Nsabimana Callixte wamenyekanye mu itangazamakuru nka Majoro Sankara yigamba ibitero byagabwe muri Nyamagabe na Nyaruguru umwaka ushize, yemeye ibyaha 16 ashinjwa.
Yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2019, asomerwa ibyaha byose aregwa, asobanura uko byakozwe, asaba Abanyarwanda imbabazi.
Ati, “Ndasaba imbabazi abakomerekeye muri biriya bitero, ababiguyemo, Imana ibahe iruhuko ridashira, ndasaba imbabazi Abanyarwanda bose, ndasaba n’imbabazi umukuru w’Igihugu.”
Izi mbabazi avuga ko zishingiye ku kuba yaramenyeshejwe ko igitero cyo muri Nyungwe cyaraguyemo abasivili batandatu, mu gihe yari azi ko hishwe abasirikari gusa, babiri.
Abagabye igitero ngo bari barabujijwe kwica abasivili, aho basabwe gutera ibigo bya gisirikari, ibiro by’imirenge, uturere n’ibya polisi, babirengaho bica abasivili 6 barimo abagore batanu.
Nsabimana avuga ko ibyo ashinjwa byose, ibyo atakoze ku giti cye yabikoranye n’abandi, avuga ko byakozwe ku manywa y’ihangu ku buryo abihakanye n’inyoni zabibonye zabimushinja.
Ati, “Nk’umuntu wize amategeko nzi ingaruka zo kurushya ubutabera, nzi n’inyungu zo korohereza ubutabera. Simburana urwa ndanze, hari ibyaha ntashobora guhakana kuko byakozwe ku manywa, mbihakanye n’inyoni zabibonye zabishinja.”
Ibyaha Nsabimana ashinjwa
Umushinjacyaha yavuze ko Nsabimana Callixte alias Sankara akurikiranweho ibyaha 16 birimo irema ry’umutwe w’ingabo zitemewe, iterabwoba rigamije inyungu za politiki, gukora no kuvugira mu ruhame ibikorwa by’iterabwoba, ibyaha byo gutanga amabwiriza mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi, icyaha cyo gufata bugwate, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kwiba witwaje intwaro, gutwika, gukubita no gukomeretsa ku bushake, kugirana umuhano n’amahanga hagamije gushoza intambara, guhabwa ku bw’uburiganya no gukoresha impapuro mpimbano.
Ibi byaha ubushinjacyaha buvuga ko harimo ibyo Nsabimana yakoze ku giti cye, hamwe n’ibyo yfatanyije n’abandi barimo Paul Rusesabagina na Ndagijimana Laurent bita Wilson Irategeka bari muri dosiye imwe.
Umushinyacyaha avuga ko ibyo byaha Nsabimana yabikoze hagati y’umwaka wa 2013 na 2019, bikorerwa ahantu hatandukanye harimo muri Afurika y’Epfo, ibindi bikorerwa mu Rwanda mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu mwaka ushize wa 2018.
Mu bikorwa ubushinjacyaha buvuga ko Sankara yakoze bigize ibyaha, hasobanuwe ko yashinze anayobora ishyaka rya RRM (Rwandese Revolutionary Movement) afatanyije n’abandi bantu benshi kuwa 28 Ukwakira 2017, barishingira muri Afurika y’Epfo.
Nyuma yo kurishinga ngo ryakomeje gushaka abayoboke, ubushinjacyaha bukavuga ko magingo aya rifite abayoboke 200. Imiterere y’iryo shyaka ngo yaravuguruwe rigaba amashami ahantu hatandukanye ku Isi rigira n’abarihagarariye muri Afurika, Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, u Bubiligi, Zambia, Malawi no muri Afurika y’Epfo, rikagira igisirikari cyitwa FLN (Forces de la Liberation Nationale).
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuwa 18 Werurwe 2018 FLN yiyunze n’Ishyaka Nyarwanda Riharanira Demokarasi (PDR-Ihumure) ribowe na Paul Rusesabagina, n’Inama y’Igihugu Iharanira Demokarasi (CNRD-Ubwiyunge) iyobowe na Gen Ndagijimana Laurent bita Wilson Irategeka, bashinga ihuriro MRCD (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique), Nsabimana Callixte aba Visi-Perezida wa kabiri w’iryo huriro.
Nyuma yo kurema MRCD ngo bashinze umutwe w’Ingabo wa FLN banagabana inshingano, umuyobozi wa FLN aba Habimana Amada yungirijwe na Sinayobye Bernabé, Nsabimana Sankara agirwa umuvugizi. Uwo mutwe ngo wahawe inshingano zo kugaba ibitero ku Rwanda, unahabwa ibikoresho by’imbunda n’amasasu.
Ubushinyacyaha buvuga ko mu gushinga uwo mutwe bahereye ku ngabo zavuye muri FDLR ziyobowe na Ndagijimana Laurent, abandi Nsabimana ubwe abashaka muri Uganda abohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myitozo ya FLN.
Abaterankunga ba FLN
Ubushinjacyaha buvuga ko u Burundi bwahaye FLN inkunga y’inzira yo gutera u Rwanda babuturutsemo (ishyamba rya Kibira), Uganda ibaha ibikoresho bitorezagaho mu Ntara ya Kivu muri Congo.
Inkunga y’ihuriro MRCD ngo yavaga mu mpunzi z’Abanyarwanda ziri muri Mozambique, Afurika y’Epfo, Canada, u Bubiligi, Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Zambia, Malawi, Australia no mu Bwongereza, amafaranga akanyuzwa kuri Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte.
Ibitero byagabwe ku Rwanda
Ubushinjacyaha bwagarutse ku bitero byagabwe n’umutwe wa FLN ku Rwanda mu mwaka wa 2018, buhera ku gitero cyagabwe mu Mudugudu wa Mushungero, Akagari ka Mushungero, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, kuwa 19 Kanama, saa tano z’ijoro, gihitana abasivili 3 gikomeretsa n’abandi benshi.
Mu bishwe ngo harimo Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Maniriho Anathole wari Umuyobozi ushinzwe Amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata n’undi witwa Nsabimana Joseph.
Mu bakomerekejwe ngo harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, Harerangabo Anathole na Habimana Viateur.
Ubushinjacyaha buvuga kuri iyo tariki kandi itsinda rya FLN ryagabye icyo gitero ryatwitse imodoka ya Nsengimana Vincent (Gitifu wa Nyabimata), batwika inzu yari atuyemo na moto ebyiri z’uwitwa Bapfakurera, batwika inzu ya Koperative y’Abanyabuzima ya Nyabimata n’umurasire wa Zola.
Abagabye iki gitero kandi ngo basahuye amaduka y’abaturage batwara amafaranga, isukari, ibishyimbo, inzoga, telefone zigendanwa, bajya mu ngo z’abaturage basahura amatungo magufi, nyuma yo gusahura bafata abaturage batandatu bugwate.
Ikindi gitero cyagabwe kuwa 1 Nyakanga 2019, aho ubushinjacyaha buvuga ko bagarutse mu Murenge wa Nyabimata bakubita abaturage, basahura ibishyimbo, ibirayi, amafaranga n’imyenda. Ngo bafashe abaturage bugwate babajyana mu Ishyamba rya Nyungwe aho bagiye barasa amasasu hejuru.
Tariki 13 z’uko kwezi kandi, ngo bagarutse mu Karere ka Nyaruguru bitwaje imbunda, bafata irondo ry’abagabo bane bababohera amaboko mu mugongo, babategeka kwerekana aho ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda biri n’amazu arimo imyaka, barahabereka, basahura imyaka, bafata abaturage babikoreza imyaka.
Kwigamba ibitero kuri BBC na VOA
Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma y’ibyo bitero Nsabimana Callixte yumvikanye kuri radio mpuzamahanga BBC na VOA anagaragara ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube yigamba ibyo bitero bya FLN, avugira n’umwe wa MRCD abereye Visi-Perezida.
Mu kwigamba ibyo bitero Nsabimana ngo yaravuze ati, “Tugamije guhirika ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda binyuze mu mirwano, iyo ni yo nzira twahisemo kugeza duhiritse Leta y’u Rwanda iyobowe n’agatsiko. N’iyo nakwicwa nkanjye Sankara nta bwoba binteye kuko urugamba ruteguye neza kandi rutazahagarara.” Ibi ngo byumvikana no mu majwi (audio) ye ari mu bigize dosiye y’ubushinjacyaha.
Mu kwezi kwakurikiyeho kwa munani, 2018, abarwanyi ba FLN nk’uko ubushinjacyaha bubyemeza, bagabye igitero Mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe mu birometero nka 3,5 umaze kwinjira mu Ishyamba rya Nyungwe. Ngo bahagaritse imodoka zitwaye abagenzi batwika eshanu zirimo coasters eshatu, voiture imwe na minibisi imwe, bica abagenzi batandatu bakomeretsa abandi benshi, basahura amatelefone, mudasobwa, amafaranga, imyambaro n’amaherena by’abo bantu bari bamaze kwicwa no gukomeretswa.
Ubushinjacyaha busobanura ko Nsabimana Callixte yumvikanye yigamba icyo gitero anabeshya ko abarwanyi ba FLN bafashe ishyamba rya Nyungwe ndetse yumvikana kuri VOA ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.
Ubukerarugendo
Ubushinjacyaha buvuga ko usibye kuba ibitero byagabwe ku Rwanda byaratumye bamwe batakaza ubuzima abandi bikabasigira ibikomere ku mubiri no mu bitekerezo, byanagize ingaruka ku bukerarugendo bw’u Rwanda kuko hari abahagaritse ibikorwa byo gusura Pariki ya Nyungwe.
Ngo yahabwaga amadolari 1.000 ku kwezi
Ubushinjacyaha buvuga ko Nsabimana, nk’umuvugizi wa FLN yahabwaga amadolari 1.000 yo gukoresha mu itumanaho n’umutekano, ngo “hari n’igihe yahawe amadolari 5.000. Ngo yahawe na telefone zafatiriwe ziri muri dosiye y’ibirego akurikiranweho.
Gukorana na Uganda n’u Burundi
Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Werurwe 2019, ukwezi kumwe mbere y’uko atabwa muri yombi, Nsabimana yagiranye umubano n’abasirikari b’u Burundi barimo Majoro Bertin ushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu, bagamije kureba uko bahuza ingabo za FLN n’iza Col Kanyemera n’iza Col Karemera ngo bafatanye n’ibyo bikorwa byo kurwanya u Rwanda.
Ubushinjacyaha buvuga ko usibye ibyo guhuza izo ngabo, banaganiriye uko Nsabimana yafashwa guhura na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikari muri Uganda (CMI). Ubwo bufasha Nsabimana ngo yarabuhawe.
Muri uko kwezi abayobozi ba FLN barimo Sinayobye Bernabé ngo bagiye muri Uganda gusaba inkunga ya gisirikari yo gutera u Rwanda. Ngo ni nyuma y’uko bari basabye ubufasha bwo guhura na Brig Gen Kandiho. Icyo gihe ngo abayobozi ba FLN baragiye babonana na koloneli woherejwe na Kandiho, bamugezaho ibyifuzo byabo.
Indangamuntu na paseporo by’ibihimbano
Umushinjacyaha yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ko mu mwaka wa 2013 Nsabimana Callixte yabonye indangamuntu na paseporo bya Lesotho nyuma yo kubeshya ko yitwa Karemera Joseph wavukiye i Masisi muri Congo mu Kwakira 1983 mu gihe ari Umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Nyanza kuwa 10 Werurwe 1982. Ubushinjacyaha yavuze ko yabonye ibyo byangombwa mu buryo budakurikije amategeko atanze amarand ibihumbi 5 (rand ni ifaranga rikoreshwa muri Afurika y’Epfo, ubu irand rimwe riravunja amanyarwanda 62), abifashijwemo n’Umunyalesotho atavuga amazina, arabimushakira, arabimuzanira.
Ubushinjacyaha buvuga ko kuva ubwo ibyo byangombwa by’ibihimbano yatangiye kubikoresha mu ngendo zijya hirya no hino gukwirakwiza icengezamatwara no gushaka abarwanyi n’inkunga muri Swaziland, Afurika y’Epfo, Mozambique, Malawi, Tanzania, ibirwa bya Comores, Madagascar.
Nsabimana yemeye ibyaha byose ashinjwa
Nsabimana Callixte aka Sankara yahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku byo aregwa, avuga ko byose ari ukuri, avuga ko ibyo atakoze ku giti cye nko gushaka ibyangombya by’ibihimbano byakozwe na FLN yari abereye umuvugizi, ibindi bikorwa na MRCD ari rwo rwego rwa politiki ruyobora FLN.
Iby’igitero cyagabwe na FLN muri Nyungwe kikica abasivili 6, avuga ko nta mategeko yo kwica abasivili yari yigeze atangwa, ahubwo ngo bari bahaye amabwiriza abayobozi bakuru ba FLN ko mu bikorwa bya gisirikari bagomba guca ibiraro biri mu muhanda wa Nyungwe no hafi yayo, gutera ibiro by’imirenge n’uturere turi hafi ya Nyungwe, bagatera n’ibigo bya gisirikari n’ibya polisi.
Avuga ko iminsi nk’itanu mbere y’uko icyo gitero kigabwa Gen Maj Sinayobye Bernabé yamubwiye ko ashaka gukora akantu, yibwira ko agiye gukora ibyo bumvikanye byo kugaba ibitero ku bigo bya gisirikari kuko ari byo byari gutuma abona amakuru ashyushye yo kuvuga mu itangazamakuru nk’umuvugizi wa FLN, aho kujya kwigamba ibitero byagabwe ku modoka z’abasivili.
Nyuma y’icyo gitero ngo yatunguwe n’Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko hatwitswe imodoka zitwara abagenzi, ahamagaye Sinayobye aramubura, ahamagara mugenzi we witwa Jevant amubwira ko bishoboka ko icyo gitero ari icya FLN kuko abarwanyi babo bamubwiye ko berekeje kuri kaburimbo.
Nsabimana avuga ko ayo ari amakosa yakozwe na Sinayobye kuko ngo ari we ushinzwe ibikorwa bya gisirikari by’umwihariko akaba ari we wenyine ufite ububasha bwo guha amabwiriza ingabo zari ziyobowe na Majoro Gwado wagabye biriya bitero byose, ari ibya Nyaruguru n’ibya Nyamagabe na kiriya cyo muri Nyungwe.
Nsabimana avuga ko nyuma yaje kuvugana na Sinayobye, amubwira ko ibivugwa ko harashwe abasivili ari ibinyoma, ko Leta y’u Rwanda ibeshya, amwoherereza n’amafoto y’abo yitaga abasivili barashwe, ariko Nsabimana ayagenzuye asanga umwe mu bo bamubwiraga ko bishe ari umwavoka witwa Yusufu wabatorotse.
Nsabimana yasabiye imbabazi ubwo bwicanyi yita “amahano” yahitanye “inzirakarengane” z’abasivili, avuga ko anitandukanyije n’umutwe wa FLN kuko ngo abona ari “inyeshyamba zidatanga icyizere.”
Yabwiye urukiko ari, “Imbere yanyu nitandukanyije na FLN, ejo cyangwa ejo bundi batazakora ibindi bikorwa bikanyitirirwa.”
Ibijyanye no gukorana n’u Burundi na Uganda hagamijwe guhirika Leta iriho mu Rwanda, yavuze ati, “Iki cyaha ndacyemera nkagisabira n’imbabazi, ibyo ubushinjacyaha buvuga ntabwo bumbeshyera, nagiranye umubano n’abasirikari bakuru b’u Burundi na Uganda. Bertin ushinzwe renseigmenent (ubutasi) mu Burundi ubwo bamfataga muri telefone yanjye basanzemo ubutumwa twari tumaze kwandikirana.”
Yunzemo ati, “Yadufashije gukura abasirikari muri Congo baciye mu Cyibitoke bakambukira mu ishyamba rya Kibira bakomereza muri Nyungwe.”, ariko avuga ko ibyo bakoraga byakorwaga rwihishwa kuko ngo bitari bizwi na Leta y’u Burundi.
Ku bijyanye n’imikoranire na Brig Gen Abel Kandiho uyobora CMI muri Uganda, Nsabimana yavuze ko bagiranye imikoranire, aho ngo muri Werurwe 2018 Sinayobye yoherejwe muri Uganda kubonana na Kandiho agezeyo asanga Kandiho yagize izindi gahunda ariko aboherereza umukoloneli ushinzwe iperereza ryo hanze, barabonana, bamubwira ko bifuza ibikoresho n’ubufasha bwa dipolomasi, ati, “Intumwa zacu zavuyeho ubwo butumwa babutwemereye. Nafashwe twitegura gusubira Uganda kurangiza ibijyanye n’ubwo butumwa batwemereye.”
Ubushinjacyaha bwasabye ko Nsabimana afungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeza, bushingiye ku kuba ngo aramutse arekuwe yatoroka ubutabera ndetse no kuba aho atuye hatazwi, hakiyongeraho ko yafashwe nyuma yo gushakishwa igihe kirekire bityo ubushinjacyaha bukavuga ko arekuwe atakongera kuboneka cyangwa agasibanganya ibimenyetso bigikusanywa. Ubushinjacyaha buvuga ko aramutse arekuwe ashobora no kongera gukora ibyaha kuko n’ubundi ibyaha akurikiranweho yabigizemo uruhare binyuze mu bikoresho by’ikoranabuhanga.
Umwunganizi mu mategeko wa Nsabimana, Mé Nkundabarashi Moise, yasabye ko umukiliya we arekurwa akajya yitaba ubutabera ari hanze, avuga ko impungenge z’ubushinjacyaha z’uko yatoroka cyangwa agasibanganya ibimenyetso zitahabwa agaciro, umucamanza nyuma yo kumva ubusabe bw’impande zombi atangaza ko isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rizaba kuwa 28 Gicurasi 2019.
[…] Nsabimana ‘Sankara’ yemeye ibyaha 16 aregwa, asaba imbabazi Abanyarwanda […]