Bamwe mu baturage barashinja Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), kubaka amazu hirya no hino mu gihugu, batitaye ku bushobozi bw’Abanyarwanda.
Bamwe baravuga ko iki kigo gisa nk’icyubakira abakire gusa.
Bamwe mu bayobozi ba RSSB no mu Mujyi wa Kigali muri rusange, birinze kugira icyo bagaragariza Abanyarwanda ku bibazo bagaragaza.
Hirya no hino mu gihugu, ikigo cya RSSB kirakataje cyubaka amazu atandukanye, amwe agenerwa gukorerwamo n’ibigo bitandukanye, gusa andi akaba yubakwa mu buryo bo bita ubwo kugabanya ikibazo cy’amacumbi ku baturage.
Gusa bamwe mu baturage ndetse batandukanye, barashinja RSSB gukoresha nabi umutungo wabo.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabanje gusura hamwe mu hubakwa amacumbi na RSSB ni mu karere ka Gasabo.
Aha harubakwa amazu 504 ngo agamije gukemura ikibazo cy’amacumbi akomeje kuba ingorabahizi mu Mujyi wa Kigali.
Ubwo nahageraga, ahazwi nka Gacuriro, ntibyari byoroshye kwinjiramo, byansabye kumara amasa arenga atatu ntegereje guhabwa urushya, nyuma yo kwemererwa naherekejwe kugera aho bamwe mu bubakisha aya mazu bakorera.
Ubwo nahageraga nabonanye n’ushinzwe kwakira abahaje, namubajije niba hari abashobora gusobanura ibijyanye n’aya mazu arimo kubakwa, uburyo azafasha abanyarwanda ndetse n’ibiciro by’uko umunyarwanda azashobora kuzayabonaho, gusa yambwiye ko najya muri RSSB kuko ariho bafite aya makuru.
Ibi byatumye mvugana na Moses Kazoora, Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’itumanaho muri RSSB, ngo amfashe ndetse afashe n’Abanyarwanda muri rusange kumenya iby’aya mazu ndetse n’andi yubakwa.
Mu nteruro imwe yagize ati “Ese ni bwo bwa mbere wumvise iby’ariya mazu arimo kubakwa?”
Gusa Kazoora yemeye gutanga nomero ya telefoni y’umwe mu bayobozi bashinzwe imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, kuko ngo ari we ufite amakuru ahagije.
Nyuma y’ibyumweru birenga bibiri, tumwandikira ubutumwa bugufi (SMS) ndetse no ku muhangara ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo, Mupende Uwanziga Lilian ntiyabonetse kugeza ubwo iyi nkuru yasohoka.
Gusa amakuru iki kinyamakuru gifite, ni uko ngo n’ubundi aya mazu arimo kubakwa, na yo ahenze ku buryo hari n’azagurishwa ku giciro cya miliyoni 100. Aya mazu afite etaje 4.
Ibi ntibyabujije ko abaturage bagaragaza impungenge zabo
Uwitwa Gaspard Nzabonimana atuye i Gacuriro mu Mujyi wa Kigali, aganira n’iki kinyamakuru yagize ati “Nibaza niba bikorerwa Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga? Uretse Umudugudu wa Gacuriro ya mbere ibindi byose birahenze cyane! nkaba nibaza niba ari ryari Umupolisi, Umusirikari, Umwarimu n’abandi, bashobora kuzatekerezwaho kugira ngo na bo bubakirwe amazu ahwanye ni ubushobozi bwabo kandi vuba!”
Undi muturage uri mu Murenge wa Gisozi, utifuje kuvuga amazina ye yagize ati “RSSB nibanze igaragaze icyo inyubako yakwirakwije hirya no hino mu gihugu zimariye abanyarwanda, nyamara ari bo batanga imisanzu buri kwezi, nireke gukomeza gusesagura ngo irubaka imiturirwa mu gihe abiteganyirije bari kwirengagizwa.”
Aba baturage bose baravuga ko amazu RSSB yubaka hirya nohino, kugeza ubu usanga nta bantu bayakoreramo, bityo bakabyita uburyo bwo gusahura ubwiteganyirize bw’abakozi, bajyana ayo mafaranga muri za kompanyi z’ubwubatsi gusa.
Akajagari ka RSSB mu myubakire kageze no mu Nteko Ishinga Amategeko
Si aba baturage gusa bagaragaza igihombo RSSB ikomeje guteza, kuko na Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko (PAC), iherutse kugwa mu kantu ku bijyanye n’uko nta genamigambi riri muri iki kigo.
Tariki ya 10 Nyakanga 2015, ubuyobozi bwa RSSB bwatumijwe na PAC, ngo busobanure iby’ibyigihombo cya miliyari 65 zatikiriye mu mishinga iki kigo cyashoyemo amafaranga.
Ni muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2013-2014.
Iyi raporo yagaragaje ko hari amazu yagurishijwe na RSSB ku giciro cya Miliyari 1,495 frw, mu gihe imirimo yo kuzubaka yari yaratanzweho miliyari 2 z’amanyarwanda, ibyo byose bikaza kuba igihombo kubera inyigo mbi yari yakozwe bitabanje kumvikanwaho n’ubuyobozi bw’iki kigo.
Muri iyi raporo kandi hatanzwe urugero rw’amacumbi aciriritse yubatswe n’iki kigo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, aho bateganyaga ko inzu imwe izajya igurwa miliyoni 15, nyamara aya mazu amaze kuzuzwa yashyizwe ku giciro cya Miliyoni 30, bituma abura abajyamo kubera ko ahenze kandi abaturage bafite ubushobozi buke cyane.
Ubwo yasubizaga ibi bibazo, Umuyobozi mukuru wa RSSB Dr. Ufitikirezi Daniel yagize ati “Ndagira ngo twemere inshingano z’ayo makosa yabaye, tunabizeze ikosorwa ryakozwe kuva nyuma y’ayo ngayo kandi tunabizeze ko ayo makosa atazongera kubaho kuko ubu tumaze umwaka urenga n’igice nta mushinga (investment) n’imwe ishobora gukorwa itabanje kugenzurwa.”
Kugeza ubu aba baturage baravuga ko hakwiye kwigwa ku buryo umuturage cyane abafite ubushobozi buke, na bo bakwitabwaho, hatarebwe gusa abishoboye.
Yanditswe na James Habimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.