Junior Multi System ni we urimo gutegura umuzingo w’indirimbo umunani z’Umurundi Nzeyimana Thomas ‘Mkombozi’ uzashyirwa ahagaragara muri Nyakanga 2018.
Umuraperi Mkombozi avuga ko izo ndirimbo zitandukanye mu butumwa no mu miririmbire ariko zigahurira ku mudiho (beat), ikintu ahamya ko nta wundi muhanzi uragikora.
Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Mfite alubumu ndimo ndakora, iratangaje cyane, nibaza ko itandukanye na alubumu zose zo ku isi.”
Avuga ko ashaka guhindura amateka agaragaza Abanyarwanda n’Abarundi nk’abantu basigaye inyuma mu muziki, agakora ikintu n’abahanzi b’ibyamamare ku Isi batarakora.
Avuga ko bibabaje kuba Kidumu ari we muhanzi wo mu Burundi gusa ushobora gukora igitaramo mu mahanga kikitabirwa n’abanyamahanga benshi.
Avuga ko Abanyarwanda na bo iyo bajya kuririmba mu mahanga ariko wareba ugasanga benshi mu bo baririmbira ari Abanyarwanda bene wabo.
Afite inzozi ko hari igihe Umurundi cyangwa Umunyarwanda azajya ajya nko muri Nigeria, akaririmbira Abanyanigeriya gusa, kandi igitaramo cye kikitabirwa n’imbaga nini.
Ati “Na The Ben namubonye muri Kampala ariko usanga hari Abanyarwanda benshi, twe nta bushobozi dufite bwo kugera nka Kenya hari Abanyarwanda n’Abarundibake.”
“Tugomba kuririmba na za Nigeria ahantu abanyarwanda batagera no ku ijana,
Naravuze nti reka nkore ikintu kitigeze gikorwa n’undi.”
“Dushobora gukora ibintu Isi itarakora, kugira ngo ninapfa abantu bajye bavuga ngo habayeho umuntu wo mu gahugu gato wakoze ibintu abo mu bihugu bikomeye batarakora.”
Mu gihe Riderman ari we muhanzi nyarwanda wenyine wujuje Petit Stade, ubugira kabiri, Mkombozi avuga ko yifuza ko na we azayuzuza ndetse akaba yanuzuza sitade iyiruta.
Indirimbo zose ziri kuri iyo alubumu ziracyatunganywa muri studio ya T Time Pro iherereye Kicukiro, Mkombozi akaba yizeye ko azazimurika zifite amajwi n’amashusho.
Muri izo ndirimbo harimo iyo yise Mtabila Camp ikubiyemo ubuzima yakuriyemo mu nkambi y’impunzi ya Mtabila iherereye mu Ntara ya Kigoma muri Tanzania.
Avuga ko iyo ndirimbo ari yo bigoranye gukorera amashusho kuko bisaba gufatira amashusho mu nkambi, ahantu bisaba uburenganzira bwo mu nzego zitandukanye.
Kumurika iyi alubumu muri Nyakanga, avuga ko yabitekereje kuko ari ukwezi yubaha, bitewe n’uko ari ko yavutsemo ndetse u Burundi bunakubonamo ubwigenge (mu 1962).
Ati “Navutse kuwa 24 Nyakanga 1988, u Burundi n’u Rwanda bibona ubwigenge kuwa 1 Nyakanga 1962, urumva ko hari impamvu yo kuba na alubumu nayimurika muri uko kwezi.”
Usibye Mtabila Camp, kuri iyo alubumu hariho izindi ndirimbo nka Umuriro w’Imana, MTN (impine y’amazina ye Mkombozi Nzeyimana Thomas), na Ni inda yawe.
Muri ‘Ni inda yawe’ avuga ibibazo by’abagabo babwirwa n’abakobwa ko babateye inda, akaba ashaka ko inyikirizo yayo azayiririmbirwa na Marina nubwo atarabimusaba.
Mkombozi yahunze u Burundi muri Nyakanga 2016. Avuga ko iteka mu buhungiro agira ibitekerezo byinshi byo kwandika indirimbo kurusha iyo ari mu gihugu cye.
Inkambi ya Mtabila avuga ko yayandikiyemo indirimbo zisaga 80 nubwo izo yasohoye muri studio ari nke, akavuga ko kuva ageze mu Rwanda amaze kwandika indirimbo zisaga 100.
Ingano y’izi ndirimbo ihabanye n’izo yandikiye mu Burundi, aho kuva abugarutsemo muri 2009 avuye mu nkambi ya Mtabila yabagamo kuva muri 2001, yanditse indirimbo 11 gusa.
Avuga ko ubuhungiro iteka ari bubi, ariko ko mu kintu kibi iteka haba harimo icyiza, kuko ngo umuntu uri mu buzima bubi atekereza cyane kurusha udamaraye ufite buri kimwe iwabo.
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.