Kankindi Natete Ernestine ufite ubumuga bwo kutabona atuye mu cyaro cyo mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ko Mu Gatare, Umurenge wa Mugesera.

Umwaka ushize yahawe amahugurwa yo kuboha imipira n’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) yabereye mu Karere ka Nyanza, avuyeyo ashaka imashini atangira urugendo rwo kwikura mu bukene.

Iyo muganira, akubwira ko mbere yagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka 4 y’amavuko mu gihe cy’intambara, abura umuvuza, nyuma y’intambara ababyeyi be bahita bapfa.

Ati, “Njyewe nararwaye, amaso yanjye yafashwe arira, hanyuma birangira imboni ishonze, byari mu gihe cy’intambara, nta muntu washoboraga kumvuza, ababyeyi banjye bahise bapfa…”

Asoje amahugurwa ya RUB, yatangiye gukodesha imashini ariko hanyuma aza kumva ko Ikigega cya Leta BDF gishobora kumwishingira akabona inguzanyo muri Koperative Umurenge SACCO.

Urugendo rwo gushaka inguzanyo binyuze muri BDF yarutangiye muri Werurwe 2019, bigeze muri Gicurasi 2020 ni bwo yahawe inguzanyo n’inkunga by’Amafaranga ibihumbi 500.

Muri ayo mafaranga harimo imashini iboha imipira ihagaze ibihumbi 300 ndetse n’ibindi bikoresho bikenerwa mu kuboha birimo ubudodo, ameza n’intebe.

Uyu mubyeyi w’imyaka 30, avuga ko abasha kudoda imipira 2 ku munsi, amafaranga make ashobora kuyikuramo akaba ari ibihumbi 8, bikamufasha kuzamura imibereho ye n’umwana we.

Nta mugabo afite, ariko iyo akubwira uko abayeho asobanura ko yumvise atategereza gushaka umugabo ngo abone abyare kuko yumvaga akeneye akana nk’umuntu utabona ngo kazajye kamurandata.

Imipira aboha, harimo iy’abana ndetse n’abantu bakuru. Amafaranga imwinjiriza amufasha gutunga umwana we, ndetse agafatanya na nyina wabo babana mu kuzamura imibereho yabo mu rugo.

Avuga ko na we ataratangira kwiga kuboha atumvaga ko umuntu utabona yabasha kuboha, ariko abatanze amahugurwa baramutinyura, kuri ubu akaba yishimira urwego rw’iterambere byamugejejeho.

Ashishikariza abandi bafite ubumuga kwitinyuka bagashaka icyabateza imbere, bakumva ko kuba umuntu afite ubumuga bwo kutabona bidasobanuye ko ntacyo yabasha gukora.

Ati, “Ubutumwa naha abandi Banyarwanda

Nabahumuriza mbabwira ko abakiri bato bashishikarira gushaka kwiga na bo bakiteza imbere batagoye abo bari kumwe

Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu humvikana amajwi menshi y’abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko bashyirwa mu Byiciro by’Ubudehe bitabakwiye, bakifuza kujya mu by’abatishoboye.

Ubuyobozi bwabo ndetse n’inzego za Leta ariko, babasobanurira ko Ibyiciro by’Ubudehe bidashingira ku kuba umuntu afite ubumuga cyangwa atabufite, ahubwo harebwa amikoro ye.

Reba video igaragaza urugendo rw’iterambere rwa Kankindi Natete Ernestine

LEAVE A REPLY