Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwanzuye ko Nsabimana Callixte ‘Sankara’ afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo iperereza ku byaha 16 akekwaho rikomeze nk’uko Ubushinjacyaha bwabisabye.
Mu isomwa ry’umwanzuro w’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2019, Umucamanza yavuze ko Sankara arekuwe ashobora gusubira mu ishyamba.
Umucamanza yabanje gusoma ibyaha Nsabimana aregwa n’ibisobanuro yabitanzeho, aho yemeye ibyaha byose, ariko urukiko ruvuga ko kuba yarabyemeye bitatuma arekurwa.
Urukiko rwavuze ko nubwo yabyemeye akabisabira n’imbabazi ndetse agasaba imbabazi Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu, ariko ntiyizanye, ahubwo yatawe muri yombi.
Nubwo Nsabimana yemeye ibyaha aregwa ndetse akitandukanya n’umutwe wa FLN wagabye ibitero ku Rwanda mu mwaka ushize, Urukiko ruvuga ko hari impamvu zituma afungwa by’agateganyo kuko ibyaha akurikiranweho ari iby’ubugome kandi akaba abyiyemerera.
Yavuze ko ingingo ya 96 y’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko ukekwaho ibyaha adashobora gukurikiranwa afunzwe keretse hari impamvu zikomeye zituma ukekwa ashobora gukatirwa gufungwa imyaka irenze ibiri aramutse ahamwe n’ibyo byaha.
Ati, “Urukiko rusanga ibyaha bikomeye akurikiranweho buri kimwe gifungirwa imyaka irenze ibiri, afunguwe yasubira mu ishyamba gukomeza gukorana n’abo bakoranaga, hagakomeza ubufatanye hagati ye n’abo bafatanyije kurema iriya mitwe.”
Nsabimana Callixte akurikiranweho ibyaha 16 birimo kurema umutwe w’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu nyungu z’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza ibikorwa by’iterabwoba, gufata bugwate, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangiza isura y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kwiba witwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano n’amahanga hagamijwe gushoza intambara ku Rwanda, gukubita no gukomeretsa, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba n’ibindi.
Mu isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, uregwa n’umwunganizi we ntibari mu rukiko ariko Butera Oscar uhagarariye Ubushinjacyaha yari ahari.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha Nsabimana akekwaho yabikoze mu buryo bunyuranye no mu bihugu binyuranye, birimo Afurika y’Epfo yabagamo, ari na ho yashingiye umutwe wa RRM (Rwandese Revolutionary Movement) mu mwaka wa 2017.
Uwo mutwe, nk’uko ubushinjacyaha bwabisobanuye na Nsabimana akabyemera, wifatanyije n’indi mitwe irwanya Leta y’u Rwanda bakora ihuriro rya MRCD, rishyirirwaho n’umutwe w’ingabo wa FLN ari na wo wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda mu mwaka ushize.
Ubushinjacyaha buvuga ko abarwanyi ba FLN bakuwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR, ibikorwa byabo biterwa inkunga n’u Burundi na Uganda, aho ngo u Burundi bwabahaye inzira banyuragamo batera u Rwanda (Ishyamba rya Kibira) baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakinjira mu Ishyamba rya Nyungwe, hanyuma Uganda yo ngo ikabaha amahugurwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko inkunga za MRCD na FLN zakusanywaga mu mpunzi z’Abanyarwanda ziri mu bihugu bitandukanye birimo Mozambique, Malawi, Australia, Canada, u Bwongereza, amafaranga akanyuzwa kuri Munyemana Eric wari umubitsi wabo akaba mu Bubiligi, andi akanyuzwa kuri Paul Rusesabagina, andi akanyuzwa kuri Sankara ubwe.
Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko ingabo za FLN Sankara yari abereye umuvugizi, zishe abasivili icyenda mu bitero bitandukanye byagabwe ku turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu mwaka wa 2018, bikomeretsa abandi benshi, ababigabye banakora ubusahuzi bw’imyaka y’abaturage, moto n’imitako yambarwa y’abishwe n’abakomerekejwe muri Nyungwe nyuma yo gutwika imodoka barimo.
Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko Nsabimana alias Sankara yafatanwe paseporo n’indangamuntu by’impimbano by’igihugu cya Lesotho yahawe akoresheje uburiganya mu mwaka wa 2013, yakoreshaga mu bihugu binyuranye ashaka inkunga yo gufasha inyeshyamba kugira ngo babashe gutera Leta y’u Rwanda, iki cyaha na cyo Nsabimana akaba yaracyemeye.
Mu mpamvu Ubushinjacyaha bwashingiyeho busaba ko uregwa yakurikiranwa afunzwe, iya mbere ni uko ibyo aregwa byose abyemera, iya kabiri ni uko yafatanwe indangamuntu n’urwandiko rw’inzira by’ibihimbano, iya gatatu ni uko ngo umwirondoro we utazwi kuko asaba ibyangombwa bya Malawi yavuze ko yavukiye i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 1983 kandi yaravukiye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma, iya kane ni uko yiyemerera ko yashinze umutwe w’iterabwoba wo guhungabanya Leta y’u Rwanda (RRM), iya gatanu ni amajwi bakuye muri telefone ze akubiyemo ibyo yagiye yigamba mu bitero byagabwe ku Rwanda, indi mpamvu ngo ni uko na we yiyemerera ko ayo majwi ari aye, indi mpamvu ikaba amatangazo ari muri dosiye yasinywe na Rusesabagina na Wilson Irategeka, Sankara yemeye ko na we yayasinyeho, indi mpamvu ngo ni uko hari abantu batandukanye bapfuye, bakomeretse kandi ngo Sankara yabigizemo uruhare kugira ngo ibitero bigabwe.
Umwunganizi mu mategeko wa Nsabimana, Nkundabarashi Moise, yasabye ko umukiliya we yakurikiranwa ari hanze, asaba ko impamvu ubushinjacyaha butanga busaba ko yakurikiranwa afunzwe zitahabwa agaciro, kuko ngo amakuru yose ubushinjacyaha bumufiteho ari we wayatanze bityo nta perereza yakwica, ndetse akaba yaritandukanyije na FLN.
Urukiko ariko rwanzuye ko ibyavuzwe n’ubushinjacyaha bifite ishingiro, rwanzura ko Nsabimana akurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Nsabimana yatawe muri yombi kuwa 13 Mata 2019, nk’uko byatangajwe n’Ubugenzacyaha, nyuma y’igihe ashakishwa. Yagejejwe mu rukiko bwa mbere kuwa 23 Gicurasi 2019, asomerwa ibyaha aregwa, arabyemera byose, avuga ko nk’umuntu wize amategeko azi ingaruka zo kuburana urwa ndanze, kandi azi n’inyungu zo korohereza ubutabera, avuga ko ibyo ashinjwa byose byakozwe ku manywa ku buryo abihakanye n’inyoni zamubonye abikora zabimushinja.
[…] Sankara arekuwe by’agateganyo ashobora gusubira mu ishyamba – Urukiko […]