Umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro yatsinze Leta y’u Rwanda mu Rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburazirazuba (EACJ), aho yarureze kumwambura umutungo we (UTC) no kuwuteza cyamunara.
Urukiko rwanzuye ko Rujugiro n’abandi banyamigabane ba UTC, bahabwa amafaranga yinjijwe n’iyi nyubako kuva Umujyi wa Kigali uyifashe muri 2013, kugeza ubwo yatezwaga cyamunara muri 2017.
Ni ukuvuga amafaranga y’ubukode angana na $120.000 ku kwezi, ahwanye na $5.600.000 mu gihe cy’imyaka 4 abapangayi bamaze bishyura amafaranga y’ikode kuri konti itari iya bene inyubako.
Urukiko rwanzuye kandi ko Rujugiro n’abanyamigabane bagenzi be, bahabwa amafaranga iyi nyubako yagurishijwe mu cyamunara, dore ko yagurishijwe menshi kurusha ibirarane RRA yishyuzaga.
Ku rundi ruhande, uru Rukiko rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, rwategetse ko Leta y’u Rwanda yishyura aba banyamigabane $500.000 nk’indishyi z’akababaro, ni ukuvuga hafi Frw500.000.000.
Uru Rukiko rwanenze uburyo ubuyobozi bwafashe UTC bukayishyira mu mitungo yasizwe na beneyo kandi beneyo bahari, ndetse runenga uburyo cyamunara yakozwemo.
Rwanzuye ko amategeko y’u Rwanda avuga ko imitungo yasizwe na beneyo ari iyo beneyo basize kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko bene UTC batagombaga kuyamburwaho uburenganzira.
Urukiko rwanzuye kandi ko ubwo ubuyobozi bwafataga iyi nyubako, amafaranga y’ubukode ari bwo bwayakiraga, bityo bukaba bwaragombaga kwishyura ibirarane by’imisoro bya RRA bidasabye ko inyubako itezwa cyamunara.
Urukiko rwanzuye ko ibyakorewe abanyamigabane ba UTC bibangamiye imikoranire igomba kuranga Leta n’abikorera hagamijwe kubaka iterambere ry’igihugu n’Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.
Imiterere y’ikibazo
Abakurikirana neza muribuka ko inyubako izwi nka UTC iri rwagati mu Mujyi wa Kigali, yatejwe cyamunara ikagurwa amafaranga Miliyari 6,8Rwf, ikegukanwa na Kigali Investment Company muri 2017.
Nubwo hari abo uvuga UTC bakumva Rujugiro, iyi sosiyete y’ubucuruzi ifite abanyamigabane 5 ariko nyine Rujugiro akagiramo imigabane myinshi (1933), ari yo mpamvu benshi bayimwitirira.
Abandi banyamigabane ni Théoneste Mutambuka ufite imigabane 41, Nkurunziza Gerald (20), Tharcisse Ngofero na Makuza Desiré bafite imigabane itatu itatu. Rujugiro yihariye 96.5%.
Mu mpera za 2013 abapangayi bo muri UTC basabwe kutongera kwishyura amafaranga y’ikode aho bari basanzwe bayashyira, bahabwa konti nshya. Kuva ubwo abanyamigabane ba UTC baviriyemo aho.
Bajyanye ikirego mu Rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Leta y’u Rwanda irabatsinda, ariko ntibanyurwa barajurira, hanzurwa ko urubanza rusubirishwamo hongerwamo ibindi bimenyetso.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyateje cyamunara UTC muri 2017 mu gihe urubanza rari rurimbanyije i Arusha muri Tanzania, aho uru Rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba rufite icyicaro.
Abanyamigabane binyuze mu bababuraniye, bagahamya ko kugeza kuwa 3 Ukwakira 2013 ubwo UTC yafatwaga n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali batari bakamenyeshejwe ibirarane by’imisoro bya RRA.
Byongeye, bakavuga ko uburyo Kigali Investment Company yatsindiye UTC muri cyamunara na bwo butari busobanutse, ndetse Urukiko na rwo rukaba rwanzuye ko ibyo bavuga bifite ishingiro.
Ku kijyanye no kutamenyeshwa ibirarane by’imisoro mbere, Leta ngo yisobanuye ivuga ko impamvu Rujugiro atabimenyeshejwe ari uko yari hanze y’Igihugu.
Mu byo Leta yasabaga, ngo harimo ko ikirego cya Rujugiro kitahabwa agaciro kuko atari umuyobozi wa UTC, ahubwo ni umunyamigabane gusa, ndetse no kuba u Rwanda rutaragombaga kuregwa.
Urukiko rwanzuye ko Rujugiro atari we wareze ahubwo ko mu Rukiko UTC yari ifite abandi bayihagarariye, Rujugiro akaba we ari umutangabuhamya, bityo ko nta kibazo kirimo.
Intumwa ya Leta ngo yasobanuye ko ibyakozwe na Komisiyo y’Umujyi wa Kigali icunga imitungo yasizwe na beneyo ndetse n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bitari mu byo uru Rukiko rwemerewe kuburanisha, ishimangira ko uru Rukiko ruregerwa ibyakozwe n’ibihugu binyamuryango bya EAC ndetse n’inzego zigize EAC gusa.
Urukiko rwanzuye ko nubwo RRA na Komisiyo y’Umujyi wa Kigali atari abanyamuryango ba EAC ndetse ntibabe n’inzego za EAC, ariko ibyo bakoze bikwiye kubazwa Igihugu kuko izo nzego zishyira mu bikorwa inshingano zihabwa n’amategeko y’Igihugu.
Abacamanza bibajije no ku Itegeko ryagendeweho UTC ishyirwa mu maboko ya Komisiyo y’Umujyi wa Kigali icunga imitungo idafite beneyo, bavuga ko ritari rikwiye gushingirwaho.
Mu mwanzuro wabo wo kuwa 26 Ugushyingo 2020 wasomwe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga (Video Conference), bavuze ko iryo tegeko nta sano rifitanye n’umutungo wafatiriwe n’iyi komisiyo.
Babishingira ku kuba ijambo ry’ibanze (preamble) ry’iryo tegeko nimero 28/2004 rivuga ko ryashyizweho kubera ikibazo cy’imitungo y’Abanyarwanda bahungiye mu mahanga kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, ikangirika, UTC ikaba itari muri bene iyo mitungo.
Urukiko rwanzuye kandi ko mu Kwakira 2013 ubuyobozi butagombaga guhindura nimero ya banki abapangayi bishyuragaho ikode, kuko UTC yari ifite beneyo ndetse bamwe bari mu Rwanda.
Ku bijyanye n’itezwa cyamunara rya UTC, Urukiko rwanzuye ko ritari rikwiye kuko amafaranga y’ikode ubwayo yari ahagije ngo yishyure ibirarane by’imisoro bya Miliyari 1,1Rwf, aha rukongeraho ko n’imibare y’ibyo birarane atari ukuri.
Urukiko rwanzuye ko kuba abanyamigabane baramenyeshejwe iby’ibirarane bagasabwa gukemura ikibazo mu minsi itarenze 5, na byo binyuranyije n’ingingo ya 27 y’Itegeko nimero 27/2005 riteganya iminsi 30.
Urukiko rwanzuye kandi ko na nyuma yo guteza cyamunara UTC kuri Miliyari 6,8Rwf, kuba bene UTC bavuga ko RRA yagombaga kwiyishyura ibirarane by’imisoro ikabaha asigaye, bifite ishingiro.