Atangiza umwiherero wa 17 w’Abayobozi Bakuru i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Perezida Kagame yasobanuye amakosa abayobozi bakuru batatu baherutse kwegura bakoze mu minsi ishize.
Abo ni uwari Minisitiri w’Ubuzima, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Munyakazi Isaac “wariye ruswa”.
Ruswa y’amafaranga angahe? Perezida Kagame yavuze ko yariye ruswa y’amafaranga ibihumbi 500 yahawe n’umuyobozi w’ishuri washakaga ko ishuri rye rishyirwa mu mashuri meza (ranking).
Umukuru w’u Rwanda ati, “Hariho ibintu barankinga amashuri uko arutana mu mikorere, umuyobozi w’ishuri yagiye kureba Munyakazi, ishuri rye mu mashuri asaga ijana ryari iry’inyuma y’ijana, ati tworohereze, ishuri ryari mu ya nyuma arishyira mu ya mbere, amuha ruswa y’amafaranga make, ibihumbi 500, ubundi n’uwayaguhera ubusa wayanga.”
Perezida Kagame yavuze ko amakuru y’iyo ruswa yamenyekanye, Munyakazi yemera koko ko yakiriye ayo mafaranga “kuko hari ibimenyetso simusiga atashoboraga guhakana.”
Ati, “Ibi mbabwira ntabwo ari inkuru, na we yarabyemeye.”
Perezida Kagame yavuze ko hari umuco mubi uhari wa bamwe mu bayobozi bahishira amakosa ya bagenzi babo, ati, “Iyo ntabimenya tugahurira hano ntawari kumbaza ibye.”
“Iyo ntamwirukana yagombaga kuza akaba yicaye hano nka minisitiri mubizi, ndashaka kubereka ikibi kiturimo gituma na biriya bidashoboka, ni aho bihera.”
Ibyo avuga binanirana, ni ukuba hari imyanzuro yafashwe mu Myiherero 16 yabanje ariko n’uyu munsi ikaba ikigaragazwa nk’ibibazo bitarakemuka.
Evode
Usibye Munyakazi uvugwaho kurya ruswa, Perezida Kagame yagarutse no kuri Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, ndetse na Uwizeyimana Evode wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera baherutse kwegura.
Perezida w’u Rwanda yavuze ko aba bombi na bo bakoze amakosa akomeye, asaba urubyiruko rwitabiriye uyu mwiherero gukunda igihugu, bakirinda gukora amakosa nk’ay’abo bayobozi.
Ahereye kuri Evode, yamutanzeho urugero rw’umuyobozi udakora ibyo ashinzwe kubera “imico mibi”, ati, “Hari abayobozi bafite ubumenyi ariko imico mibi isa n’iri mu bantu benshi.
Evode aragiye asanze abantu b’umutekano bari mu kazi, imodoka ye ayiparika ahantu hatemewe guparika, icya kabiri hari checkpoint (aho basakira), ahisemo kunyura iruhande, anyura ahatanyurwa.”
“Umwana w’umukobwa wari kuri checkpoint aramubwira ati uranyura ahatariho, undi nta n’ikindi yasubije, akubita umwana w’umukobwa yikubita hasi, ni cyo gisubizo Minisitiri yahaye umwana!”
Perezida Kagame yavuze ko atari ubwa mbere Evode yari akoze amakosa nk’ayo ariko inshuro zose yabikoze hari abayobozi bagiye bamenya ko yakoze ayo mabara ariko bakamuhishira.
Ati, “Si ubwa mbere, si ubwa kabiri, kandi bamwe muri mwe murabizi, mwarabibonaga mugaceceka, mugaceceka amakosa agakorwa kugeza igihe nzabimenyera nkabaza Minisitiri w’Intebe ngo bite?”
Gashumba
Perezida Kagame yatangiye avuga ko muri uyu Mwiherero agaragaza amakosa y’abayobozi batandukanye kugira ngo abandi bayirinde, ati, “Mwese uyu munsi ndabavuga ntawe ndibugirire agasoni, hari abaminisitiri badahari, uyu mwiherero iyo tuwutangira kuwa Kabiri haba havuyemo abandi nka batatu”
Kuri Dr Gashumba Diane uherutse kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima, Perezida Kagame yavuze ko Gashumba yakoze amakosa akomeye yo kumubeshya ibintu bifite ingaruka ku gihugu.
Ati, “Ibya Gashumba ni inshuro nyinshi bibaye umuntu agahendahenda, ejo bundi ibyaha byabaye byinshi, ukabeshya ikintu gifite ingaruka ku gihugu, ku buzima bw’abantu!
Ejo bundi sinzi uko byagenze mpamagara bamwe mu bayobozi nti iyi coronavirus, nti tugiye kujya mu Mwiherero, tuzaba turi mu cyumba kimwe, nti buriya badupimye twese tukagenda twizeye ko tumeze neza.”
Avuga ko yatumye umuntu kuri Gashumba ngo harebwe uko abazajya mu Mwiherero bose bapimwa, cyane ko bamubwiraga ko u Rwanda rwiteguye kuba rwahangana n’icyorezo cya coronavirus.
Asobanura ko bamubwiye ko hari ibikoresho byo gupima (kits) bibarirwa muri 3500, bakamubwira ko havuyemo 400 byo gupimisha abajya mu Mwiherero hasigara bike cyane.
Avuga ko igitangaje ari uko bamubwiye ko abajya mu Mwiherero atari ngombwa kubapima kuko ngo bashobora gukizwa n’amasengesho.
Uwo muntu Perezida yari yamutumyeho, ngo yabwiye Gashumba ati “ibyo nakubwiraga ni amabwiriza ya Perezida naguhaga, ibyo by’imibare umbwira umutelefone ubimwibwirire.”
Amakuru avuye mu nzego z’umutekano yaje yemeza ko u Rwanda rufite ibikoresho (kits) bikoreshwa mu gupima coronavirus bitarenze 95, mu gihe Gashumba yari yavuze ko hari ibigera muri 3500.
Perezida ati, “Maze kubona iyo raporo yo mu nzego z’umutekano mbaza Gashumba nti ko bambwiye ko hari kits 95 kandi waravuze ko hari 3500 ni byo? Ati yego, nti na 400 mwavugaga ntimwabasha kubakorera. Byatwaye umwanya, ibinyoma byinshi, nti minisitiri ibyo bambwira ni byo cyangwa barakubeshyera, ati ni byo hari ibikoresho 95 arasobanura ati urareba mwatwumvise nabi…”
Perezida Kagame yabwiye abayobozi bitabiriye Umwiherero ko nta mpamvu yo kubeshya, ko ahubwo bakwiye kwimakaza ukuri, avuga ko hari ikindi kibazo cyo mu bitaro gikeneye gutangwaho ibisobanuro.
Ati, “Hari ikibazo kiri mu bitaro muze kunsubiza kandi na cyo kirimo Minisitiri w’Ubuzima (Gashumba).”
Uyu mwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru, biteganyijwe ko uzasozwa kuwa 19 Gashyantare 2020, ukaba ugomba gufatirwamo ingamba zifasha igihugu kwihutisha iterambere mu Cyerekezo 2050.
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.