Iyi nkuru yashushanyijwe na Umuhoza Clément, nyuma y’aho abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bakamiye inka mu kadobo kamenyerewemo isabuni.

Inteko Nyarwanda y’Umuco n’ururimi ivuga ko gukama ari ibintu bidakwiye kumvwa nk’umwihariko w’abahungu n’abagabo gusa, ko n’abakobwa bakwiye kubyitabira.

Imbuga nkoranyambaga zakwirakwiyeho amafoto y’abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018, bakamira amata mu kadobo ubusanzwe kabamo isabuni y’ifu, kanditseho NOMI.

Abakobwa bagaragara bambaye utwambaro tubegereye, umwe asutamye munsi y’inka akama abandi bamuhagaze hejuru, ubona basa n’abafite amatsiko menshi yo kureba uko bakama.

Amafoto yafashwe kuwa 17 Gashyantare 2018, mu ifamu y’inka za nyiri Hotel La Palisse iherereye i Gashora mu Karere ka Bugesera, aho bari batembereye mu mwiherero wabo urimbanyije.

Aya mafoto yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, hibazwa ukuntu amata akamirwa mu kadobo kamenyereweho kubamo isabuni, abandi bavuga ko ikibazo atari abakobwa ahubwo ari ababayobora.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda buri mwaka kuva muri 2014, Ishimwe Dieudoné ‘Prince Kid’, asaba imbabazi ku kuba bariya bakobwa barakamiye mu bidakwiye.

Ati “Gukama amata bagomba kuyategesha ikindi kintu kitari icyo bakoresheje (akadobo ka omo). Ntekerezaga ko n’iyo waba uri umwiga wakagombye gukoresha igikoresho kitari kiriya.”

Yunzemo ati “Iyo habaye ikibazo nka kiriya usaba imbabazi nyine kuko biba bitagenze neza nk’uko wabiteguye, usaba imbabazi abantu kandi bakabyumva ko icyari kigenderewe si ugukamira mu ndobo.”

Prince Kid avuga ko icyari kigenderewe ari ukwigisha bariya bakobwa uko bakama kandi ko ari igitekerezo cyiza, cyane ko gukama atari ibintu bimenyerewe mu mboni za benshi batuye muri Kigali.

Umukobwa yakamaga afite akanyamuneza, akikijwe na bagenzi be

Niba yemera ko akadobo atari icyansi cyagombye kuba cyarakoreshejwe mu gukama, kuki ari cyo cyakoreshejwe? Kid avuga ko atari ahari, ko akibikusanyaho amakuru.

Gusa umwe mu bari bahari, yatubwiye ko ubundi bariya bakobwa bahagurutse aho bacumbikiwe bagiye muri siporo, ari na yo mpamvu bagaragara mu twenda twagenewe imyitozo ngororamubiri.

Nyuma yo gukora siporo ngo bakomereje muri gahunda yo kurya ikimasa bari babagiwe kuri hoteli La Palisse i Gashora, babona inka ziri mu ifamu iri hafi ya hoteli, bagira amatsiko, bajya kuzireba.

Nubwo hakwirakwiye ifoto imwe y’umukobwa ukama abandi bamuhagaze hejuru, ngo ni benshi bakamye, aho umwe yakamaga amasegonda make akavaho hakajyaho undi, inka bayisimburanwaho.

Prince Kid ati “Ntabwo umwana yamaragaho igihe, ni nko gufata ku ibere gusa, urabizi ko gukamira mu cyansi bisaba experience (ubunararibonye), ntabwo wabikora udasanzwe ubizi.”

Ni igikorwa bayoborwagamo n’umushumba w’izo nka, aho yababwiraga n’amazina yazo, ibintu byari bishamaje kuri benshi, dore ko ibijyanye no gukama no kuragira bisa n’umwihariko w’abahungu.

Mu kwezi gushize umwe mu bifuzaga guhagararira Intara y’Iburasirazuba yatunguye benshi, aho yavuze ko ari uw’iwabo w’inyambo n’igaju, ariko asabwe kubitandukanya avuga ko igaju ari inka ifite amaboko.

Kuba amafoto y’abakamira mu kadobo yaragiye ku karubanda, Prince Kid avuga ko ubwabyo atari ikibazo, ko ikibazo nyamukuru ari ukuba ahubwo ako kadobo karakamiwemo.

Ati “Tuvuze ko amafoto atagombaga gusohoka wavuga ngo wenda hari ibibera mu mwiherero duhisha, waba uvuze ngo ni amabanga yamenwe, ikibazo si uko byasohotse n’ababisohoye.”

Yunzemo ati “Ikibazo ni uko byakozwe, naho ubundi twe ntacyo duhisha n’ubundi ntabwo tuba turi mu karwa, kandi sinamenya n’uwayashyize hanze (amafoto) kuko haba hari abantu benshi batandukanye.”

Kuba abantu banenga cyane kuba aba bakobwa barakamiye mu tudobo, Kid avuga ko na byo Rwanda Inspiration Backup yabikuyemo isomo, kuko ngo yizera ko iyo umuntu akunenze bigufasha kwiyubaka.

Mbere yo kureba icyo Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Umurimi ivuga ku kuba umukobwa yaba yemerewe gukama cyangwa atabyemerewe, banza ucishe amaso mu bitekerezo by’abaturage batandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi ni imwe mu mafoto y’aba bakobwa yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bakamira mu kadobo ka NOMI.

RALC iti ‘umukobwa yemerewe gukama, kabone n’iyo yaba yambaye ijipo cyangwa akenyeye igitenge’

Iyo urebye ibitekerezo bigenda bitangwa ku mbuga nkoranyambaga, usibye no gukamira mu kadobo k’isabuni, abantu baranagaruka ku kuba umukobwa mu muco nyarwanda atarakamaga.

Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (RALC) ariko, ivuga ko kuba atarakamaga byaterwaga no kuba nta myenda yabimufashagamo, dore ko abakobwa bo mu Rwanda rwo hambere bambaraga incabure.

Dr Jacques Nzabonimpa uyobora ishami rishinzwe umuco muri RALC yabwiye Izubarirashe.rw ko gukama ku bakobwa n’abagore bikwiye gufatwa nk’ibisanzwe, nk’uko hari n’indi mirimo bakora batakoraga.

Ati “Mu muco nyarwanda ubundi gukama byaharirwaga abagabo, ariko iyo habaga hari impamvu umuco wemereraga n’umugore wabyaye kuba yakama. Gusa umuco si ikintu kiri aho ngaho nk’umusozi.”

Dr Jacques asaba abanyarwanda kumva ko ubwo inka zadukaga mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana, umuntu wa mbere wakamye ari umukobwa nubwo byaje kuzirizizwa.

Ati “Na mbere turebye mu mateka, inka iza bwa mbere mu Rwanda, ku mukobwa wa Gihanga, uwakamye bwa mbere yari nde? Yari umukobwa. Aragenda arayegera, arayagaza, arakama.”

Avuga ko mu Rwanda rwo hambere bari bazi ko umugore yabanjirije abagabo gukama, bakabimubuza atari uko bifite izindi ngaruka, ahubwo kuko nta myenda yabworoherezaga muri icyo gikorwa.

Ati “Nyirarucyaba yagiye mu ishyamba abona igisimba cyikamiye hasi, aza kucyegera arakama, uwakamye bwa mbere mu bitekerezo by’Abanyarwanda yari umukobwa.”

Mu kumvikanisha ko gukama ku mukobwa nta zindi nkurikizi byagiraga, Dr Nzabonimpa avuga ko ari nk’uko umugore yabuzwaga kubaka inzu ngo hato abari hasi batamureba ubwambure.

Ati “Bavugaga ko nazamuka abari hasi baza kumubona. Umuco ubuza ikintu kubera impamvu, iyo impamvu ivuyeho, na cya kindi wabuzaga kivaho.”

Avuga kandi ko igihe igihugu cyabaga kiri mu ntambara, kuba byari umuziro ko umugore akama bidasobanuye ko inka zitakamwaga, ahubwo ngo umugore wabyaye yarabyemererwaga.

Ibitekerezo byamagana irushanwa rya Miss Rwanda, aho barishinja kurarura abakobwa abandi bakavuga ko amafaranga arigendamo apfa ubusa, byongeye kwisukiranya kubera aba bakamiye mu tudobo.

Gusa Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi n’Umuco ari na yo yahaye Rwanda Inspiration Backup (RIB) ikiraka, ivuga ko nta n’igiceri kiva ku ngengo y’imari ya Leta kijya mu gutegura Miss Rwanda.

Usibye kutamenya ibikoresho byifashishwa mu gukama, hari bamwe mu rubyiruko rw’ubu rurimo n’urwarangije amashuri yisumbuye usanga nta minisitiri azi, nta depite azi.

Ni ibintu bihuzwa ahanini no kuba bitigishwa mu mashuri ndetse mu isomo ry’amateka ugasanga abana bigishwa cyane cyane amateka yo mu mahanga mu gihe hari n’abatagira iryo somo ku rutonde rw’amasomo biga.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY