Uwabahuriza mu cyumba kimwe ngo baganire imbonankubone sinzi icyo byacura. Amagambo baterana ku mbuga nkoranyambaga ku butinganyi ubanza yabyara ibipfunsi.
Uyu ni umunsi wa Gatatu Sadate Munyakazi wayoboye Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe n’amezi hafi abiri (Nyakanga 2019-Nzeri 2020) yamagana abatingana.
Nyuma y’ubushyamirane bwerekeye imiyoborere ya Rayon Sports, uyu mugabo kuri iyi nshuro, adaciye ku ruhande, yeruriye abatinganyi n’ababashyigikiye ko adakozwa ibyabo.
Ejo bundi kuwa 20 Nyakanga 2021 yagize atya yandika kuri Twitter ko Umunyarwandakazi waterewe ivi n’Umunyarwandakazi mugenzi we akwiye kwamburwa Ubwenegihugu.
Yavugaga Tierra Monay Henderson, Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda y’Abagore ya Basketball, uri mu batumye u Rwanda rubona umwanya wa 3 mu mikino y’Akarere ka Gatanu.
Ni imikino yo gushaka tike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika, umukino uheruka uyu mukobwa yagaragayemo ukaba warabereye i Kigali mu cyumweru gishize.
Gutera ivi mu Rwanda bimenyerewe hagati y’umusore n’inkumi biyemeje kubaka umubano uhamye uganisha ku kubana akaramata. Ku bahuje ibitsina, benshi babyita amahano.
Ni ko byagenze, nyuma yo gukwirakwira kw’amafoto y’aba bakobwa bombi bemeranya kubana, ku mbuga nkoranyambaga hari abavuze ko ishyano ryacitse umurizo.
Muri bo hakabamo Munyakazi Sadate na Rutangarwamaboko wiyita Imandwa Nkuru y’u Rwanda utavuga rumwe n’Umunyamabanga wa Leta Edouard Bamporiki kuri iyi ngingo.
Akibona amafoto ya kapiteni yaterewe ivi ndetse anemera gukundana uruzira uburyarya n’umukobwa mugenzi we, Sadate Munyakazi we yahise yibuka inkuru yo muri Bibiliya.
Ati, “Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi nk’aya, Umuco nyarwanda ntiwemera ibintu nk’ibi, Leta y’u Rwanda ntishobora kurebera ibintu nk’ibi.”
Ibyo ariko, kuri we ntibyari bihagije ngo abamukurikira kuri Twitter bumve uburemere yakiranye umubano w’abatinganyi batera ivi n’ukuntu atabacira akari urutega.
Yunzemo ati, “Ntabwo ishyano ryacitse umurizo ahubwo Igihugu kibyaye igihunyira ubwo kibarutse ubutinganyi, uwo Capitaine Niyamburwe inshingano et nous demandons la déchéance immédiate et sans condition de la nationalité Rwandaise. Dufite Umuco kandi Igihugu kitagira umuco kiracika.”
Ibyo bya “nous demandons la déchéance immédiate et sans condition de la nationalité Rwandaise”, ni Igifaransa gisobanuye ngo “dusabye ko ahita yamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi nta mananiza”
Nyuma yo kunyagirwa n’imvura y’ibitutsi kubera iyo tweet, yaje kuyisiba. Impamvu yayisibye izwi na we ubwe ariko ikigaragara si uko yahinduye imyumvire.
Nyuma yo kuyisiba, agatima ke karongeye karatera, yumva agomba kwandika indi tweet ibwira abamukurikira kuri Twitter ko urugamba rwo kwamagana ubutinganyi rukomeje.
Ati, “Ku munsi w’ejo namaganye UBUTINGANYI maze nakira ibitutsi byose bibaho. Reka mbisubiremo Ubutinganyi ni ikibi nzacyamagana n’Umutima wanjye wose n’ubwenge bwanjye bwose.”
Abamurwanyije baratandukanye, ugendeye ku bitekerezo byabo hashobora kuba harimo abatinganyi ubwabo, n’ababashyigikiye.
Hari n’abandi utavuga ko bashyigikiye ubutinganyi, ariko nanone batumva impamvu yo kwamagana umuntu kubera uko akoresha igitsina cye.
Abo, adashyizemo imiyaga, Sadate yababwiye ati, “Iyo uteye ibuye mu kuzima ntiwakwitega ko havumbukayo abamalayika.”
Ku munsi w'ejo namaganye UBUTINGANYI maze nakira ibitutsi byose bibaho. Reka mbisubiremo Ubutinganyi ni ikibi nzacyamagana n'Umutima wanjye wose n'ubwenge bwanjye bwose. Abantutse mwese reka mbabwire nti 《 IYO UTEYE IBUYE MU KUZIMU NTIWAKWITEGA KO HAVUMBUKAYO ABAMALAYIKA》.
— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) July 21, 2021
Naho abatingana bo ubwabo, Sadate yababwiye ati, “Niba ABATINGANYI mwumva mufite uburenganzira bwo gukora ibyo mushaka mwumve ko nanjye mfite uburenganzira bwo kwamagana icyo mbona ko ari kibi muri Sosiyete kdi rwose murabizi ko ntazacika intege. Nyagasani abimfashemo.”
Ibi ariko Twahirwa Alphonse, umunyamakuru wa Flash FM na Flash TV ntabikozwa. Asobanura ko abatinganyi batagomba kuvangurwa kuko ari Abanyarwanda nk’abandi.
Imyumvire ya Twahirwa ntiri kure y’iy’abanyamakuru bagenzi be Byansi Samuel Baker na Micomyiza Jean Baptiste. Nta kurya umunwa, babwiye Sadate ko dadashyigikiye imvugo ze.
Baker yabanje kumusobanurira ko gukora tweet yamagana abantu ngo ni uko bakundana bahuje ibitsina bigize icyaha cy’ivangura, Sadate abitera utwatsi.
Kugusobanurira ibi ushyize hano ni uguta inyuma ya Huye kuko wowe ubwawe ntufite ubushobozi bwo gusobanukirwa n"izi ngingo uzanye hano.
— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) July 21, 2021
Ibyo uri gukora sibyo! Ni amakosa, ushobora kuba utazi aho isi igeze, ibi ubitandukanye na football na za ntambara zawe na @SamKarenzi, If you don't pay attention you may be sued based on sexual orientation. #LGBTQ are humans & Homosexuality is a human right @RIB_Rw @EUinRW #RwOT https://t.co/fuUKDfEZMC
— Samuel B Baker Jr. (@BakerReports) July 21, 2021
Bwana @SadateMunyakazi , kuba warashakanye n'uwo mudahuje igitsina hari inyungu bizanira cg bigabanyiriza bariya bakobwa? Gushakana kwabo bizagutera ubuhe burwayi? https://t.co/hUnxg6d3de
— Micomyiza Jean-Baptiste (Mico ) (@micomyizajohn) July 21, 2021
Ingingo ya 16 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015, ivuga ko nta Munyarwanda ugomba kuvangurwa.
Yanditse itya, “Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana. Ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa kurikwirakwiza byaba bishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko.”
Nubwo Itegeko Nshinga ntacyo rivuga ku butinganyi, gushyingiranwa ryemera ni kumwe: umugabo n’umugore, nk’uko biteganywa n’ingingo yaryo ya 17.
Iragira iti, “Uburenganzira bwo gushyingiranwa no kugira umuryango burengerwa n’amategeko. Ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ni ko kwemewe. Icyakora, ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu mahanga mu buryo bwemewe n’amategeko y‟Igihugu basezeraniyemo kuremewe. Ntawe ushobora gushyingirwa atabyemeye ku bushake bwe, yaba uw’igitsina gore cyangwa uw’igitsina gabo. Abashyingiranywe bafite uburenganzira n’inshingano bingana mu gihe cyo gushyingiranywa, igihe babana n’igihe cyo gutandukana. Itegeko rigena ibigomba gukurikizwa, uburyo n’inkurikizi z’ubushyingiranwe.”
Iyi ngingo ariko ivuga ku gushyingiranwa no kugira umuryango, ntivuga ku gukundana.
Bivuze ko mu mategeko abatinganyi badashobora gushyingiranwa ariko nta tegeko rihana abakundana bahuje igitsina.
Mu bitekerezo byatanzwe, hari abashyigikiye Sadate bavuga ko ubutinganyi atari ubw’i Rwanda, n’abamurwanya bavuga ko ibyo abatinganyi bakorerana bitamureba.
Abashakashatsi ntibaragaragaza impamvu yumvikanwaho y’isoko y’ubutinganyi. Hari abavuga ko buvukanwa abandi bakavuga ko umuntu abwanduzwa n’abandi.
Umubare w’abatuye Isi urazwi ariko uw’abatinganyi ntuzwi kuko benshi batinya kwigaragaza kugira ngo badahohoterwa kuko sosiyete nyinshi zidakozwa ibyabo.
Mu mpera z’ikinyejana cya 20, hirya no hino ku Isi habayeho ubukangurambaga busaba ko amategeko aringaniza abatinganyi n’abadatingana.
Ibyo byaganishaga ku gutuma abatinganyi bemererwa kwiga mu mashuri batavanguwe, kubona imyanya mu gisirikari no mu zindi nzego za Leta ndetse no mu bundi buzima.
Nubwo hari abibwira ko ubutinganyi ari ikintu cy’inzaduka ku Isi, amateka yabwo ahera kera mbere y’ivuka rya Yesu, bivuze ko bumaze imyaka isaga ibihumbi bibiri.
Gusa mu madini yemera Imana y’Aburahamu (Abrahamic Religions) harimo Abakilisitu, Abasilamu, Abayuda (Judaists) n’andi, ubutinganyi bufatwa nk’ikizira.
