Hari benshi bavuga ko Abanyarwanda bakunda imanza, ariko wasesengura neza ugasanga nabo atari bo, ahubwo biterwa n’ubumenyi buke mu kumenya amategeko.

Inshuro nyinshi umuntu amenya itegeko ari uko ryamugonze cyangwa rigiye kumuhana. Ariko siko byakagenze, ahubwo yakabaye arimenya mbere, akirinda kuryica, n’iyo yaryica
akabikora abizi.

Hari ihame mpuzamahanga mu by’amategeko rivuga ko “nta muntu ushobora kwitwaza ko atazi itegeko” bishatse kuvuga ko igihe itegeko ryatangarijwe mu igazeti ya Leta, rihita
ritangira gukurikizwa kandi uwaryishe nabwo atangira guhanwa.

Ibi bituma umuntu yibaza impamvu Igazeti ya Leta itegerezwa abaturage ngo bamenye amategeko hakiri kare, birinde ibyaha n’amakosa, ndetse banamenye uburenganzira bwabo.

Niba utari ubizi ubimenye ko igihe cyose uzafatirwa mu cyaha cyangwa amakosa, igisubizo kivuga ngo ‘sinari nzi ko ari icyaha’ kitazahabwa agaciro na rimwe.

Icyo abacamanza bitaho, ni ukumenya niba iryo tegeko ryarasohotse mu igazeti
ya Leta gusa.

Iyo ugereranyije izo ngingo ebyiri usanga hari imwe iryamira indi, kuko umuturage wese agomba kuba azi amategeko, ariko kugira ngo amenye ayo mategeko ni uko ayagezwaho na Guverinoma.

Ni nko kubaza umuntu icyo utamuhaye cyangwa ukamusaba kuguha icyo
utamubikije.

Nonese wa mugani, niba Umunyarwanda atarabona Igazeti na rimwe, ni gute uzajya kumubwira ngo amategeko yose urayazi? Kwaba ari ukwigiza nkana!

Birakwiye ko igitabo gitangarizwamo amategeko n’ibindi byemezo byamaze kuba ndakuka bya Guverinoma ari cyo Igazeti ya Leta, cyegerezwa abaturage ku rwego rw’akagali, umurenge n’akarere. Kandi birashoboka binyuze muri Minisiteri y’Ubutabera cyangwa Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Leta y’u Rwanda yakoze byinshi mu kwegereza ubuyobozi abaturage, ariko birakwiye ko hafatwa ingamba zo kwegereza abaturage Igazeti.

Biratangaje kubona umuturage agera ku murenge ntahasange igazeti, yagera ku kagali akabura igazeti, no ku karere ukahasanga uyifite ni uwayishakiye, nta somero wasangamo igazeti ya buri gihe.

Yego abo mu mujyi banafite ikoranabuhanga babasha kuyibona kuri internet banyuze ku rubuga rw’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, no ku zindi mbuga ariko rero twibuke ko abafite internet mu Rwanda batarenze kuri 20%.

Ubwo ushatse wavuga ko abantu 20% ari bo bonyine bagera ku igazeti ya Leta kandi nabo si bose, kuko internet ikoreshwa cyane n’urubyiruko kandi rukaba rudakunda ibintu bya politiki.

Birashoboka ko Guverinoma yanashyiraho uburyo bwo kwigisha abaturage amategeko binyuze mu mahuriro nk’umuganda rusange n’inteko rusange z’abaturage.

Si ngombwa ko abaturage bose basoma igazeti nubwo bikwiriye, ariko ubushobozi
n’iyo bwaba buke umwe ashobora gusoma igazeti akayibwira bagenzi be, agahabwa
umwanya mu muganda rusange akababwira itegeko rishya ryasohotse.

Mu kwanzura iki gitekerezo, reka nibutse ko ari inshingano ya buri munyagihugu, gushaka no kumenya amategeko. Umuturage uzi amategeko abasha kwitwararika, akabasha no
guharanira uburenganzira bwe.

Guverinoma nayo ikibuka ko ifite inshingano zo kwegereza abaturage ibikorwaremezo. Uko rero ibegereza ubuvuzi, uburezi, imihanda amazi n’amashanyarazi ni nako igomba kubegereza igitabo gikubiyemo inyandiko z’amategeko n’ibindi byemezo bya
guverinoma byamaze kuba ndakuka [Igazeti].

Iki gitekerezo cya Richard Dan Iraguha cyatangajwe bwa mbere mu Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY