Gen Muhoozi

Jenerali Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda yasabye Interahamwe kumanika amaboko cyangwa akazicanaho umuriro.

Yavuze ko Interahamwe zishe abavandimwe be na bashiki be mu 1994, igihe kikaba ari iki ngo azereke ko adashobora kwihanganira amahano yazo.

Ni mu gihe Uganda ifite ingabo muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo zagiye guhashya inyeshyamba za ADF-Nalu ziherereye muri icyo gihugu.

Yatangaje ko nibamara kunesha ADF, hazakurikiraho guhumbahumba Interahamwe ziri mu Burasirazuba bwa Congo nibaramuka batishyikirije ingabo za Uganda cyangwa iz’u Rwanda.

Ni Operasiyo yiswe Operasiyo Rudahigwa. Rudahigwa akaba yarabaye Umwami w’u Rwanda kuva mu 1931 kugeza mu 1959, akaba yariciwe i Bujumbura mu Burundi.

Gen Muhoozi yagize ati,

“Niturangiza ibya ADF tuzakomereza ku Nterahamwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abanyabyaha bishe abavandimwe bacu na bashiki bacu mu 1994. Igihe cy’amagambo kiragana ku musozo.”

“Ntabwo nigeze ndwana n’Interahamwe mu buzima bwanjye. Ndabaha ibyumweru bike ngo bamanike amaboko nibatabikora tubagabeho ibitero.”

Interahamwe zose zigomba kwishyikiriza abasirikari ba UPDF cyangwa aba RDF bari hafi yazo. Uru rugamba tuzarutsinda kandi twanzuye ko rwitwa Operasiyo Rudahigwa.

“Intarahamwe, ndabizi ko ari mwe bigwari bya mbere ku Isi. Ntabwo nkeneye ko RDF ibimfashamo, njye ubwanjye nzabiyangiriza.”

Aya magambo aje mu gihe Uganda n’u Rwanda birimo kuzahura umubano, ndetse umupaka wa Gatuna wari wafunzwe muri 2019 wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka 3.

U Rwanda rwashinjaga Uganda gutoteza no gushimuta Abanyarwanda bajya muri kiriya gihugu, mu gihe Uganda yashinjaga u Rwanda ubutasi buyihungabanyiriza umutekano.

Interahamwe Muhoozi avuga agiye kurwanya, ni iziherereye muri Congo; haribazwa niba n’iziri muri Uganda azazikurikirana.

Muri Uganda habarizwa Abanyarwanda 274 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi.

Uganda ni iya kabiri mu gucumbikira umubare munini w’abakekwaho uruhare muri Jenoside, nyuma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icumbikiye abasaga 300.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda busobanura ko bumaze gusohora impapuro 1146 zisaba guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasaga 900 baherereye ku mugabane w’Afurika, Congo na Uganda byihariye abasaga 650 nk’uko imibare y’umwaka ushize ubwo twaganiraga n’Ubushinjacyaha yabyerekanaga.

Reba ikiganiro twagiranye na Jean Bosco Siboyintore, Umushinjacyaha uyobora agashami gashinzwe gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu mahanga.

 

Mu mpamvu zituma abashyiriweho impapuro zibata muri yombi badafatwa, harimo n’imibanire ishobora kuba itameze neza hagati y’u Rwanda n’ibihugu barimo.

Umubano w’u Rwanda na Uganda

Kuva ingabo za RPA zibohoye u Rwanda mu 1994, hagiye havugwa ibikorwa bya Uganda byo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Perezida Kagame yabigarutseho mu mwiherero wa 2019, ubwo yakomozaga ku gitabo cy’Umufaransa Gerard Prunier kivuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda.

Gerard Prunier, umwanditsi akaba n’Umunyamateka w’Umufaransa

Prunier asobanura ko murumuna wa Yoweli Museveni Salim Saleh yacuranye na Seth Sendashonga umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda amaze guhunga.

Gerard Prunier wari inshuti za Sendashonga, avuga ko Tanzania na Uganda byari byemeye gushyigikira uwo mugambi, ndetse yewe na Amerika (USA) yari iwuri inyuma.

Seth Sendashonga yasimbutse urupfu mu 1996, ariko mu 1998 araraswa arapfa

Seth Sendashonga wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda muri Leta iyobowe na RPF-Inkotanyi, yahungiye muri Kenya aza no kuhicirwa arashwe mu 1998.

Nyuma yo gufatanya mu guhirika ubutegetsi bwa Mubotu Seseseko muri Zaire no kumusimbuza Laurent D. Kabila, Uganda n’u Rwanda byaje kutavuga rumwe.

Amazi yabaye nk’arenga inkombe, abasirikari b’impande zombi barasanaho urufaya rw’amasasu mu ntambara yabereye i Kisangani muri Congo.

Nyuma y’imirwano ya Kisangani hagati y’u Rwanda na Uganda, abahunga u Rwanda batandukanye bagiye bahungira muri Uganda.

Abandi bagiye bakoresha Uganda nk’ikiraro kibageza mu bindi bihugu, aha twavuga nka Kayumba Nyamwasa wahunze muri 2010.

Kayumba Nyamwasa yahunze u Rwanda muri 2010

Imikoranire yabo na Uganda yakomeje kuba mibi, ariko hagacamo agahe k’ihumure ukumva ngo habaye ibirori n’ubusabane bihuriyemo abayobora ibihugu byombi.

Muri 2009 Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yambitswe umudari kubera uruhare yagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, mu isabukuru yo kwibohora, isabukuru ya 15.

Mu kwizihiza isabukuru yo kwibohora k’u Rwanda, Museveni yambitswe umudari, muri 2009

Nyuma y’imyaka ibiri, Perezida Kagame na we yambitswe imidari kubera uruhare yagize mu kubohora Uganda, mu isabukuru y’imyaka 25 yari ishize Museveni afashe ubutegetsi.

Muri 2011, Perezida Kagame yambitswe imidari kubera uruhare yagize mu kubohora Uganda

Gusurana no kugabirana inka ndetse no guhuza ingufu mu kubaka amashuri, byakurikiwe n’imvugo zitungana agatoki.

U Rwanda rwashinje cyane Uganda gucumbikira abarurwanya barimo abo mu mutwe wa RNC ndetse na FDLR, ndetse ibi binashimangirwa mu rubanza rwa Sankara.

Abandi Banyarwanda batandukanye bafatiwe muri Uganda bakorerwa iyicarubozo nk’uko bagiye babigarukaho, ibi na byo u Rwanda rukabyamagana rushize amanga.

Uganda ariko na yo igashinja u Rwanda kuyoherezamo intasi bigamije guhungabanya umutekano wayo.

Habaye inama nyinshi ziga kuri ibyo bibazo ariko mu by’ukuri zitatanze umusaruro ufatika, kugeza Gen Muhoozi ubwe abyigiriyemo.

Yaje mu Rwanda kabiri uyu mwaka aganira na Perezida Kagame ku bijyanye n’ibibazo byari hagati y’ibihugu byombi, ndetse kuri Twitter ashyira imbaraga mu kuvuga neza u Rwanda.

Ni bwo yatangiye kuvuga ko Perezida Kagame ari se wabo, ko urwanya u Rwanda wese atamwihanganira kuko aba arwanya umuryango we.

LEAVE A REPLY