Mu bantu bakomeye ku Isi bavuzweho ubutinganyi harimo Socrates ufatwa nk’umubyeyi wa filozofiya wo mu Burengerazuba bw’Isi.
Uko ibyamamare birushaho gutinyuka kwerura ko bibana n’abo bahuje ibitsina, ni ko ababifataho urugero barushaho gutinyuka ubutinganyi, bagatera ikirenge mu cyabo.
Nta kuntu waba utazi Miley Cyrus, umukinnyi w’amafilime akaba n’umuririmbyi. Muri 2015 yatangaje ko atita ku kuba muhuje igitsina cyangwa mutagihuje iyo yakwiyumvisemo.
Si we wenyine, hari n’abandi bazwiho kurya hose nka dame.
Muribuka muri 2014 Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Apple, Tim Cook atangaza ko ari umutinganyi kandi ko ababazwa no kuba abana b’abatinganyi bahabwa akato.
Imyaka itanu mbere yaho, Lady Gaga wari ukunzwe mu njyana ya Pop yeruriye Isi ko ari bisexual, ni ukuvuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina ndetse n’abo badahuje.
Ni ibyiyumviro ahuje na Angelina Jolie. Uyu mumuzi mu gukina amafilime no kuyayobora. Nta kibazo abona mu kuba yahuza urugwiro n’umugore mugenzi we cyangwa umugabo.
Ku rutonde rw’ibyamamare bikundana n’abo bahuje ibitsina, ongeraho umuhanzikazi Demi Lovato. Muri 2017 yavuze ko akundana n’abagore kandi ko ntawe abisabira imbabazi.
Muri 2019 Ariana Grande agire atya asohore indirimbo Monopoly ivugishe benshi bibaza niba akundana n’abagore bagenzi be kubera amagambo ayigize, arabihorera.
Muri iyo ndirimbo hari aho avuga ngo “I like women and men”, bivuze ngo “Nishimira abagore n’abagabo”, kuri bamwe ibi bivuze ko adatoranya ashingiye ku gitsina.
Igitutu cyamubayeho cyinshi, ariko n’ubundi arituriza. Gusa kuri Twitter arandika ati, “Sinigeze mvuga uwo ndi we kuri iyi ngingo kandi n’ubu nta mpamvu yo kubivuga.”
Mu 1986, Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta zunze Ubumwe z’Amerika rwanzuye ko ubutinganyi ari icyaha gihanwa n’amategeko, uwo mwanzuro ariko uza gukurwaho muri 2003.
Gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina muri Amerika kwatangiriye kuri Leta imwe muri 2004, muri 2015 byari bimaze kwemerwa muri Leta zose zigize iki gihugu uko ari 50.
Imibare yo kugeza muri Mutarama 2021 yerekana ko ubutinganyi bwemewe n’amategeko mu bihugu 29 biri ku migabane itandukanye igize Isi.
Tutabariyemo aho abatinganyi bicwa binyuranyije n’amategeko, Iran izwi nk’igihugu kimwe rukumbi gihanisha abatinganyi igihano cy’urupfu.
Hari ibindi bihugu bifite igihano cy’urupfu ku batinganyi ariko ugasanga icyo gihano kidatangwa, twavuga Afganistan, Brunei, Mauritania, Nigeria, Somalia na UAE.
Sudan yari ifite mu mategeko yayo igihano cy’urupfu ku cyaha cyo kurongora mu kibuno (anal sex), ariko iki gihano kiza gukurwaho muri 2020 nyuma y’imyaka kidatangwa.
Muri 2011, Akanama k’Uburenganzira bwa Muntu ka Loni kafashe umwanzuro wa mbere wo kwemera ubutinganyi, Loni itangira gusaba ibihugu gushyiraho amategeko abwemera.
Ibihugu byasinye itangazo ry’Inteko Rusange ya Loni ryo muri 2008 risaba kwemerwa k’ubutinganyi wongeyeho ibyasinye uriya mwanzuro w’Akanama k’Uburenganzira bwa Muntu ka Loni, ni 96.
Ibihugu byasinye itangazo ry’Inteko Rusange ya Loni ryo kudashyigikira ubutinganyi (mu mwaka wa 2008) ni 57.
Bimwe mu bihugu bitashyigikiye uyu mwanzuro ku ikubitiro byaje kwisubiraho byiyongera ku biwushyigikiye, umubare w’ibitabushyigikiye ubu ni 54, nyuma yo kwisubiraho k’u Rwanda, Fiji na Sierra Leone.
Ibihugu byifashe, ni ukuvuga byasinye bidashyigikiye ubutinganyi ariko bitanaburwanya, ni 44.
Yanditswe na Janvier Popote
Rwose ndabyumva kimwe na sadate Imana ntiyishimira ababana bahuje ibitsina numuvumo rwose knd Imana ibagenderere bahumuke bareke gukorera satani bitaribyo Umujinya wImana ntiriho naho ibyo abantu nigize ngo uburenganzira haraho bugomba kugarukira rwose ikibi ntikikiganywe cg ngo gishyigikirwe .