Barore Cléophas

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Cléophas Barore yatangaje ko igikorwa cyo kwandika imiyoboro y’amakuru ya Youtube gihagaritswe by’agateganyo.

Barore yasobanuye ko RMC yabaye ihagaritse iki gikorwa yari yatangiye muri uku kwezi, kugira ngo ibanze ijye inama n’abantu batandukanye, dore ko cyakuruye impaka ndende.

Mu ibaruwa imenyekanisha izi mpinduka, RMC isobanura ko umwanzuro wo kwandika ‘Youtube Channels’ waturutse mu bitekerezo by’abanyamakuru ubwabo.

Ni na byo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, yakunze gusobanura mu biganiro bitandukanye yahaye itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Impaka za mbere zavutse hibazwa niba imiyoboro yose ya Youtube ikora nk’ibinyamakuru ku buryo yandikwa na RMC, kuko uru rwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru gusa.

Abandi bakibaza niba amabwiriza n’amategeko bya Google byubahirizwa n’abakoresha Youtube Channels bidahagije, ku buryo RMC igomba kubyinjiramo ngo ibihe umurongo.

Bakagira imyumvire ijya gusa n’iy’abavuga ko Youtube ari urubuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter na Instagram, ku buryo kurukoresha bidakwiye gusabirwa uruhushya.

Uru rwego rwasobanuye ariko ko amakuru yakwirakwijwe ko handikishwa imiyoboro yose ya Youtube ari ibihuha, ko handikwa imiyoboro ikora nk’ibitangazamakuru yonyine.

Mu bisobanuro bya RMC, igakunda gushimangira ko umuntu wese ukora itangazamakuru agomba kubahiriza amahame y’umwuga aho yaba arikorera hose, no kuri Youtube.

RMC ikagaragaza impungenge ko amahame y’itangazamakuru ahonyorwa na bamwe kuri Youtube, ikumvikanisha ko iyo miyoboro ikora nk’ibitangazamakuru ikwiye kwandikwa.

Ikindi cyakuruye impaka, kikaba amafaranga yo kwandikisha Youtube Channel, aho RMC yavuze ko ari ibihumbi 50, bamwe bakavuga ko ikigamijwe ari ukwishakira indonke.

Gusa RMC igashimangira ko ikigambiriwe ari ukugira ngo abanyamakuru aho bari hose barangwe no kubahiriza ibiteganywa n’amahame agenga umwuga bahisemo gukora.

Ibambe Jean Paul wigeze kuba umunyamategeko wa RMC ndetse ubu akaba anayiburanira mu rubanza yarezwemo na Radio Amazing Grace, ni umwe mu bamaganye iki cyemezo.

Kuri Twitter, yavuze ko nta shingiro ry’amategeko na rimwe riha RMC ububasha bwo kwandika Youtube Channels, ko gutambutsa amakuru bidasabirwa uburenganzira.

Imyumvire ye kuri iyi ngingo, byagaragaye ko ayihuje na Oswald Mutuyeyezu ‘Oswakim’, Umunyamakuru wa Radio 10 na TV10 wavuze ati, “Twumiwe twifata ku munwa.”

Nkusi Ramesh ukorana ikiganiro na Oswakim, yunze mu ryabo, na we agaragaza ko uyu mwanzuro udakwiye, ashinga agati ku mafaranga bene Youtube Channels basabwa.

Ati, “Uko byagenda kose, bakuremo ingingo isaba amafaranga. Ibyo bihumbi 50 ni ibyiki? YouTube yo ibonaho angahe? Kiretse niba mushaka ko izabarega ko muri kuyicuruza ku mpamvu zanyu bwite. Iyo ngingo y’amafaranga ndayamaganye ku mugaragaro!”

Umutekinisiye mukuru wa RMC, Mugisha Emmanuel, yagaragaje kubabazwa n’ibi bitekerezo, abwira Ibambe ko ibyo avuga ari ibyo gukurura umwuka mubi nta mpamvu.

Ati, “Iki gitekerezo cyubakiye kuki? Ndabona kiyobya. Kwandika ibitangazamakuru bikorera kuri Youtube ntabwo bihutaza uburenganzira bw’itangazamakuru n’ubw’undi wese bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo. Ku bwanjye ndabona iki gitekerezo ari icyo kuzamura imbamutima z’abandi mu buryo butagakwiye.”

Indi ngingo yakuruye impaka, ni isaba impamyabumenyi za kaminuza kugira ngo hakorwe itangazamakuru rikoresheje Youtube, bamwe bemeza ko bihabanye n’amategeko.

Ingingo ya 19 y’Itegeko nº 10 ryo kuwa 11 Werurwe 2013 rigenga itangazamakuru, isobanura ibijyanye n’uburenganzira bwo gukora urubuga rwa interineti.

