Paul Rusesabagina. Nicolas Maeterlinck/AFP/Getty Images

Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ruravuga ko Paul Rusesabagina atimwa imiti n’ibiryo aho afungiye nk’uko biherutse gutangazwa n’umugore we Taciana Rusesabagina.

Kuva kuwa 4 Kamena 2021, mu bitangazamakuru mpuzamahanga haracicikana inkuru ivuga ko Rusesabagina ari mu mazi abira aho afungiye muri Gereza ya Nyarugenge.

Taciana Rusesabagina avuga ko umugabo we yamubwiye ko kuva mu byumweru bibiri bishize atagihabwa imiti, ibiryo n’amazi hagamijwe guhungabanya ubuzima bwe.

Muri izo nkuru kandi, Rusesabagina ngo yabwiye umugore we ko bisa n’aho Leta y’u Rwanda ishaka kumuhatira gusubira mu rubanza yikuyemo kuwa 12 Werurwe 2021.

Kuri ibi hiyongeraho ko ngo n’uburenganzira bwo kuvugana n’umuryango we yaba agiye kubwamburwa, nk’uko ibitangazamakuru birimo The New York Times byabitangaje.

Gusa, RCS ivuga ko ibyo atari ukuri, igahamya ko yita ku mfungwa n’abagororwa nta vangura iryo ari ryo ryose, kandi ko ufite ikibazo cyihariye yitabwaho mu buryo bwihariye.

RCS mu butumwa yanyujije kuri Twitter, isobanura ko ubwo yagezwaga muri Gereza ya Nyarugenge, Rusesabagina yahawe icyumba cyihariye n’amafunguro yihariye.

Aho hantu hihariye ariko ngo yaje guhakurwa nyuma y’uko ahanenze avuga ko afungiye ahantu ha wenyine, bityo asangishwa izindi mfungwa ndetse afungura hamwe na zo.

Mu gihe Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko yawubwiye ko uburenganzira bwe bwo kubonana na muganga butacyubahirizwa, RCS ivuga ko babonana igihe cyose amukeneye.

Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020 akekwaho ibyaha birimo ubwicanyi n’iterabwoba, bishingiye ahanini ku bitero byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ni ibitero byagabwe n’inyeshyamba za FLN, iri rikaba ishami rya gisirikari ry’impuzamashyaka ya MRCD yayoborwaga na Rusesabagina.

Rusesabagina mu mizo ya mbere y’urubanza rwe yitabaga urukiko, bigeze kuwa 12 Werurwe 2021 avuga ko atazasubira mu rukiko kuko atizeye ubutabera bw’u Rwanda.

Yagejejwe mu Rwanda ari mu ndege yamuvanye i Dubai ashutse n’umubwirizabutumwa Constantin Niyomwungere wamubeshye ko amujyanye i Burundi yisanga i Kanombe.

Yeretswe itangazamakuru kuwa 31 Kanama 2021 yambaye amapingu i Kigali, nyuma y’imyaka isaga 15 adakandagira mu Rwanda, ariko akanenga bikomeye Leta y’u Rwanda.

Ni umugabo wamamaye muri filime yiswe Hotel Rwanda ivuga ku bikorwa by’ubugiraneza yagiriye abahungiye muri Hotel des Mille Collines muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Filime yasohotse muri 2004, mu mwaka wakurikiyeho ahabwa umudari w’ikirenga uhabwa abasivili muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika: Presidential Medal of Freedom.

Bamwe mu bahungiye muri Mille Collines barimo Senateri Odette Nyiramirimo na Prof Egide Karuranga ariko, bakavuga ko Paul Rusesabagina yacaga amafaranga abo yacumbikiraga.

Bahuriza ku kuvuga ko filime Hotel Rwanda igaragaza Rusesabagina nk’umugabo w’imfura kandi w’intwari mu gihe ngo mu by’ukuri nta rukundo yagaragarije abamuhungiyeho.

Urubanza rwe rwakuruye amatsiko ya benshi barimo ibihugu bikomeye, bituma amaburanisha yarwo yerekanwa ‘live’ kuri Youtube, bwa mbere mu mateka y’u Rwanda.

Yanditswe na Janvier Popote

LEAVE A REPLY