Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza (RCS), CG Rwigamba George, yasobanuye uburyo inkwi zasimbujwe biyogazi na buriketi mu gucana mu magereza.
Ikoreshwa rya biyogazi (biogas) na burikete (briquettes) rimaze kugezwa mu magereza 10 muri 13 ari mu gihugu, RCS ikaba ivuga ko intego ari uko inkwi zicibwa mu magereza yose.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu minsi ishize, CG Rwigamba yasobanuye impamvu inkwi zidakwiye gukomeza gukoreshwa nk’ibicanwa, n’aho bageze baca ukubiri na zo.
Ati “Iyo ubuyobozi ari bwiza burengera igihugu, gahunda ya Leta ni iyo kureba uko ibidukikije by’igihugu byarengerwa, tukareka kugisenya dutsemba amashyamba tuyajyana guteka.”
Yunzemo ati “Igihari rero, ni uko hashakwa ubundi buryo bwo gutekesha kugira ngo turengere amashyamba ari mu gihugu bityo ibidukikije bigire ubuzima.”
Dore uko CG Rwigamba abisobanura mu magambo ye bwite, muri iyi video.
Muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024), harimo intego yo kubungabunga ubuso bw’ubutaka buteyeho ibiti bungana na 30% by’ubutaka bwose.
Nanone kandi, Guverinoma yiyemeje ko umubare w’abaturage bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti uzagabanywa ugere kuri 42% uvuye kuri 83,3% mu mwaka wa 2024.
Kugira ngo ibi bizagerweho, nk’uko bikubiye muri iyo gahunda izwi mka NST1 (National Strategy for Transformation), “abaturage bazashishikarizwa gukoresha ubundi buryo bunyuranye harimo gazi cyane mu migi, biyogazi n’ibindi (alternative sources of energy).”
Mu rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CG Rwigamba avuga ko NST1 ibamurikira, aho ingufu za biyogazi zikomoka ku myanda y’ababa mu magereza zihariye 65% y’ibicanwa.
CG Rwigamba ati “Mbere na mbere ni yo dukoresha kuko abantu bari mu magereza barituma, uriya mwanda ntabwo tuwupfusha ubusa, turawukusanya tukawubyaza biyogazi, tukayigarura mu gikoni igateka ku kigero cya 65%, noneho igice gisigaye (35%) tugakoresha buriketi.”
Biyogazi itunganyirizwa ku magereza, nk’uko uyu muyobozi abihamya, hanyuma buriketi ikorwa mu bisigazwa by’umuceri yo ikagurwa hanze ya gereza, mu nganda zitunganya umuceri.
CG Rwigamba ati “Ku magereza menshi rero ngira ngo hasigaye atatu kugeza uyu munsi, ayandi arakoresha biyogazi na buriketi, bityo ikitwa igiti cyangwa urukwi kikaba kitacyongeye gukandagiramo.”
Umuvugizi wa RCS, SIP Sengabo Hillary, yabwiye Imvaho Nshya ko buriketi zihenze kurusha inkwi, ariko ko zidateza ibibazo ku buzima bw’abantu nk’inkwi.
Ati “Buriketi mu kuyikoresha uyigereranyije n’inkwi, zirahenze kuzirusha, ariko ntabwo tureba amafaranga gusa ahubwo tureba ingaruka. Ingaruka zo gukoresha inkwi zirimo umwotsi, zirimo umwanda, zirimo no kwangiza ibidukikije kuko uratema amashyamba.”
SIP Sengabo avuga ko iyo barebye izo ngaruka basanga kwirengagiza ikinyuranyo cy’amafaranga make ari hagati y’ikiguzi cya buriketi n’ik’inkwi bifite umumaro kurusha gukoresha inkwi ngo ni uko zihendutse kandi zifite inkurukizi nyinshi.
Ati “Izo ngaruka ni zo rero tureba tugasanga ahubwo zirahenze cyane kuruta kwirengagiza wenda ikinyuranyo cy’amafaranga 500 ashobora kuba ari hagati y’isiteri y’inkwi na buriketi kuko ahantu isiteri y’inkwi icana n’ahantu buriketi yacana ihwanye n’isiteri ku nkwi, usanga isiteri ku giciro iri munsi ya buriketi.”
Yakomeje agira ati “Inkwi zigira ingaruka nyinshi ku buryo icyo kinyuranyo giteshwa agaciro tugahitamo buriketi kuko nta mwanda uri buze muri buriketi, nta kwangiza ibidukikije, nta n’indwarwa zirwarwa n’abantu bakoresha inkwi, kuko inkwi zizana imyotsi zikazana uburwayi bw’ubuhumekero ariko buriketi ntabwo ibizana ibyo ng’ibyo.”
Buriketi ntizishyizwe imbere mu magereza gusa kuko n’abaturage basanzwe bakomeje kuzimakaza hirya no hino mu gihugu.
Byukusenge Esther utuye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi mu Kibaya cya Bugarama, muri metero 5 uvuye ku ruganda SODAR (Societé de Development Agro-Pastorale du Rwanda) rutonora rugatunganya umuceri rugakora na buriketi, avuga ko nyuma yo gukoresha izo buriketi yasanze ari ingufu zitangiza ibidukikije kandi ziteka neza nta myotsi yangiza ibidukikije.
Undi muturage wo mu murenge wa Kamembe muri Rusizi, Ufitinema Rozariya, avuga ko buriketi nubwo zitaranogera buri wese ku birebana n’ibiciro, kugeza ubu mbere abana babo batigaga uko bikwiye kuko batumwaga kujya gushaka inkwi bikabangamira amasomo yabo, ariko ubu ntibikabaho ku bakoresha buriketi.
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.