Dr Habumugisha Francis asohotse mu cyumba cy'iburanisha i Nyamirambo ku Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge, kuwa 13 Nzeri 2019.

Dr Hamumugisha Francis yatangiye kuburanishwa ku byaha bitatu birimo icyo gukubita umukobwa witwa Kamali Diane uherutse gutakambira Perezida Kagame kuri Twitter.

Uyu mugabo ufite Televiziyo yitwa Goodrich, yazanwe mu Rukiko Rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa 13 Nzeri 2019, aho icyumba cy’iburanisha cyari cyakubise cyuzuye ku buryo bamwe babuze aho bicara.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Francis yakubise Diane kuwa 15 Nyakanga 2019, ubwo bari mu nama ya kampani yitwa Alliance in Motion Global yavugaga ku bitagenda muri kampani n’imikorere muri rusange.

Umushinjacyaha ati, “Dr Habumugisha akekwaho kuba ubwo yari mu nama yarakubise uwitwa Kamali Diane, amukubita urushyi, akaba nanone yarangije telefone ye ubwo yari aketse ko muri uko gushyamirana no kuvuga ku bitagenda arimo amufata amajwi ndetse n’amashusho.

Ntabwo byarekeye aho, akekwa kuba yaranatutse (Nzaramba Marie Madeleine) mu ruhame muri iyo nama hateraniye abantu barenze umwe, aramubwira ati ceceka, areke kuvuga ubusa, akomeza amubwira ko yamuha nyina ndetse ko ari umwanda.”

Dr Francis yireguye avuga ko atakubise Diane ariko ko telefone yo yayimwambuye ubwo yarimo amufata video agatekereza ko ashaka kuyohereza muri Uganda.

Dr Francis yavuze ko aherutse gufungirwa muri Uganda, umupolisi wamufunze amubwira ko azira kunekera u Rwanda kubera amafoto ye ari kumwe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda.

Ayo mafoto, Dr Francis yabwiye urukiko ko yakwirakwijwe n’abo batavuga rumwe mu bucuruzi barimo Kamali Diane, akaba ngo yaramwambuye telefone ngo adakomeza gufata amashusho.

Umucamanza yabajije Dr Francis impamvu atagaragarije ikibazo cye Abanyafilipine bari bayoboye inama, yiregura avuga ko byagaragaraga ko bashyigikiye uruhande rwa Diane.

Iburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryaranzwe n’impaka zagarutse no kuri video yafashwe na CCTV Camera yafatiwe mu cyumba cy’inama yabereyemo iryo sanganya.

Ubushinjacyaha bwagaragaje iyo video nk’ikimenyetso cyerekana ko koko Dr Francis yakubise Diane, ariko umwunganizi wa Francis avuga ko video itararagaza gukubita ariko ko n’iyo yaba yaramukubise bitari ku bushake.

Kamali Diane ngo yafashe video ubwo Nzaramba Marie Madeleine yari ahagaze avuga ku mikorere mibi ya Dr Francis muri iyo sosiyete bahuriyemo ya Alliance y’Abanyafilipine.

Dr Francis yireguye avuga ko iyo ikibazo kiba ibyamuvugwagaho aba yarakubise uwabivugaga (Nzaramba), ariko akaba yarasatiriye Diane kuko ikibazo cyari video Diane yarimo afata.

Impaka ku nyandiko mvugo zo mu Bugenzacyaha

Mé Idahemuka Tharcisse yabwiye urukiko ko umukiliya we Dr Habumugisha Francis atahawe ubutabera kuko yarezwe ariko ntahabwe umwanya wo kwisobanura kugeza atawe muri yombi.

Yavuze ko hishwe ihame ry’uko ntawe ugomba gufatirwa icyemezo atumviswe, amagambo Ubushinjacyaha bwamaganye kuko ngo yabajijwe mu Bugenzacyaha kuwa 26 Nyakanga 2019.

Umushinjacyaha yavuze ko hari n’inyandiko mvugo (PV) Dr Francis yishyiriyeho umukono we ubwe kandi akaba atayihakana, ariko hanyuma akavuga ko ibyo yavuze atari byo byanditswe.

Mé Tharcisse yavuze ko mu Bushinjacyaha kuwa 10 Nzeri 2019, habayeho impaka ku kuba uregwa yarameye icyaha mu Bugenzacyaha, Ubushinjacyaha bumenyeshwa ko atacyemera.

Umushinjacyaha yafashe ijambo mu Rukiko avuga ko bitumvikana ukuntu Mé Idahemuka ahakana inyandiko umukiliya we yashyizeho umukono, asaba ikimenyetso kiyivuguruza.

Mé Tharcisse yavuze ko yisobanura ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha, avuga ko birimo kwivuguruza, bityo asaba urukiko ko rutabiha agaciro mu myanzuro rufata.

Yavuze ko kuba mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha Dr Francis yarabajijwe impamvu atemera ko yakubise Diane akanamumenera telefoni, ubwabyo bigaragaza ko atigeze yemera ko yamukubise.

Mé Tharcisse yavuze kandi ko mu Bugenzacyaha umukiliya we yavuzwe ko yafunzwe amasaha atanu kugeza ubwo yiyambaje inzego, ariko handikwa ko yafunzwe iminsi itanu.

Umushinjacyaha yanenze imyiregurire y’uregwa, avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu wo ku rwego rwa Dr ahakana inyandiko yishyiriyeho umukono, akaba atanagaragaza ko yahatiwe kuyisinya.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko usibye inyandikomvugo Dr Francis yishyiriyeho umukono yemera ibyaha, hari n’abatangabuhamya bahamya ko ibyo akekwaho ari ukuri.

Muri bo, nk’uko Ubushinjacyaha bubisobanura, harimo “uwitwa Mushimiyimana Jean Pierre wabajijwe yemeza neza ko ubwo bari muri iriya nama Dr Habumugisha ubwo bari bavuze ko abatwara abakiliya mu mikorere yabo, ko atabyishimiye ahagurukana umujinya, aragenda akubita Kamali Diane.

Hari undi witwa Mukangango Florentine, na we mu ibazwa rye yakoreye ku rwego rw’Ubugenzacyaha kuwa 9 Nzeri 2019, na we yashimangiye ibyo Mushimiyimana Jean Pierre yavuze, na we yemeza ko Dr Habumugisha muri iriya nama yakubitiyemo Kamali Diane.”

Mu gusesengura ikindi kimenyetso gishinja Dr Francis cy’amashusho ya CCTV Camera yafatiwe mu cyumba inama yabereyemo mu nyubako ya M. Peace Plaza, Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo mashusho “agaragaza uburyo Dr Habumugisha yahagurukanye uburakari bwinshi agenda yihuta ajya aho Kamali yicaye akamwegera, ari na ho bihuye n’ibyo yisubirije hariya ku rwego rw’Ubugenzacyaha, akamukubita icyo we yise agashyi gato ku itama.”

Amashusho ya CCTV Camera yerekanwe n’Ubushinjacyaha mu Rukiko, Umushinjacyaha ayashingiraho avuga ko Dr Francis yahagurukanye imbaraga nk’ugiye guhangana, yaka Diane telefone amukubita urushyi, Umushinjacyaha ati “Hari ikindi kimenyetso gikenewe usibye gusaba imbabazi?”

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Dr Francis akekwaho gukora n’icyaha cyo “kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 186 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho “umushingamategeko yavuze ko umuntu wese ku bw’inabi wangiza cyangwa wonona ikintu cy’undi cyimukanwa cyangwa kitimukanwa aba akoze icyaha.”

Mu mabazwa ye yo mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, Dr Francis, nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, “yemeye ko telefone ya Kamali Diane yamenetse, ikameneka ari we uyimushikuje”, ngo akaba yarasinyiye ko “yabitewe n’umujinya ndetse ngo n’uburakari.”

Icyaha cya gatatu Dr Francis akurikiranweho, ni icyo gutukana mu ruhame gihanishwa ingingo ya 161 isobanura ko gutukana ari, nk’uko Ubushinjacyaha bwabibwiye Urukiko, “ikimenyetso, imigenzereze, ijambo, cyangwa inyandiko bigambiriye gukomeretsa umuntu ku bushake kandi ku buryo butaziguye.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo Dr Francis “yahakanye ko yatutse Nzaramba Marie Madeleine ngo amutukire muri iyo nama, Nzaramba aramushinja, akavuga ko bwo yari afashe ijambo ari kuvuga uburyo hari abatwara abakiya b’abandi kandi ko Dr Habumugisha na we yarebwaga n’icyo kibazo, ko yahise amubwira ati naceceke, ari kuvuga ubusa, yamuha nyina, ni umwanda.”

Ubushinjacyaha buti, “Turasanga nk’uko ya ngingo (ya 161) ibiteganya, ari amagambo Dr Francis akekwa kuba yarabwiye Nzaramba, agambiriye kumukomeretsa ku bushake kuko aya magambo ntabwo ahesheje icyubahiro, ni ayakomeretsa umuntu, kandi noneho akaba akekwa kuba yarayamubwiye mu ruhame ku bushake, ibyo rero bikaba ari ibitutsi.

