Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko rwafunze umuyobozi muri sosiyete icunga umutekano ya HIGH SEC CO.LTD ukorera mu Karere ka Rubavu.
Habimana Emmanuel ushinzwe abasekirite barinda Ibitaro bya Gisenyi n’Ishuri rya ES Gisenyi akurikiranweho kwaka ruswa ishingiye ku gitsina umukozi ayobora.
Uwo mukobwa ngo yamenyesheje RIB ko Habimana yamusabye ko baryamana ngo abone gutanga nimero ye ya konti ye kugira ngo ahembwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, avuga ko bigize icyaha cy’ishimishamubiri gihanwa n’Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ingingo ya 6 y’iryo tegeko iragira iti, “Umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
Iyo ishimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
Uwo mukobwa ngo yabonye uwo muyobozi we amwatse ruswa y’igitsina, abimenyesha abandi bantu baraza babafatira mu cyuho, hanyuma ikirego kiza gutangwa muri RIB.
Dr Murangira asobanura ko ikirego cy’uwo mukobwa w’imyaka 26 cyakiriwe kuwa 20 Nyakanga 2021, Habimana atabwa muri yombi hashize iminsi irindwi nyuma y’iperereza.
RIB ivuga ko ibyaha Habimana akurikiranweho byakorewe mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi.
Dr Thierry Murangira aburira abitwaza imyanya bafite yo mu kazi, banga gutanga serivisi cyangwa kuzuza inshingano bafite, hanyuma bakaka ruswa.
Yagize ati, “RIB iributsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatirwa muri ruswa iyo ari yo yose. Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina bisobanurwa n’itegeko ko umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha.”
“Abantu baragenda batinyuka gutanga ikirego, n’ubwo bikiri ku kigero cyo hasi ugereranyije na ruswa y’amafaranga. Ibi birerekana ikizere abantu bagirira Ubugenzacyaha mu rwego rwo gukurikirana ruswa ishingiye ku gitsina. RIB irasaba abantu bose gutinyuka bagatanga amakuru ndetse n’ikirego igihe cyose hari ubusabye ruswa iyariyo yose ndetse niy’igitsina.
Umuvugizi wa RIB yakebuye babandi bakeka ko batanga ruswa y’igitsina kugira ngo babone ibyo bifuza. Yagize ati:
“RIB iboneyeho gushimira uriya mukozi wanze kwemera gutanga iriya ruswa. Ibi bibere isomo n’abandi. Kwemera gutanga ruswa y’igitsina kugira ngo uhabwe akazi cyangwa uzamurwe mu ntera, biragayitse, ni uguhinduka igikoresho, ni itesha gaciro, birasuzuguritse. Abo bayitanga bakwiriye kumva ukuntu bigayitse, bibatesha agaciro.
“RIB iraburira abantu abantu bose ko iyi ruswa itazihanganirwa. Irasaba na bo bayitanga kubireka. Uwemera kuyitanga na we amategeho aramureba. Abantu nibihe agaciro. Hari abatanga ruswa kugira ngo bahabwe akazi, kuzamurwa mu ntera, cyangwa izindi nyungu. Uyaka cyanga uyitanga bose barahanwa.”