Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ruravuga ko itangazamakuru rifitiye umumaro munini Igihugu, ariko ko ritaragera ku rwego rwiza mu guteza imbere ibyo mu Rwaanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, avuga ko umuco nyarwanda wakabaye ushyirwa imbere cyane mu itangazamakuru, cyane cyane irya radiyo na tereviziyo.

Avuga ko iyo Leta itanga licence (uburenganzira bwo gukorera mu gihugu) kuri ibyo bitangazamakuru, ibyemerera gukoresha ibikorwa remezo byubatswe “mu nyungu za rubanda”.

Mugisha avuga ko imirongo (frequencies) ibyo bitangazamakuru by’amajwi n’amashusho bikoresha na yo iba yarashowemo imari na Leta, bityo uyihawe akagomba kumenya ko adashaka indonke ze gusa, ahubwo akibuka guharanira iterambere rusange ry’abaturage.

Ati “Leta iguha licence kuko ifite inyungu mu byo ugiye gukora, kandi inyungu ya Leta ni uko bigirira Abanyarwanda akamaro.”

Yunzemo ati “Ibyo bigaragarira muri gahunda zawe, ese ibyo utambutsa ni iby’Abanyarwanda? Ese ni ku kigero kingana iki? Bifasha abahe Banyarwanda? Ubuhinzi bukeneye kuvugwaho mu itangazamakuru, ubuvuzi, umutekano, ububanyi bw’amahanga n’imibanire myiza … ibyo byose kandi dutegereza kubibona muri bya bitangazamakuru twahaye licence.”

Mugisha avuga ko iyo ajanishije, nubwo nta bushakashatsi yakoze, bigaragara ko amakuru ajyanye n’ubuzima bw’Abanyarwanda ari ku rwego rudahagije mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Ati “Nko mu myidagaduro, ese indirimbo dufite ni indirimbo nyarwanda? Ese imikino tubona ni imikino nyarwanda? Imikino yo hanze ugasanga iratambutswa ku mirongo igihugu cyashoyemo amafaranga, aho ukabona y’uko hakenewe imbaraga.”

Avuga ko hakenewe ibiganiro byimbitse bigaragaza neza icyakorwa kugira ngo ibikorwa remezo Igihugu cyubaka bigirire inyungu Abanyarwanda, aho kubagaburira amafirime y’abanyamahanga, ati “kugira ngo amakuru ajyanye n’ubuzima bw’Abanyarwanda aboneke birasaba ubumenyi, ibikoresho”, agasaba ko Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’itangazamakuru bashyira hamwe bakareba uko ibyo bintu byakubakika “kugira ngo inyungu Abanyarwanda biteze mu itangazamakuru zibashe kugerwaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) aravuga ibi mu gihe hanze aha hari impaka z’uburyo indirimbo zimwe na zimwe z’abahanzi nyarwanda zivumirwa ku gahera ngo zirica umuco nyarwanda, ariko ku rundi ruhande ugasanga indirimbo z’abanyamahanga zimeze nka zo cyangwa zinateje ikibazo kuzirusha zo ziracurangwa nta nkomyi.

Kuri ibi hiyongeraho ko indirimbo zivugwaho kubangamira umuco nyarwanda zishobora gukumirwa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ariko iz’abanyamahanga ziri muri uwo murongo zo zigakomeza gukurikirwa n’Abanyarwanda ku matereviziyo mpuzamahanga agaragara kuri dekoderi zifitwe n’Abanyarwanda mu ngo zabo n’ahandi.

Mugisha avuga ko icyo ari ikibazo cya “conflict of interests (kubangamirana kw’inyungu)”, aho hakwiye kurebwa ikiri mu nyungu za rubanda mu gihe bigaragara ko gifite uburemere kurusha icyo Igihugu cyahomba.

Mugisha avuga ko uko byagenda kose, hakwiye kurebwa uko umuco nyarwanda wahabwa umwanya munini mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, kandi abantu bakumva ko umuco atari imiririmbire n’imibyinire gusa.

Ati “Umuco nyarwanda ni abo turi bo mu ndirimbo zacu, mu mvugo zacu, mu mikorere, mu ndangagaciro, mu mihingire, mu micururize, abo turi bo mu bintu bitandukanye ni wo muco wacu.”

Avuga ko ibyo byakabaye byimakazwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, byaba ngombwa n’amatereviziyo yo mu mahanga agasabwa kugira ibintu byo mu Rwanda ku gipimo runaka aba yerekana kugira ngo yemererwe kugaragara mu Rwanda, atabyemeye akimwa cyangwa akamburwa uburenganzira bwo kugaragara mu Rwanda, ari na ko harebwa ukuntu ibibera mu Rwanda byashyirwamo ingufu mu itangazamakuru ku buryo abakurikira itangazamakuru bifuza kubireba kurusha kureba ibyerekanwa na tereviziyo zo hanze.

Igisupusupu

Mu kumvikanisha uko bishoboka ndetse n’imbaraga z’itangazamakuru, Mugisha Emmanuel yiyambaje indirimbo Mariya Jeanne ya Nsengiyumva yamamaye ku izina ry’Igisupusupu.

Ati “Reka dufate urugero rw’indirimbo y’uyu muhanzi urimo gufashwa na Alain Muku, uzi ko ucaho muri karitsiye ukumva uruhinja rw’imyaka ine (ruririmba) ngo Igisupusupu, ukumva mu kabari abasaza cyangwa se abantu bakuze ni Igisupusupu, nta kindi cyamenyekanishije Igisupusupu uretse itangazamakuru.”

Avuga ko iyi ndirimbo yakunzwe cyane kuko ifite ukuntu yihariye, ati “Mu by’ukuri isa n’aho ivuga Umunyarwanda kandi ikamuvuga muri gakondo ye acurangishije turiya tuntu (umuduli…), ni ikintu kiza nubwo njya nibaza ibijyanye n’uburinganire (gender aspect) kuri iriya ndirimbo nkibaza niba ikwiye kuba icurangwa cyangwa idakwiye, ariko ngakunda uburyo ivuga ubwiza bw’Umunyarwanda.”

Yunzemo ati “Narayikunze, icurangishije ibicurangisho gakondo, bigaragaza ko byahatana n’iby’ahandi mu kuryohereza abantu, ni byiza kumva ko no hanze barimo kumutumira, ni inkuru nziza, kubimenyekanisha mu itangazamakuru ni ikintu kiza.”

Mugisha avuga ko uko itangazamakuru ryahaye umwanya Igisupusupu rishobora no gushaka abandi bantu bagaragaza imikorere idasanzwe mu buhanzi, ku buryo abanyarwanda n’abanyamahanga bagira amatsiko yo kureba cyangwa kumva inkuru z’Abanyarwanda bafite imikorere yihariye.

Ati “Ikawa y’u Rwanda ifite ijanisha ringana gute mu itangazamakuru, ingagi zacu, ibirunga byacu, umuco wacu, ibitaramo byacu, ni ibintu bigomba gutekerezwaho kuko bigize icyo twita soft power (imbaraga zitagaragara) ifasha mu kwihutisha amajyambere yacu mu buryo utapfa kubona gutya, ku buryo no kubishoramo imari ku rwego rwa Leta ariko mu buryo bwatekerejweho, nta gihombo twaba dufite.

Umva ikiganiro cy’amajwi twagiranye na Mugisha

“Twibanda ku muco nyarwanda”

Umuyobozi wa Flash FM na Flash TV, Kamanzi Louis, yabwiye Imvaho Nshya ko ibyo abayobozi b’ibitangazamakuru basabwa byo kwimakaza umuco nyarwanda ari byo bisanzwe bikorwa mu bitangazamakuru bayobora.

Ati: “Amakuru yacu amenshi ni ayo mu Rwanda cyangwa ayo muri Afurika, ari amavidewo y’amanyamerika arahari ariko aya gakondo bidusaba ko ari yo dushyiraho cyane, nk’amavidewo y’indirimbo usanga nibura ayacu (yo mu Rwanda) ari kuri 70%.”

Yunzemo ati “Amafirime yo aracyari make cyane kandi icya kabiri amafirime yo mu Rwanda araduhenda nta bwo turashobora, arahari ariko arahenze.”

Abajijwe uko ayo hanze aboneka yasubije ati “Hari aba yararangije igihe akaba ahendutse cyane, nta n’amananiza bayashyiraho, ayo mu Rwanda ahenda kuko akiri mashya kandi akaba akiri make.”

Kamanzi avuga ko mu gushinga ibitangazamakuru baba batagambiriye gutambutsa ibyo mu mahanga, bityo bakaba bimakaza ibyo mu Rwanda bitewe n’ubushobozi buhari.

Mu Rwanda habarurwa amaradiyo 32 n’amatereviziyo 14, ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro 28 ndetse n’imbuga za interineti 95, mu gihe umubare w’abanyamakuru bafite amakarita ya RMC ari 1011, nk’uko imibare ya RMC yo kugeza kuwa 26 Kanama 2019 ibigaragaza.

Yatangajwe bwa mbere n’Imvaho Nshya. 

LEAVE A REPLY