Abahanzi batsindiye ibihembo mu byiciro bitandukanye muri Salax Awards 2019, barivovotera kuba hashize amezi atanu batarahabwa amafaranga batsindiye.
Uncle Austin ni we wenyine wishyuwe, ariko na we yahawe make (ibihumbi 508) kubera ibibazo by’amikoro y’abateguye ibihembo, nk’uko babibwiye Imvaho Nshya.
Umuhango wo gutangaza abahanzi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye wabaye kuwa 31 Werurwe mu gihe ibihembo bya Salax byaherukaga gutangwa mu mwaka wa 2014.
Ni ibihembo byatangijwe na Sosiyete Ikirezi Group mu mwaka wa 2009, hahembwa abahanzi bitwaye neza muri 2008, bitangwa buri mwaka kugeza ku nshuro ya 6 kuwa 28/03/2014.
Kubera ibibazo by’ubushobozi buke, umwaka wa 2015 ntibyatanzwe, umwaka wakurikiyeho hatangajwe abahanzi batoranywamo abazahembwa ariko birangira nta bihembo bitanzwe.
Itegurwa ry’ibihembo ryaje kwimukira mu maboko ya Sosiyete ya AHUPA Digital Services Limited itari imenyerewe mu ruganda rw’umuziki nyuma yo gukodesha izina rya Salax Awards mu gihe cy’imyaka itanu.
AHUPA ariko isa n’itarahiriwe n’urugendo kuko itararenga umutaru yananiwe guhemba abahanzi batsinze muri Salax Awards 7 kuko ngo abaterankunga bayitengushye.
Usibye kudahemba abahanzi batsinze, hari abahanzi batanu kugeza ubu batarahabwa n’amafaranga yo kuba barahiswemo ngo binjire mu batoranywamo abeza (nominations).
Ahmed Pacifique uyobora AHUPA yemera ko Trésor, Syntex, Uwimana Aimé na Gentil Bigizi na Jay C batarashyikirizwa amafaranga ibihumbi 100 kuri buri umwe ya nominations.
Abahanzi barinubira kudahabwa amafaranga batsindiye
Bruce Melodie yatsindiye ibihembo 3 birimo icy’umuhanzi uhiga abandi bose (cy’amafaranga miliyoni imwe), icy’umuhanzi mwiza wa RnB (cy’amafaranga ibihumbi 700) n’icy’umuhanzi mwiza w’umugabo (na cyo cy’amafaranga ibihumbi 700).
Avuga ko atarahabwa n’igiceri, ati, “Bigeze kutubwira ngo umuterankunga ntabwo ari mu Rwanda, ndumva ari yo makuru mperuka ariko haciyemo igihe, sinzi ukuntu bimeze, bisa nk’ibiri ahantu runaka, nta makuru ahagije tuba tubifiteho.”
Abajijwe uko yakiriye itinda ry’ayo mafaranga, yabwiye Imvaho Nshya ati, “Ntabwo twamenye neza aho inzitizi iri cyangwa ikiri gutuma bitagenda nk’uko byagakwiriye kuba bigenda, n’iyo ibihembo byaba bidahari batuvugisha bakatubwira bati turabona bimeze gutya na gutya.”
Mu gihe Bruce Melodie avuga ko ibyo kwishyuza bikurikiranwa n’umujyanama we, Mani Martin we ngo ku giti cye yishyuje kenshi kugera ubwo abaye nk’ukurayo amaso.
Martin watsinze nk’umuhanzi mwiza mu njyana gakondo, avuga ko mu byumweru nka bibiri bishize ari bwo aheruka kuvugisha Ahmed, ariko ibisobanuro yamuhaye ntibyamunyura.
