Mu maso ni umuhungu ariko mu gatuza ke yameze amabere nk’ay’abagore (Ifoto/Irakoze R.)

Umusore w’imyaka 24, utuye mu Mujyi wa Kigali, yameze amabere mu gatuza kandi ari umuhungu.

Ibi byatewe n’uburwayi butaramenyerwa cyane mu Rwanda bwa ‘Ambugius Genitaria – disorder of sex development’, ibyo bamwe bita kuba ikinyabibiri.

Urebye uyu musore ukamwitegereza mu isura ye, ukareba ibigango bye ubona wese wese ari umuhungu; kandi ni ko abantu bamuzi. Aho atuye naho bose bamuzi nk’umuhungu dore ko anitwa amazina y’abahungu.

Amabere ye ariko ateye nk’ay’abagore, ndetse  no mu myanya ndangagitsina ye afite igitsina gabo ariko kitabashije gukura, nk’uko bigaragara ku ifoto yagashwe na muganga umuvura.

Uyu musore akibona ibi, mu myaka itatu ishize, yihutiye kujya kwa muganga, yoherezwa mu Bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.

Muganiriye, uyu musore avuga ko uburwayi bwe atabashaga gusobanukirwa ubwo ari bwo, kugeza ubwo ahuye na muganga. 

Yabwiye Izuba Rirashe ati “Abaganga bambwiye ko mfitemo ibitsina bibiri, ikindi bambwira ko bazabikuramo, bakansigira kimwe; njye nabonaga meze gutya ntazi icyo nakora.”

Dr Afurika Gasana, ukorera muri ibi bitaro, asobanura ko uyu murwayi ari mu mubare w’abantu avura bahura n’ibibazo by’ibitsina, kandi ko yizera ko azakira akaba nk’abandi.

Ku kijyanye no kuba yarazanye amabere ari umuhungu, Dr Gasana asobanura ko uyu musore imbere yifitemo imyanyandangagitsina y’abagore n’iy’abagabo icyarimwe. 

Aha muganga asobanura ko uyu musore afite imisemburo y’ibitsina byombi, ku buryo imisemburo y’abagore ari yo yatumye azana aya mabere, ariko ko bivurwa bigakira binyuze mu kumubaga.

Agira ati “Afite uburwayi bujyanye n’imiterere y’igitsina aho usanga hari ibibazo bijyanye n’igitsina cyo hanze (external genitaria), ugasanga mu myanya ndangatsina y’imbere afite iy’abagabo (agasabo k’abagabo – ibya) ku rundi ruhande anafite inda nyababyeyi n’udusabo tw’abagore (ovaire).”

Dr Gasana asobanura ko ubu burwayi mu Rwanda hari abana benshi bahura na bwo, ariko ko abantu bagitinya kubwivuza.

Asobanura ko uyu mwana yashoboraga kuba umukobwa n’umuhungu, ko we mu gihe yageraga kwa muganga yabajijwe icyo we yifuza kuba cyo; niba yaba umuhungu cyangwa umukobwa, we ahitamo kuba umuhungu bitewe n’uko yakuze yitwa.

Uyu musore ariko yashoboraga no guhitamo kuba umukobwa kandi agafashwa kumuba.

Mu kuvurwa kwe, uyu musore yarabazwe afashwa guhabwa igitsina gabo, igitsina yari afite ariko kitarakuze nk’iby’abandi. Mu cyiciro cya kabiri azongera abagwe bamukuremo imyanya ndangagitsina yose y’abagore yifitemo nka nyababyeyi n’udusabo tw’abagore. Mu cyiciro cya nyuma cya gatatu, uyu musore azabagwa mu gatuza, avanweho amabere nuko abe umusore wuzuye.

Ni ibiki bishobora gutera ubu burwayi?

Mutesa Leon muganga mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali no mu Bitaro bya Kanombe (Ifoto/Irakoze R.)

Muganga Mutesa Leon ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubuvuzi, akaba inzobere mu ndwara z’uruhererekane. Yabwiye iki kinyamakuru ko ubu burwayi buterwa n’impanuka mu gihe cyo gusamwa kw’umuntu.

Yagize ati “Biterwa n’uko mu isamwa haba habayeho impanuka, ku buryo igice kimwe (ku ntangangabo cyangwa ku ntangangore) gishobora kuzana udusembwa umwana akaba yavukana ibice bituzuye by’igitsina”

Ati “Hari ibishobora guterwa n’uko habayeho ubwo busembwa mu gihe cyo kumusama bitewe n’ibibazo bifitwe n’uturemangingo tugena igitsina umuntu avukana, ariko hari n’ibindi biterwa n’uko umwana ashobora kuvuka hari imisemburo imwe aba adafite ihagije bikaba byatuma niba wenda yararemwe ari nk’umukobwa akagira imisemburo myinshi y’umuhugungu bigatuma rero abantu babona ko afite igitsina cy’umukobwa nyamara mu mubiri ari nk’umuhungu, ni impanuka iba yarabaye mu gihe cyo kumusama uturemangingo tumwe twe (genes) mu kumurema tukagira ubusembwa.”

Ati “Ariko hariho ibindi ushobora gusanga bihererekanywa mu miryango bitewe n’uko hari uturemangingo (genes) duhora dutangwa mu muryango dufite ubwo busembwa.”

Yemeza ariko ko ibi bivurwa, agira ati “Niba dusanze umwana igitsina cye cyerekana ko ari umukobwa yakagombye kuba ari umuhungu, turabivura bigakira, tukabikosora agakura neza akazaba umugabo afite ibice byose byuzuye.”

Abaganga bagira inama abantu bose babuze urubyaro ko bakwiye kwisuzumisha ubu burwayi, kuko ngo abenshi hari ubwo bajya babusanganwa batabizi.

Indi nama ikomeye abaganga batanga ni uko ufite ubu burwayi wese atakwiye kubuhishira, ngo ahabwe akato hagendewe kuri imwe mu migenzo ya kera, ahubwo ko akwiye kugana ibitaro byaba ibya Kanombe, ibya CHUK n’ibyitiriwe Umwami Fayisali akavurwa, kuko buvurwa bugakira.

Dr Afurika asobanurira uyu musore uko, namara kumuvura, igitsina cye kizajya kibasha gufata umurego kigahaguruka nk’ibindi (Ifoto/Irakoze R.)
Dr Afurika Gasana ari kumwe n’umusore wameze amabere ari kuvura ngo azabe nk’abandi basore (Ifoto/Irakoze R.)

Yanditswe na Richard Irakoze, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY