Umubano Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, n’umuherwe Putin Kabalu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wamwambitse impeta y’urukundo mu mpera za 2019, wajemo agatotsi.
Mu bigaragara ku rukuta rwa Instagram rwa Miss Vanessa Raïssa Uwase yari akunze gushyiraho ubutumwa bwinshi yishimanye n’umukunzi we amushimagiza, kuri uru rukuta kandi ubu nta hantu na hamwe wabona bari kumwe cyangwa se ahandi aho ariho hose hari ifoto y’uyu witeguraga kuba umugabo we kuko byose yabisibye.
Aba bombi nta n’umwe ugikurikira undi ku rukuta rwa Instagram, gusa ku rukuta rwa Putin Kabalu we hagiye hariho ubutumwa bw’imitoma yagiye atera Miss Vanessa. Ubuheruka ni ubwo muri Kamena uyu mwaka ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza.
IGIHE yagerageje kuvugisha Miss Vanessa ariko ntabwo yigeze aboneka ku murongo we wa telefoni.
Ku wa 13 Nzeri 2019, nibwo Miss Vanessa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo, mu butumwa bwaherekejwe n’ifoto yambaye impeta, yarangiza, ati ‘yego’ ashyiraho amazina y’uyu mugabo wamwambitse impeta.
Mu busanzwe Miss Vanessa ntajya ahisha amarangamutima ye mu rukundo, kuba yarasibye ubutumwa burimo n’ubu bwo kwambikwa impeta, bikaba bigaragaza ko umubano we n’umugabo ushobora kuba utifashe neza.
Mu Ukwakira umwaka ushize, Uwase yari yahishuye ko muri uyu mwaka aribwo yateganyaga gukora ubukwe n’uyu muherwe, ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Rwanda.
Miss Uwase yavugishije benshi mu itangazamakuru mu nkuru z’urukundo mu 2016 ubwo yari acuditse na Olivis Mugabo wo mu itsinda rya Active, gusa rwaje kurangira rusharirra nk’umuravumba. Batandukanye Vanessa abenze Olivis amwita umwana.
Icyo gihe Vanessa yanditse ubutumwa agaragaza ko yongeye kubaho adafite umukunzi avuga ko, yari arambiwe gukundana n’umuhungu w’umwana ugikeneye kurerwa. Olivis nawe ntiyaripfanye dore ko yaje kwandika ku rubuga rwa Instagram asubiza uyu mukobwa, amubwira ko ‘ntawita umwana uwo yambariye ukuri’.
Isooko: Igihe