Iragira iti, “Buri muntu wese afite uburenganzira bwo kwakira, kunyuza, cyangwa kohereza amakuru kuri interineti. Afite uburenganzira bwo gukora urubuga rwa interineti anyuzaho amakuru ashaka ko agera ku bantu benshi. Gushyira cyangwa kohereza inkuru kuri interineti ntibisaba ko ubikoze aba ari umunyamakuru w’umwuga.”

RMC yatangiye gusaba abanyamakuru bakorera kuri Youtube kwandikisha Youtube Channels zabo mu mpera z’umwaka ushize, bake barabyitabira abandi barabikerensa.

Bamwe bahamya ko kwandika izi mbuga bizafasha mu gukosora isura mbi igenda yambikwa abanyamakuru, kubera inkuru zitarimo ubunyamwuga zo kuri Youtube.

Hari abandi bumvikanye bavuga ko impinduka nk’izi n’iyo zaba ari nziza, zikwiye gufatwa hashingiwe ku bitekerezo by’abanyamakuru bose, bagasaba ko hatumizwa Inteko Rusange.

Inshingano za RMC

Mbere ya 2013, Itangazamakuru ryagenzurwaga na Leta binyuze mu Nama y’Igihugu y’Itangazamakuru (RMC), inshingano z’ubugenzuzi bwaryo ziza kwimurirwa muri RMC y’abanyamakuru na RURA ya Leta.

Ingingo ya Ingingo ya 4 y’Itegeko ry’Itangazamakuru, isobanura ibijyanye n’inshingano zo kugenzura itangazamakuru n’ababishinzwe.

Iragira iti, “Imikorere y’itangazamakuru n’imyitwarire y’abanyamakuru umunsi ku wundi bigenzurwa n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura.

Icyakora, urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro runashinzwe kugenzura itangazamakuru rikoresha amajwi, amajwi n’amashusho, amashusho na interineti.

Inzego zivugwa mu gika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo zigirana amasezerano y’imikoranire hagati yazo, n’ibikorwa zizakora.”

Mu bibazo nyamukuru byagonze RMC mu mikorere yayo, harimo amikoro adahagije, dore ko yatangiranye abakozi 9 mu gihe Ishami ry’Ubugenzuzi bw’Itangazamakuru muri MHC ryari rifite abakozi 26.

Abakozi 9 uru rwego rwatangiranye ariko, na bo bagiye bagabanywa kubera ibibazo by’ubushobozi buke buterwa ahanini no kuba RMC itarabona ubuzima gatozi busesuye, igihe kiragera hasigara abakozi bahoraho batatu gusa, muri 2019.

Soma: RMC mu nzira zo kubona ubuzima gatozi bwitezweho kuyikura mu bukene

Nubwo uyu mubare waje kwiyongera mu mezi yakurikiyeho, hari abahuza ibibazo by’amikoro uru rwego rufite n’ibibazo by’ubukene biruvugwamo, bakavuga ko amafaranga acibwa bene Youtube Channels agamije kurufasha kuzahura ubukungu.

RMC ariko igashimangira ko ntaho bihuriye, dore ko n’ibitangazamakuru bisanzwe bidakorera kuri Youtube kubyandikisha ari amafaranga ibihumbi 50.

Ibaruwa ya RMC imenyesha guhagarika kwandika Youtube Channels yakiriwe neza. Uwitwa Janvier Munyampundu wabaye Umunyamakuru wa Radio Salus, yagize ati, “Rwose birakwiye ko mubanza mukabyigana ubushishozi!”

Ku rundi ruhande ariko hakaba abakomeza gushimangira ko abatangaza inkuru z’urukozasoni, ibihuha n’izindi nkuru zitarimo ubunyamwuga bakwiye kugenzurwa kugira ngo badakomeza kuroga rubanda.

Impamvu nyamukuru yo gutangaza inkuru zirimo ibikabyo cyangwa zishitura kuri Youtube, ikaba amafaranga bene Youtube Channels binjiza, biturutse mu mubare w’ababakurikira.

Mu yandi magambo, nyiri channel agirana amasezerano na Google (Youtube ni iya Google), yo kwemera ko iyo televiziyo ye yo kuri Youtube yamamarizwaho, akishyurwa.

Abantu n’amasosiyete atandukanye bagirana amasezerano na Google yo kwamamaza kuri Youtube Channels, hanyuma Google igacisha ayo matangazo kuri izo channels.

Ingano y’amafaranga yinjira, iterwa n’ibintu bitandukanye birimo umubare w’abarebye ayo matangazo ashyirwa mu nkuru hagati, aho itangirira cg aho irangirira.

Uko abareba ayo matangazo bayakandaho n’igihe bamara bayareba, bigira uruhare runini mu ngano y’amafaranga nyiri channel yishyurwa.

Ibyo bituma bamwe mu bakorera kuri Youtube bakora ibishoboka byose ngo ibyo batangaza birebwe na benshi, bagakoresha imitwe y’inkuru itajyanye n’inkuru ubwayo.

Yanditswe na Umutoni Esther

LEAVE A REPLY