Imyigaragambyo y'abamagana urupfu rwa George Floyd, i Washington

Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yamaganye ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe umwirabura George Floyd mu gihugu cye.

Vrooman ni umwe mu banyamahanga bagaragaza ubushake bwinshi bwo kwiga Ikinyarwanda, ndetse akunda kwandika ku mbuga nkoranyambaga mu Kinyarwanda.

Muri video ye iheruka yashyize kuri Twitter, uyu mugabo yamaganye iyicwa rya George Floyd wishwe kuwa 25 Gicurasi 2020, urupfu rwe rugateza imyigaragambyo muri Amerika.

Ati, “Uyu munsi ndashaka kuvuga ku birimo kubera muri Amerika. Nifatanyije n’abantu bose bamagana ubwicanyi bw’ubugome bwakorewe George Floyd.

Ni ivanguraruhu ryagize uruhare mu rupfu rwe. Uwamwishe azahanwa n’ubutabera. Nsangiye uburakari na benshi barakaye ubu. Kandi nizeye ko imyigaragambyo irimo kuba muri Amerika irimo abirabura n’abazungu izatanga impinduka nyazo.

Nizera ko impuhwe no kubaha agaciro ka muntu bishobora gusimbura ivanguraruhu. Demokarasi yacu ituma izo mpinduka zishoboka”

Ambasaderi Peter Vrooman yibukije kandi amagambo yavuzwe na Martin Luther King, ati “Abanyamerika tugomba gushyira mu bikorwa imyemerere yacu ishingiye kuri demokarasi ko Amerika ari igihugu kimwe kidacikamo ibice, gifite ubwisanzure n’ubutabera kuri bose.”

George Floyd yishwe n’Umupolisi wamutsikamije ivi ku gakanu, George atabaza avuga ko atabasha guhumeka ariko umupolisi akomeza kumukanda mu gihe cy’iminota 8 n’amasegonda 46.

Nyuma y’urwo rupfu, imyigaragambyo irwamagana yaratangiye, itangirira aho yiciwe i Minneapolis muri Leta ya Minnesota, ikomereza no mu zindi Leta, n’ubu irakomeje.

Umupolisi Derek Chauvin wishe George, yatawe muri yombi, ashinjwa ubwicanyi. Umugore we yahise asaba gatanya nyuma yo guhungabanywa n’ibyo umugabo we yakoze.

Mu myigaragambyo, abirabura n’abazungu bakomeje kwerekana uburakari bafite, ari na ko hagarukwa ku nkuru z’abirabura bicwa cyane kurusha abazungu, bakicwa n’inzego z’umutekano.

Yanditswe na Janvier Popote

LEAVE A REPLY