Ati, “Yambwiraga ko yasabye password (umubare w’ibanga) banki ifite ayo mafaranga kugira ngo iyo password ayikoreshe yohereza amafaranga kuri konti yanjye, ngakomeza kumubaza nti ariko se iyo banki wandikira email ikamara umunsi wose itagusubije! Nanjye mbitsa mu mabanki ndabizi ukuntu banki zikora, uko biri kose baba bafite umuntu ushobora kuba yasubiza email ariko we akambwira ko batamusubije…”
Martin ashima igitekerezo cyo guhemba abahanzi kuko bibongerera imbaraga zo gukora cyane, ariko akavuga ko kwizezwa ibyo batazahabwa ari amakosa adakwiye abanyamwuga.
Ati, “Uko bimeze ubu, ni ibintu navuga ko bidashimishije kuko niba abantu b’Abanyarwanda bagenzi bacu kandi banafite icyo bazi kuri art (ubuhanzi) bashobora gukerensa abahanzi b’Abanyarwanda tungana uku tungana, kudushyira imbere y’abantu dufite za sheki zitaza kwishyurwa mu gihe gikwiriye rwose ni ibintu bitari byiza, kandi umuziki nubwo wenda twawutangiye turi abantu batoya ariko uyu munsi turi abantu bakuru ku buryo ntumva impamvu babikora.”
Yunzemo ati, “Ku giti cyanjye n’iyo baza kumpa iyo symbole (ikimenyetso) gusa badashyizeho ko bazatanga amafaranga nta kintu byajyaga kuba byatwara, aho kugira ngo utange isezerano utaza kubahiriza ku gihe wareka kuritanga.”
Queen Cha watsinze nk’umuhanzi mwiza w’igitsinagore, yunga mu rya Mani Martin na Bruce Melodie, akavuga ko kwizeza abantu amafaranga ntuyabahe bikwicira izina mu buryo butagakwiye.
Ati, “Bari bagize igitekerezo cyiza ariko nanone ibintu byateguwe ntibitegurwe neza rimwe na rimwe hari igihe bikugaragaza nabi cyangwa kampani yawe, bigatuma abantu bashobora no kuba bagutera n’icyizere.”
Yunzemo ati, “Hari ukuntu biba byagaragaye nabi cyane, ari kuri twebwe (abahanzi) ari no ku Banyarwanda bakurikirana umuziki muri rusange.”
Ubundi kuki abahanzi batishyurwa?
Ahmed Pacifique uyobora Sosiyete ya AHUPA yateguye ibi bihembo, avuga ko yatengushywe n’abaterankunga barimo iTEL bakuyemo akabo karenge ku munota wa nyuma ubwo abahanzi bamwe batangiraga kwikura muri Salax.
Umuterankunga mukuru Star Times ngo yatanze Amafaranga Miliyoni 18 mu ngengo y’imari yagiye ihindagurika ya Miliyoni 24.800 hishyurwa nka 80% y’ibyagombaga kwishyurwa.
Izo Miliyoni 18 ngo zagombaga kuvamo umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wa 18%, havamo n’Amafaranga Miliyoni imwe yishyuwe Ishyirahamwe ry’Abahanzi, hasigara Miliyoni nka 14.
Ahmed avuga ko kuri ubu arajwe ishinga no gushaka amafaranga abarirwa muri Miliyoni 7 akenewe ngo abahanzi bahembwe, akabizeza ko mu gihe cya vuba azaba yabonetse.
Ati, “Nta rirarenga kuko n’ubundi dufite Salax imyaka 5, turacyisuganya, niba yari imaze imyaka 3 ihagaze tukaba twabashije kuyigarura byibura tukabasha kwishyura 80% bya budget (ingengo y’imari) hakaba habura 20% urumva ibyo ni nko kunanirwa umurizo. Sinavuga ngo ni ryari ariko bagomba kuyabona kuko mu Giswahili baravuga ngo ‘ahadi ni deni’ (isezerano ni ideni)”.
Ahmed avuga ko imbogamizi bahuye na zo zo kubura amafaranga bigatuma ibintu bitagenda uko byari biteganyijwe zamuhaye isomo rikomeye azagenderaho ategura ibihembo by’ubutaha.
Ati, “Ni isomo natwe byadusigiye ku buryo umwaka utaha tutazongera kwipasa muremure, mbere y’uko dutangaza uko umwaka utaha bizagenda tugomba kuba dufite budget ku buryo imbogamizi twahuye na yo uyu mwaka itazabaho.”
Igabanuka ry’amafaranga
Bijya gutangira AHUPA yavuze ko umuhanzi uzaba uwa mbere muri buri cyiciro azahembwa amafaranga Miliyoni imwe, ariko ku munsi wo gutanga ibihembo abahanzi bashyikirizwa sheki z’amafaranga ibihumbi 700, usibye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi bose wahawe sheki ya Miliyoni.
Nyuma yaho haje kuvuka ikibazo cyo gukata imisoro (15%) kuri bya bihumbi 700 hagasigara ibihumbi 595, aho abahanzi bamwe babyinubiye bashaka ko bahabwa ibihumbi 700 byuzuye noneho abateguye ibihembo bakishyura imisoro ku ruhande.
Ahmed ati, “Hari inama twakoranye n’abahanzi na federasiyo y’abahanzi, hari ibintu twavuganye bijyanye no kureba ese ariya mafaranga agomba kwishyurirwa umusoro, ese nta musoro ugomba kwishyurwa, tuza kugera ku mwanzuro w’uko hagomba kuvaho 15% ajya mu isanduku ya Leta ku bihembo nk’uko itegeko ribivuga, ibyo twabyumvikanyeho.”
Ibyo biganiro ngo byabaye mu byumweru bibiri bishize, kuri ubu abahanzi bakaba bavuga ko n’ayo mafaranga make bagomba guhabwa (ibihumbi 595) bategereje kuyahabwa bagaheba.
Mani Martin avuga ko ibibazo nk’ibi bigira ingaruka ku mazina y’abahanzi, bikaba byatuma bamwe mu bahanzi badaha agaciro Salax Awards mu gihe nyamara igihembo ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’umuhanzi.
Ati, “Izina ry’umuhanzi ni ikintu kinini, ni cyo ducuruza, iyo izina ryawe ryagiye mu bintu nk’ibyo bakagufata amafoto, nk’ayo mafoto baba bagufashe ufashe sheki, nyuma numvise ko n’amafaranga yari kuri sheki atari yo bazatanga, n’ayo ngayo baje kwemera ntibayatanga, abantu bakaguma babinginga, urumva ko bishobora kuba impamvu yo kuba ubutaha umuntu yemera kujyamo cyangwa kutajyamo.”
Igihembo kimarira iki umuhanzi?
Ibihembo bya ‘Salax Awards’ bigitangira muri 2009, byari bifite izina rikomeye kandi byubashywe cyane, buri muhanzi yifuza kubigaragaramo, hanyuma haza kugenda havugwa ko bigurwa bigahabwa abatabikwiye nubwo ababiteguraga (Ikirezi Group) bamaganiraga kure ayo makuru.
Igihe cyarageze bamwe mu bahanzi bakajya banga kubijyamo, bakavuga ko bafite izindi gahunda bahugiyemo; nk’iby’uyu mwaka nta muhanzi wo muri Kina Music wabigiyemo, ndetse na ba Charly na Nina, Dj Pius, Social Mula n’abandi bamwe na bamwe ntibemeye kubyitabira.
Bamwe mu bakurikirana iby’umuziki bagiye bashima abahanzi banze kubijyamo bakavuga ko ari ukwihesha agaciro bashingiye ahanini ku mitegurire y’ibihembo ikemangwa, abandi bakavuga ko umuhanzi w’umunyamwuga atakabaye yikura mu bihembo.
By’umwihariko abahanzi twaganiriye mu gutegura iyi nkuru, bashima cyane Ikirezi Group cyatangije ibi bihembo ndetse na AHUPA yabigaruye nyuma y’imyaka itatu bidatangwa, bakifuza ko icyakorwa ari ukonoza imitegurirwe yabyo ariko ko kuba biriho ari ikintu cy’ingirakamaro ku muhanzi.
Bruce Melodie yabwiye Imvaho Nshya ko anenga abahanzi bagiye batangaza mu bihe bitandukanye ko batazabona umwanya wo kujya muri Salax Awards, aho asanga ari impamvu ishingiro, ati, “Nta muntu wakubwiye ngo ngwino uririmbe tubone kuguha igihembo, ni igihembo wari koherezayo n’umuntu, murumuna wawe cyangwa mushiki wawe akajya kugifatira, uri ‘busy’ se gute ku buryo wabura n’umuntu wohereza ngo ajye kukizanira?”
“Njyewe ntabwo nemeranya n’abavuga ngo ntibajya muri Salax, kuko njyewe ndabizi ko hari akamaro igihembo uhawe mu gihugu kiruta ibindi mu gihugu, birumvikana ni Salax kuko nta yindi bihanganye, icyo gihembo hari ikintu kiba gishobora kugufasha nubwo haza ibibazo bimeze bite, hari ahantu nyine kiba cyakurenza.”
Ibibazo byabaye uyu mwaka byo kuba batarahabwa amafaranga bijejwe, avuga ko bitazatuma agenda biguru ntege mu kugaruka muri Salax Awards umwaka utaha.
Ati, “Ntabwo wambwira ngo nsezere igihembo kandi nyine ntacyo ngira, n’umwana wanjye nkeneye kuzamwereka ibintu nakoze, akeneye kubona amateka y’ubuzima nanyuzemo. Hari ahantu nigeze kujya gusaba visa mbabwira ko ndi umuhanzi bambaza ikibigaragaza, uri nkanjye se wagaragaza iki? Video y’indirimbo yawe ntabwo bashobora kuyemera, niba uri kubabwira ngo ndi umuhanzi mfite igitaramo mu gihugu cyanyu ndabasaba visa, baravuga bati ibyo ari byo byose ntabwo bari gutumira umuhanzi mushya, ikindi interineti igira byinshi nyine ntabwo bayizera, ikintu umuntu aba akwiriye kwizera, niba koko uri umuhanzi, mu muziki wakuyemo iki? Ni cyo werekana. Bakwaka ama ‘certificats’ y’ibyo bihembo cyangwa n’ibyo bihembo ubwabyo, amafoto yabyo, urumva nyine ni ikintu cy’ingenzi ku muntu uri mu mwuga wa muzika.”
Queen Cha na we avuga ko nubwo hagaragaye inzitizi uyu mwaka, ashima abateguye ibi bihembo, gusa akabasaba ko ubutaha bajya babitegura neza byashaka bikamara igihe bidatangwa ariko igihe bigarukiye bikagaruka biri ku murongo.
Ati, “Igitekerezo bari bagize ni cyiza cyane kuko award (igihembo) nayifata nka motivation (ikintu cyongerera umwete ugihawe) ku bahanzi, umuziki utabamo icyo kintu hari ni kintu kiba kibura kandi gikomeye cyane.
Nasaba ko ubutaha bafata igihe gihagije cyo kubitegura neza, n’iyo byafata igihe pe ariko aho byazagarukira bikaza bifite imbaraga kandi birimo ubushishozi kurusha ibi.”
Mani Martin na Bruce Melodie bahuriza ku kuba Leta ikwiye gushishikariza abashoramari gushora imari no mu ruganda rwa muzika nk’uko ibashishikariza gushora mu zindi mfuruka z’ubuzima bw’igihugu, aho bahamya ko umuziki ushowemo imari wagira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kuko abahanzi bishyura imisoro nk’abandi bacuruzi.
Bavuga ko byanatuma habaho ibihembo byinshi ku bahanzi ku buryo mu gihe Salax itabaye haba hariho ibindi bihembo, bityo bigafasha umuziki nyarwanda gutera imbere.