Usibye rero n’iyi mvugo ya Nzaramba, abatangabuhamya bagaragajwe babajijwe, uko babajijwe byagenze muri iyo nama, Mushimiyimana Jean Pierre, Mukangango Florentine, na Niyonkuru, bose bakaba bemeza ko Dr Francis yayabwiye Nzaramba Marie Madeleine.”

Ubushinjacyaha mu kwanzura, bwavuze ko icyifuzo cyabwo gishingira ku ngingo za 96, 97 na 98 zo mu itegeko nimero 20/2013 ryereyeke imiburanishirize y’imanze z’inshinjacyaha, busaba gufunga by’agateganyo Dr Habumugisha Francis mu gihe iperereza rikomeza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bimenyetso bugikusanya harimo n’ibyo Dr Francis yasabye ko bishakwa, aha Umushinjacyaha akaba yibukije ko Ubushinjacyaha bukusanya ibimenyetso bishinja n’ibishinjura, yungamo ati, “hari n’abandi ngo yaba yarakubise cyangwa yarahohoteye, afungwe rero iperereza rikomeze, afungwe adateza umutekano muke muri sosiyete.”

Ubushinjacyaha bwongeyeho ko mu mpamvu zituma Dr Francis asabirwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeza, harimo ko afunguwe ashobora gutoroka ubutabera, akaba yasibanganya ibimenyetso, akaba ashobora no kotsa igitutu abatangabuhamya ndetse n’abamurega.

Mé Idahemuka Tharcisse yahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku bimenyetso n’icyifuzo cy’ubushinjacyaha, avuga ko Dr Francis akeneye ubutabera kurusha Diane. Yabishimangiye avuga ko bitumvikana ukuntu Dr Francis yarezwe mu itangazamakuru ngo aziranye n’abayobozi bakuru, avuga ko ibyo nta shingiro bifite.

Mé Tharcisse yagarutse kuri video ifatwa nk’ikimenyetso gishinja umukiliya we ati, “Iyi video ubushinjacyaha buvuga bwakuye kuri CCTV Camera si ho honyine iri, kuri Ishema TV irahari, kuri Twitter ya Diane irahari ariko iherekejwe n’ibisobanuro binyuranye. Ariko ibikorwa byayo uko Ubushinjacyaha bubyemera ni uko, [Dr Francis] ntiyiteguye kurwana, ntiyagambiriye kurwana, mubitwandikire, kuko nta no kurwana byabaye, amaso yanjye wenda ashobora kuba atarora nk’ay’abandi, turasaba urukiko kuzabigenzura kuko ikigaragara kwambura, gushikuza telefone byo byarabaye, ariko gukubita ntabyo tubona.”

Yunzemo ko Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Dr Francis atigeze agambirira kurwana, bityo ko n’iyo yaba yarakubise Diane atahanwa n’ingingo ya 121 ivuga ku gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ahubwo yahanwa n’iyibanziriza ya 120 ihana icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ariko atari ku bushake.

Ubushinjacyaha ariko bwaje gufata ijambo buvuga ko Mé Tharcisse yemerewe kunganira uwo yunganira ariko ko atemerewe kubeshyera Ubushanjacyaha, buti, “Mé Tharcisse avuze ko Ubushinjacyaha bwavuze ko nta bushake umukiliya we yagize bwo gukora icyaha, icyo twavuze ni uko ataje mu nama agamije kurwana, naho ibyo yakoze byo ntabwo hagaragajwe ko yabitewe n’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa akaba ari umwana muto ngo bikureho responsabilite penale (kuryozwa icyaha) ye.

Mé Tharcisse yagarutse ku byo Diane ngo yatangarije Ishema TV ko yakubiswe ubwo we na Dr Francis bari mu nama ya kampani, Mé Tharcisse ati, “Ikirego cya Diane kivuga ko Francis yasabwaga ibisobanuro mu nama ya kampani, ariko tugira ngo tubatangarize ko Dr Francis nta kampani ahuriyemo na bariya bantu, bahuriye kuri supplier ubaha ibyo bacuruza, aha turagaragaza ko Dr Francis afite sosiyete ye yanditse muri RDB (Goodrich) twabahaye icyemezo cyayo. Nta n’umwe muri aba bamushinja uyibereye umunyamigabane cyangwa umukozi ku buryo bagira impaka muri kampani, bivuga ngo nta n’umwe uyobora undi ku buryo Nzaramba yari gusaba ibisobanuro Dr Francis nk’uko Diane abigaragaza muri interview ye iri kuri Ishema TV.”

