Itangazwa ry’abahanzi batanu batanu bakomeza muri buri cyiciro mu bihembo bya Salax Awards 7, ryahuriranye n’itangazo ry’abatunganya umuziki bazwi nka producers ryamagana ibi bihembo.
Ishyirahamwe ry’abatunganya muzika mu Rwanda (RAPO), mu ijwi ry’umuyobozi mukuru waryo Gatsinda Jean Paul (Jay P), ryasohoye itangazo rivuga ko ridashyigikiye itangwa ry’ibi bihembo.
Impamvu ikaba iyihe? Imitegurire y’ibi bihembo “idahesha agaciro umwuga w’abatunganya umuziki mu Rwanda.” Iri tangazo ryasohotse ku mugoroba watangajwemo abahanzi bakomeza, kuwa 11 Gashyantare 2019.
Umuhango wo gutangaza abahanzi bakomeza watinze gutangira kuko wagombaga gutangira 18:30 ariko saa 20:30 akaba ari bwo umushyushyarugamba Kate Gustave yari ageze kuri ‘stage’.
Mu biganiro mu matsinda mbere y’uko umuhango nyir’izina ugera, wasangaga iri tangazo ry’abaproducers rigarukwaho cyane, benshi barinenga.
Intandaro y’iri tangazo ikaba ko mu byiciro bizahembwa hatarimo icyiciro cy’aba-producers nk’uko byagendaga mu bihe byashize ubwo ibi bihembo byategurwaga n’Ikirezi Group.
Ntiturabasha kuvugana na Jay P ngo twumve neza ingingo bashingiyeho bandika iri tangazo kuko telefoni ye idacamo.
Kwamagana ibi bihembo ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’abaproducers, bije nyuma y’aho abahanzi barimo abo muri Kina Music, Christopher, Urban Boys, Charly na Nina na bo babiteye umugongo.
Ahmed Pacifique uyobora AHUPA, mbere yo gutangaza abahanzi bakomeza mu byiciro icyenda byagenwe yibukije ko indirimbo y’umwaka izahembwa, hazahembwa nyirayo (umuhanzi), producer wakoze audio n’uwakoze video yayo.
Mu yandi magambo, nubwo nta cyiciro cy’aba-producers kirimo, producer wakoze amajwi n’uwakoze amashusho by’indirimbo izatoranywa nk’indirimbo y’umwaka, na bo bazahembwa.
Mu biganiro mu matsinda, wasangaga abenshi bavuga ko iri tangazo ry’abaproducers ryamagana Salax Awards ritari rikenewe ndetse bagahamya ko rikoma mu nkokora iterambere rya muzika nyarwanda.
Alex Muyoboke uzwiho kuba yarabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye, yavuze ko nta bihembo bitagira inenge, bityo ko aba-producers bagombaga kugaragaza ibitekerezo byabo mu bundi buryo bikazahabwa agaciro umwaka utaha aho gusohora itangazo ryamagana ibihembo by’uyu mwaka.
Ku rundi ruhande ariko, hari abasaga n’abarishyigikiye, bakavuga ko aba-producers bagombaga gutekerezwaho birenze guhembwa ku ndirimbo y’umwaka, nk’abantu b’ingirakamaro mu ruganda rwa muzika batunganya indirimbo zose zigira abahanzi abo bari bo.
Producer Tuyishime ‘David’ na we ni rwo ruhande ariho, nubwo avuga ko ashyigikiye cyane kuba ibihembo bya Salax bigarutse kuko ari iby’agaciro kuba umuhanzi abona ushima ibyo yakoze akanabimuhembera.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, David yavuze ko nubwo ashyigikiye Salax Awards, anemeranya n’ibikubiye mu itangazo ryasohowe na Jay P nk’ukuriye ishyirahamwe ryabo.
Yvan Buravan yatsinze mu byiciro bitatu (umuhanzi ukizamuka, umuhanzi w’igitsinagabo n’umuhanzi mwiza wa RnB), aza ku isonga mu bahanzi batsinze mu byiciro byinshi.
Abandi batsinze mu byiciro bibiri bibiri ni Alyn Sano, Rideman, King James, Bruce Melody, Marina na Israel Mbonyi.
Twabibutsa ko Salax Awards ari ibihembo byatanzwe bwa mbere mu mwaka wa 2009 biteguwe n’abari abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda barimo Mike Karangwa, Emma Claudine na Ally Soudy.
Icyo gihe hahembwaga abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2008. Ibihembo icyo gihe byari bishyigikiwe cyane ugereranyije n’uko bimeze uyu munsi, haba ku ruhande rw’ababihatanira n’abafana.
Uko imyaka yagiye yicuma ni ko hagiye hazamo kidobya kugeza ubwo habuze n’abaterankunga, bituma mu mwaka wa 2015 bidatangwa, bigaruka muri 2016 ariko na bwo ntibyatangwa kuko habuze amikoro.
Uyu mwaka byakabaye bigiye gutangwa ku nshuro ya 11, ariko ibizatangwa uyu mwaka ni ibya 7 kuko hari imyaka ine bitatanzwe (2015, 2016, 2017, 2018).
Sosiyete ya AHUPA irimo kubitegura ubu, yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu n’Ikirezi Group cyabiteguraga kikaza kubura abaterankunga. Iby’ubu bizatangwa ku nkunga ya Star Times.
‘Final’ izaba kuwa 29 Werurwe 2019, aho umuhanzi wese uzegukana igihembo mu cyiciro arimo azegukana amafaranga miliyoni, mu gihe mu bihembo by’ubushize yegukanaga ibihumbi 500.
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.