Perezida Rodrigo Duterte

Mu gihe Itegeko Nshinga ritamwemerera kwiyamamariza indi manda, Perezida w’Ibirwa bya Philippines, Rodrigo Duterte yahinduye umugambi we wo guhatana mu matora ataha.

Si ibyo gusa kuko yatangaje ko iyi manda ye y’imyaka itandatu nirangira, azahita akura akarenge ke mu kibuga cya politiki agashaka ibindi akora.

Mbere, yari yatangaje ko ataziyamamariza umwanya wa Perezida ariko ko aziyamamaza ku mwanya wa Visi-Perezida; ibi na byo yabihinduye.

Yabitangaje ubwo yari aherekeje Senateri Bong Go ku biro bya Komisiyo y’Amatora, aho Go yari agiye gutanga kandidatire ku mwanya wa Visi-Perezida.

Ati, “Umubare munini w’abaturage ni abumva ko ntujuje ibisabwa ngo nongere kwiyamamaza, rero kwiyamamaza byaba ari ugukora ibihabanye n’amategeko.”

“Uyu munsi, ntangaje ko ngiye kwikura muri politiki.”

Itegeko Nshinga rya Philippines ryemerera Perezida kuyobora manda imwe rukumbi y’imyaka itandatu, ariko ntirimubuza kuba yakwiyamamariza kuba Visi-Perezida.

Perezida Rodrigo Duterte yaboneyeho gutangaza ko umukobwa we Sara Duterte-Carpio aziyamamaza hamwe na Go ku mwanya wa Visi-Perezida.

Duterte-Carpio usanzwe ayobora Umujyi wa Davao (na se Rodrigo Duterte yigeze kuwuyobora), umwaka ushize yari yatangaje ko ataziyamamaza mu matora yegereje.

Yari yatangaje ko hagati ye na se, umwe muri bo aziyamamaza ku mwanya w’ubuyobozi bukuru mu gihugu.

Kandidatire zirakomeza kugeza kuwa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, ariko abashaka gukuramo kandidatire bemerewe kubikora kugeza kuwa 15 Ukwakira.

Abakurikiranira hafi ibya Rodrigo Duterte baravuga ko ashobora gutungurana agashyiramo kandidatire ye ku munota wa nyuma nk’uko byagenze muri 2016.

Icyo gihe, yatangaje kenshi ko ataziyamamariza Ubuperezida, hashize ukwezi kumwe kandidatire ye itangwa n’umuntu we wa hafi, atsinda ku bwiganze bw’amajwi.

Yiyamamaje yizeza abaturage ikintu kimwe: kurwanya abanyabyaha. Mu kwiyamamaza na nyuma yo gutorwa, yahamagariye igipolisi kurasa abagaragayeho ibiyobyabwenge.

Nyuma yo kurahira kuwa 30 Kamena 2016, yatangaje ubukangurambaga bwo kurasa abanywa, abakoresha ibiyobyabwenge n’ababicuruza, Kiliziya Gatulika iramwamagana.

Imibare ya Human Rights Watch yerekana ko hamaze kwicwa ababarirwa hagati y’ibihumbi 27-30 barimo inzirakarengane badafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge, ndetse n’abana.

Hishwe abana 73 barimo uruhinja rw’amezi atanu, nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Hari abishwe n’insoresore zifite imbunda byaje kugaragara ko ari abapolisi; benshi mu bishwe nta dosiye n’imwe bari bafite mu butabera.

Isooko: Al Jazeera

LEAVE A REPLY