Si n’abatangabuhamya kuko Mushimiyimana Jean Pierre akorera mu izina rya Optimist, utazwi mu rwego rw’amategeko, utemerewe no gucuruza adashobora gutwara abakiliya, Mukangango Florentine na we ni uko, akorera muri Optimist, uwitwa Arcade akorera muri Vision, agakorana na Nzaramba, ni sosiyete zitazwi, zikorera muri pyramides zaciwe mu Rwanda. Diane Kamali akorera mu izina rya Flying Eagle na bo udashobora kubaza ibyemezo byemewe na RDB, MINISANTE, byo gucuruza food supplement (inyunganiramirire), ikibazo bigica ku ruhande, ikibazo ni ukutubahiriza itegeko.”

Mé Tharcisse yavuze ko ikibazo cyatumye iriya nama iterana cyari icy’ibirego 152 byashyikirijwe Alliance in Motion Global cy’abaturage batanze amafaranga ariko ntibahabwa inyunganiramirire, hakaba n’abishyuye amafaranga y’inyunganiramirire ariko ntibinjire muri sisitemu ishamikiye kuri Uganda, ati, “hari n’abijejwe ubukire batabonye, ni byo twasabye ko habaho iperereza, impaka zari zihari ni impaka z’ubucuruzi.”

Yasabye ko umukiliya we afungurwa

Mé Tharcisse yasabye Urukiko gutegeka ko Dr Habumugisha Francis arekurwa akajya yitaba ubutabera ari hanze, asaba ko impamvu Ubushinjacyaha butanga busaba ko afungwa by’agateganyo zitahabwa agaciro.

Yavuze ko Dr Francis afungwa bwa mbere mu Bugenzacyaha “impamvu batanze ni uko umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho, twagaragaje ko atari byo kuko n’inzego z’ibanze zabitangiye icyemezo ko ari umuturage uzwi wo mu Karere ka Kicukiro, twagaragaje no atigeze akurikiranwa na rimwe mu buzima bwe (criminal clearance).”

Yunzemo ati, “Indi mpamvu ubushinjacyaha butanga, ngo afunze ni bwo buryo bwaborohera ngo aboneke mu butabera, muri dosiye nta hantu na hamwe hari convocation (inyandiko y’ihamagazwa), mandat d’ammener Dr Francis (icyemezo gitegeka ko afatwa), iyo bamutumiraga bamutumiraga kuri telefone akizana, bivuga ngo ntabwo ashobora guhunga ubutabera kuko igihe mumushakiye hose muramubona

Ntabwo ashobora kwangiza ibimenyetso kuko ubushinjacyaha bwiyemereye ko ibyo busigaje gushaka ni ibyo we yabarangiye, ntabwo ari ibyo barangiwe n’abareze ku buryo twakeka ko hari ikindi kimenyetso kizaza kimushinja.”

Yunzemo ko mu gihe ubushinjacyaha buvuga ko hari inyandikomvugo y’ifatira rya telefone, hakabaye hari n’inyandikomvugo y’ifatira ry’iriya video ndetse na raporo ya muganga yerekana niba koko Diane yarakubiswe n’icyo yakubiswe.

Ubushinjacyaha bwafashe ijambo buvuga ko icya ngombwa atari uburyo video yabonwemo kuko uburyo bwo gukusanya ibimenyetso ari bwinshi ndetse buri kimenyetso kikaba gisuzumwa ukwacyo, avuga ko icya ngombwa ari uko inama igaragara muri video uregwa adahakana ko yabaye ndetse akaba adahakana ko yayitabiriye, naho raporo ya muganga yo ngo “ntihari ariko si cyo kimenyetso cyonyine kandi iperereza rirakomeza.” Umushinjacyaha yavuze kandi ko, bitandukanye n’ibyo umwunganizi w’uregwa yari amaze kwemeza, ibimenyetso bigikusanywa atari ibishinjura gusa, ahubwo ngo hari n’ibishinja.

Kwiregura kwa Francis

Dr Habumugisha Francis yabajijwe impamvu ubwo yabonye Diane afata video atamuregeye Abanyafilipine bari bayoboye inama, ahubwo akamusatira akamwaka telefone ikanangirika, avuga ko abo Banyafilipine atari kubaregera kandi bari mu bamurwanya.

Yabwiye Urukiko ati, “Abari bayoboye inama bari bashyigikiye uruhande rwandwanyaga, kuko hari hashize igihe gito mfunzwe n’Abagande banziza ko Diane (n’undi) babahaye amafoto ndi kumwe n’abayobozi b’u Rwanda, umupolisi wamfunze ambwira ko nzira ko ndi maneko y’u Rwanda.

Hari hashize amezi abiri MINISANTE n’izindi nzego baciye ibyangombwa bya Alliance ari nanjye wayizanye mu Rwanda. Muri iyi nama ni njye njyenyine wari ufite uburenganzira bwo gucuruza food supplements, ariko kampani (Alliance) ikabakingira ikabakingira ikibaba. Hari abo bantu 152 bariwe amafaranga na teams eshatu zirimo iyo Diane arimo.”

Yagarutse kuri video nyirizina, avuga ko nubwo igaragaza amashusho ariko ntiyumvikanishe amajwi y’ibyavugirwaga muri iriya nama, Nzaramba yarimo amutuka, ati, “Uriya mukobwa uhagaze yarimo antuka ngo ndi umunyenda nini, bambwira ko ngomba kureka gukomeza amategeko bagakomeza kwirira, Abanyafilipine bari babashyigikiye.”

Yakomeje avuga ko witegereje iriya video neza, mbere y’uko ahaguruka hasi hagaragara urumuri rwacanwe na Diane akoresheje telefone ye ubwo yari atangiye gufata video, ati, “Urwo rumuri rugaragara ngiye guhaguruka Diane yari acanye camera, uriya Nzaramba avuga sinahagurutse. Namwambuye telefone kuko nabonye amavideo afite aransubiza muri danger (mu kaga) narimo, telefone imeneka ntabishaka.”

Dr Francis yavuze ko nyuma y’uko ibyo bibaye Diane yamurihishije iyo telefone, urayimuriha ndetse amuha amafaranga arenze agaciro kayo, agira ngo birarangiye, hanyuma aza gutungurwa no kumva ko Diane yamujyanye mu butabera avuga ko yamumeneye telefone.

Ati, “Yarayindihishije, ambwira ko igura amafaranga ibihumbi 200 muha amadolari 300, ntungurwa no kumva yagiye kundega ibya telefoni kandi namwishyuye.”

Ubushinjacyaha ariko bwagaragaje ko ibyaha mpanabyaha bifatwa nk’ibyaha byakorewe igihugu, bityo ko nubwo nta bimenyetso bufite ko Diane yishyuwe ayo madolari 300, n’iyo yaba yarayahawe ntibyatuma ubushinjacyaha budakurikirana icyaha cyakozwe kuko ngo ari icyaha cyakorewe igihugu, kikica itegeko ryashyizweho n’igihugu.

Dr Francis mu kwisobanura kwe, yunze kandi mu ry’umwunganizi we mu mategeko, asaba kurekurwa ndetse yizeza urukiko ko igiye cyose ubutabera bwamukenera yakwitaba, ndetse agaragaza n’ingwate n’abishingizi.

Uyu mugabo ufite impamyabumenyi y’Ikirenga ya Kaminuza mu buvuzi (Santé Publique), yagaragaje uwitwa Rugira Antoine ndetse na Monica bari mu rukiko, nk’abishingizi be.

Asobanura iby’ingwate ashobora gutanga yagize ati, “Hari chaine ya televiziyo, uruganda rukora kandi rukorera mu nzu yarwo, amazu atandukanye y’ama etaje mfite ndetse n’indi mitungo. Umucamanza yamubajije niba iyo mitungo yose imwanditse arasubiza ati “Yego”.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku kuba uregwa asaba gufungurwa, bushimangira ko bidakwiye ko afungurwa, buboneraho gusaba ko uregwa n’umwunganira bareka kujya mu mateka y’ibyo bapfa n’ababareze kuko bakabaye barabishyikirije inzego zibishinzwe.

Umushinjacyaha ati, “Ari Francis na Mé (Tharcisse) bagiye bitsitsa ku byo apfa n’abareze cyangwa abatangabuhamya bumvise, ese ni cyo gikwiye gusuzumwa n’uru rukiko? Ese kugira icyo upfa n’abareze ni impamvu yo gukubita no kwandagaza? Yabashaga, niba hari ibibazo afitanye na bo, kubishyikiriza inzego zikaba zabikurikirana aho gukora ibikorwa bigayitse nk’ibi ngibi.”

Nyuma yo kumva impande zombie, umucamanza yanzuye ko azatanga umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa Kabiri tariki 17 Nzeri 2019.

Yatangajwe bwa mbere n’Imvaho Nshya.

LEAVE A REPLY