Imodoka ziracyari nke ku buryo nta gahunda yo gukumira izinjira mu gihugu (Ifoto/Kisambira T)
  • Imibare igaragaza ko imodoka 1 ikoreshwa byibuze n’abantu 200 (1/200)
  • Guverinoma irashishikariza abantu kugura imodoka ariko imisoro iracyari hejuru
  • Leta irateganya kongera imihanda mu Mujyi wa Kigali mu mwaka 2015 mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’ibinyabiziga

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko nta mugambi uhari wo kugabanya ibinyabiziga byinjira mu gihugu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, avuga ko igihugu gifite imodoka nkeya cyane, bitandukanye n’uko abantu babyibwira iyo babonye ubucucike bwazo mu Mujyi wa Kigali.

Dr. Nzahabwanimana Alexis yagize ati, “Imodoka zihari ni nkeya cyane, ahubwo turashishikariza abantu kugura imodoka ariko impamvu bigaragara nk’aho ari nyinshi, ni ikibazo cy’imihanda dufite, ibikorwaremezo biracyubakwa, Ubu tumaze kubaka ibirometero 40 bya kaburimbo mu Mujyi wa Kigali ariko ntibituma tutabona ko imodoka ari nyinshi mu gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.”

Ministeri y’ibikorwaremezo ivuga ko imodoka z’abantu ku giti cyabo zitarenga 58.000; bivuga ko byibuze imodoka imwe isangiwe n’abantu hafi 200 (1:200).

Mu mwaka wa 2013, Leta yari ifite imodoka 1,578 na moto 1,649, izi zose zikaba zitarimo iz’abasirikare n’abapolisi.

Imodoka zikomeje kwiyongera

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro yerekana ko ibinyabiziga bigenda byiyongera buri mwaka nubwo imisoro igaragara nk’iri hejuru.

Mu mwaka wa 2010 mu gihugu hinjiye imodoka 3.295; muri 2011 hinjira 5.197; muri 2012 hinjira 8.506, umwaka ushize hinjiye 5.350 naho guhera muri Mutarama kugera Kamena 2014 hamaze kwinjira  imodoka 2.202

Uko ibinyabiziga byinjiye mu myaka 4 ishize

Bimaze kugaragara ko imihanda imwe n’imwe mu Mujyi wa Kigali ifite ubucucike bw’imodoka, cyane cyane mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba (abantu bajya/bava ku kazi).

Ministeri y’Ibikorwaremezo irateganya kongera imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Kigali kugira ngo ubucucike bugaragara ku muhanda Rwandex-Remera, Gishushu-Remera na Nyabugogo bugabanuke.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi avuga ko hagiye kubakwa imihanda y’ibirometero 54 ari nayo izatuma hagabanuka ubucucike bw’imodoka.

“Turi ku cyiciro cyo gushaka amafaranga [yo kubaka iyo mihanda], abazayubaka barazwi [isoko ryamaze gutangwa], aho ibintu bigeze ndabona 2015 tuzatangira kubaka.”

Dr. Nzahabwanimana Alexis wirinze gutangaza uwahawe iryo soko, yavuze ko kubaka imihanda y’ibirometero 54 bizatwara amafaranga miliyari 65.

Nta mugambi wo kongera umusoro

Hari amakuru avuga ko Leta ifite umugambi wo kongera imisoro ku modoka nk’uburyo bwo guca intege abaturage bifuza gutunga imodoka zabo.

Gusa Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiravuga ko nta mugambi gifite wo gusaba ko umusoro ku binyabiziga wongerwa.

Komiseri wungirije ushinzwe imisoro, Drocelle Mukashyaka, aherutse kubwira Izuba Rirashe ko nta mpamvu yo kuzamura umusoro.

Abanyarwanda bari basanzwe binubira ko imisoro yo kwinjiza imodoka iri hejuru cyane dore ko hari igihe irenga 50% by’ikiguzi cyatanzwe kuri icyo kinyabiziga.’

Yatangajwe bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY