ibiganiro by’umwimerere bikorewe iwabo [Local content].
Agira inama ba nyiri amateleviziyo ko buri wese akwiye gufata umwihariko we, akirinda gusakuma byose kandi abizi ko atazabishobora. Agatanga arugero ati “kuki umwe atashinga TV yigisha iby’ubuhinzi gusa, undi agashyiraho iy’ubuzima, undi na we agashyiraho chaine yigisha iby’amateka?”
Agasobanura ko umuntu washinze TV agamije kwigisha ubuhinzi, atabura ibiganiro by’ubuhinzi ndetse atabura abatera inkunga ibiganiro by’ubuhinzi. Ati “hari inzego nyinshi yaba iza Leta n’iz’abikorera zikora mu bijyanye n’ubuhinzi. Nta wundi rero bajya gukorana nawe bagusize.”
Imyumvire, umuco wo kureba TV no kwamamaza biri ku rwego rwo hasi mu banyarwanda
Umuyobozi wa Family TV, Ivan Ngabiwe, yagiranye ikiganiro n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, avuga ko TV abereye umuyobozi yatangiye gukora mu mwaka wa 2011 ariko ikorera kuri Internet, nyuma mu kwezi kwa Werurwe 2013 ikora mu buryo busanzwe ndetse itangira gutambutsa ibiganiro ku kwezi kwa Kamena 2013.
Yavuze ko bagitangira icya mbere cyari kibagoye kwari ukubona abatekinisiye bakora ibya televiziyo, ariko ubu bigenda bikemuka ati “Tugitangira byasabaga ko ushaka abanyamahanga bo kuza kugushyiriraho TV , yaba atakeninisiye n’abandi, ariko ubu nibura umuntu ashobora gushyiraho TV bidasabye gutumiza abanyamerika n’abandi bose.”
Yakomeje asobanura ko ikibazo kindi gisigaye ari uko ibintu bya televiziyo ari bishya mu Rwanda, abayireba bagifite imyumvire yo hasi kimwe n’abamamaza.
Ati “Ipfundo ry’ibibazo byose bigaragara mu bucuruzi bwa televiziyo hano mu Rwanda, bishingiye ku kuba ibintu byose ari bishya; yaba ari abashinga televiziyo ubwabo ni bashya muri ibi bintu, ababikoramo na bo ni bashya, abareba televiziyo na bo si ibintu bamenyereye, gucuruza ibya televiziyo no kwamamaza kuri televiziyo byose ni bishya mu Rwanda.”
Ivan ntabwo yemeranya n’abavuga ko TV zikorera mu gihombo ndetse n’igihe cyo kwinjiza amafaranga kitaragera, ahubwo we akavuga ko umuntu televiziyo zirebwa cyane zinafite ibiganiro bikunzwe zatangiye kuyavanamo.
Gutunga dekoderi nyinshi, imbogamizi?
Nizeyimana Ildephonse ni umuturage wo mu Murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali; yatubwiye ko atunze dekoderi eshatu kugira ngo abashe kureba televiziyo zose akeneye; Canal+, Star Times na Tunga TV.
Yabivuze agaragaza ko ari imbogamizi, akifuza ko nibura TV zose zo mu Rwanda zashyirwa kuri dekoderi imwe, umuturage akabasha kuzireba zose ziri hamwe.
Iki kibazo na Ivan, umuyobozi wa Family TV, yakigarutseho, avuga ko bidakwiye na mba ko umunyarwanda yatunga dekoderi nyinshi, ahubwo Leta ikwiye gushyiraho uburyo bworohereza umuturage kubona TV zose kuri dekoderi imwe.
Ati “Twebwe tuba kuri Star Times gusa, izindi ziri ku murongo wa RBA twebwe ntabwo turiho.” Akibaza ati “kuki kumva radio bidasaba ko umuntu agura nyinshi zitandukanye, ahubwo ugasanga afite imwe yonyine akazumva zose?” Agatanga inama ati “birakwiye ko bashyiraho uburyo buhamye bavuga bati ‘umuntu wese ugiye gushinga TV mu Rwanda asabwa ibi n’ibi, yishyura amafaranga aya n’aya’. Aho kuvuga ngo kanaka arajya kuri dekori iyi n’iyi n’undi nawe ajye ku yindi.”
Kuki hari televiziyo zirebwa ku buntu izindi zikishyurwa?
Umukozi wa RURA ushinzwe itumanaho, Mutabazi yasobanuye ko biterwa n’imiterere y’ubucuruzi bw’amashusho mu Rwanda.
Avuga ko mu abacuruza amashusho afatirwa ku butaka mu Rwanda ari babiri gusa [Terrestrial Holster ; RBA na STAR TIMES] akavuga ko rero iyo umuntu amaze gushyiraho TV ahitamo umwe mu abo uzamutwarira amashusho akayageza mu baturage.
Umwe aramutse yifuje gukorana na RBA, aragenda bakavugana bakumvikana igiciro cy’aho ashaka kugera, bakamwishyuza ubundi bakamugeza mu gihugu hose ku buntu.
Icyo gihe ashobora kuvuga ati njyewe ndashaka ko abanyarwanda bose bandebera ubuntu, nta mafaranga y’ifatabuguzi ry’ukwezi batanze. Bakamwemerera, ati ‘icyo gihe uwo nyiri TV aba avuga ati, ‘reka ndeke abaturage bandebe bose, nibankunda bizatuma namamaza cyane’.”
Undi rero wa kabiri; ashobora kubona TV ye ikunzwe cyane akabwira Star Times ati ‘urabona ko TV yanjye ikunzwe cyane kugira ngo ushyire TV yanjye kuri dekoderi yawe, uzajya unyishyura buri kwezi amafaranga aya n’aya [bakayumvikana]’
Icyo gihe rero STAR TIMES nayo ifita ivuga iti ‘kugira ngo abantu barebe TV yawe nzajya mbishyuza amafaranga runaka ku kwezi.’
Agasobanura ko ari yo mpamvu ubona zimwe bazirebera ubuntu, abandi ugasanga ni ngombwa kuzishyura.
Urutonde rwa RURA rugaragaza televiziyo zimaze guhabwa ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda:
- TV10
- Super TV
- Lemigo TV/Royal TV
- Family TV
- Contact TV
- Digital media Preofessinal – DMP TV
- Light house TV
- K TV
- CapitaL TV
- Max TV
- TV1
- Mwanainchi pay TV
- Isango star TV
- Yego TV
- Flash TV
- Mark media TV
- Goodrich TV
- TV Plus
- Cloud TV
- Exalto TV
- Ishema TV
- BTN TV
- Sana TV
Yanditswe na Richard Dan Iraguha, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.