Amakuru atangazwa na Polisi y’Igihugu arerekana ko ibyaha byo gufata ku ngufu abana n’ubusambanyi byiganje mu Mujyi wa Kigali.
Urebye ku mbonerahamwe y’ibyaha by’ihohoterwa byakozwe mu mwaka wa 2014, byinshi ni ibyo gusambanya abana, gufata ku ngufu no gukubita no gukomeretsa.
Polisi ivuga ko mu mwaka ushize yakiriye ibirego 1.433 byo gufata ku ngufu abana, yakira ibindi 284 by’abasambanya abagore ku gahato.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi y’Igihugu, avuga ko byinshi muri ibyo byaha byakorewe mu Mujyi wa Kigali.
SP Belline Mukamana yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “buriya abanyabyaha bakunda guhunga icyaro bakaza mu mujyi aho abantu bacucitse batabasha gupfa kubatahura, kandi uba umujyi utuwe n’abantu batandukanye barimo abanyabyaha.”
Nubwo imibare ihindagurika, mu mwaka wa 2014 Akarere ka Gasabo ni ko kakorewemo ibi byaha ku rugero rwo hejuru, hagakurikiraho Nyarugenge na Kicukiro.
SP Belline Mukamana avuga ko kunywa urumogi n’ibiyobyabwenge biza mu mpamvu zikomeye ziteza ibi byaha.
Nyuma y’Umujyi wa Kigali, Intara y’i Burasirazuba ni yo iza ku mwanya wa kabiri, bitewe n’uko ikunze kugaragaramo cyane icuruzwa n’ikoreshwa ry’urumogi.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko abakora ibi byaha baza mu byiciro byose; yewe n’abihaye Imana b’abapadiri n’abapasitori.
Ibi bifitanye isano ya hafi n’ubuhamya bw’umukobwa wow o mu Mujyi wa Kigali, uvuga ko yasambanyijwe n’umupasiteri yari yasanze amukeneyeho ubufasha mu nzira igana mu ijuru.
Ubuhamya bw’uwo mukobwa twabubasangije muri nimero iheruka y’iki kinyamakuru (Izuba Rirashe 889).
Akomoza kuri iki, SP Mukamana yagize ati “Nko mu myaka itanu ishize hari umupasiteri twakurikiranye wasambanyije umwana w’imyaka 16, na Kacyiru mu myaka nk’itatu ishize hari umuyobozi wa Korali na we wasambanyije abaririmbyiyayoboraga bose biza kumenyekana kuko harimo abana babiri yateye inda abo bose twagiye tubakorera dosiye bagakurikiranwa.”
Yongeraho ati “hari n’umupadiri bigeze kurega ko yasambanyije umwana akamutera inda baza kubyarana, hari n’umupadiri wo muri za Kibuye na we bigeze kumurega ngo atera abantu SIDA.”
Ingingo ya 191 y’igitabo gihana cy’amategeko iteganya ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko. Ingingo ya 197 yo iteganya ko ukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato undi ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango utegamiye kuri Leta wa ARAMA bugaragaza ko mu Rwanda haba ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buryo bunyuranye ariko ntiribashe kumenyekana kuko abagore benshi bagitinya kwatura ibyababayeho bishingiye ku kuba bimwe mu bigize umuco nyarwanda bibifata nk’igisebo n’ikimwaro ku muryango w’umugore.
Icyo bamwe mu bakirisito n’abihayimana bavuga ku bapasitori basambanya abayoboke babo:
Kayigema Jean Berchmas, w’imyaka 33, umukirisito: “Si kenshi mbyumva, ariko njya mbyumva. Iyo mbyumvise mba numva bimbabaje cyane, nkumva biteye agahinda.”
Umupasitori, utifuje ko amazina ye atangazwa
Ikigaragara ni uko kuba pasitori muri ibi bihe bya none bamwe babigize business (ubucuruzi), ntabwo babikora kuko bahamagawe n’Imana kandi hari n’abandi b’intumwa za Satani bavuga kwera ariko baguhakanisha ibikorwa. Abayoboka bakwiye kujya babanza bakamenya uwo bayoboka, Yesu yarabivuze ati ‘muzabamenyera ku mbuto bera’.
Umukirisito: Oya ibyo bintu ntabyo nigeze numvaho habe na rimwe pe!
Sumwiza Lydia, umukirisito: Kubyumva byonyine birababaje, icya mbere bihesha isura mbi umurimo w’Imana kuko icyo bakaje bashaka kuri uwo muntu ni imbuto nziza iyo agaragayeho urubuto rubi ntekereza ko Imana itishima, birababaje ku ruhande rw’uwabikoze n’urw’uwabikorewe. Kandi icyo aba yitwa cyo ni cyo gituma bibabaza.
Munyakazi Emile, w’imyaka 31, umudiyakoni mu itorero Grace and Healing Church: Icya mbere nkibyumva numva ni umubabaro, nkumva agahinda kenshi kubera ko Imana yarabivuze ubwayo iti ‘ubwoko bwanjye burimbutse kubera kutamenya’. Agahinda ngira ka mbere ni ak’abo ngabo bagwa mu mutego w’abiyita abakozi b’Imana kandi ari abakozi ba satani cyangwa se n’abandi baba ari abakozi b’Imana bakajya mu ntege nkeya, kuko na Yesu yarabivuze ati ‘twirinde imitima yacu ntiremererwa n’amaganya cyangwa ivutu.’ Mu gihe ubonye Pasiteri hari aho ariganya ukwiye kumuvaho.
Yanditswe na Richard Irakoze, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.