Harmonize n'umukunzi we Sarah bakoze ubukwe

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania Rajab Abdul Kahali wamenyekanye nka Harmonize yakoze ubukwe n’umukunzi we ukomoka mu Butaliyani, Sarah Michelotti, iminsi mike nyuma yo kwikura muri WCB.

Harmonize na Sarah ku munsi w’ubukwe bwabo bwakozwe mu ibanga rikomeye

Wasafi Classic Baby (WCB) ni ‘label’ yamenyekanishije Harmonize kuva mu mwaka wa 2015. Indirimbo ye ya mbere yamwamamaje ku rwego mpuzamahangaAiyola, yakorewe muri WCB.

Nta muhanzi wo muri WCB watashye ubukwe bwe. Ni nyuma y’aho atandukanye n’iyo label iyobowe na Diamond Platnumz, akanzura gushinga label ye yise Konde Gang.

Harmonize ukunda kwitita Konde Boy, ashaka kuvuga ko yishimira kuba Umumakonde (Abamakonde ni ubwoko akomokamo bwiganje mu Ntara ya Mtwara mu Majyepfo ya Tanzania no mu Majyaruguru ya Mozambique), yari amaze iminsi acuditse na Sarah, nyuma yo gutandukana n’umunyamideli akaba n’umukinnyi w’amadilime bakundanaga Jackline Wolper.

Jackline Wolper yatewe akadobo na Harmonize mu mwaka wa 2017, Harmonize akomezanya urugendo rw’urukundo na Sarah bari baratangiye gukundana mbere amubangikanyije na Wolper

BBC yatangaje ko ubukwe bwa Harmonize bwabaye mu ibanga kuwa 7 Nzeri 2019 bubera mu Mujyi wa Dar es Salaam, bwitabirwa n’abantu 100 gusa, ibintu bidasanzwe muri Tanzania, cyane ku muntu w’icyamamare.

Ubu bukwe bubaye nyuma y’amezi atanu Harmonize akoze ibimenyerewe nko gutera ivi.

Umubare munini w’abagize icyo bavuga ku bukwe bwa Harmonize na Sarah ni abafana be.

Indirimbo ya Harmonize igezweho ni ivuga imyato Perezida Magufuli, yakoreye muri beat na melody by’iyitwa Kwa ngwaru yakoranye na Diamond Platnumz.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya

LEAVE A REPLY