Igicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 6 Mutarama 2020 bizatwara igihe kirekire ngo cyibagirane mu mateka y’Amerika, ibyo Abanyamerika bahereye kera batangaho amasomo, bagaragaye babyivurugutamo, bwa mbere mu mateka yabo ni bwo Inteko Ishinga Amategeko igabweho ibitero n’abanyamerika, byongeye ibitero bishyigikiwe na Perezida uri ku butegetsi udashaka kuburekura, ukongeraho kwanga kuburekura nyuma yo gutsindwa amatora.
Si ubwa mbere iyi nteko igabweho igitero mu mateka yayo, ariko ni ubwa mbere kigabwe n’abanyamerika. Icyabanje ni icyo mu 1814 mu rugamba Abanyamerika barwanyemo n’Abongereza. Icyo gihe, amateka agaragaza ko ku itariki 24 Kanama 1814, nyuma yo gutsinda Abanyamerika mu rugamba rwibukwa nka Battle of Bladensburg, ingabo z’Abongereza ziyobowe na Majoro Robert Ross zatwitse inyubako zitandukanye za Guverinoma y’Amerika ndetse n’inyubako z’igisirikari cy’Amerika, harimo Ingoro ya Perezida ya White House, icyo gihe yitwaga Presidential Mansion, batwika Capitol, Ingoro y’Inteko Ishinga Ametegeko n’izindi nzu.
Twumvise kenshi, henshi Amerika itanga amasomo ya demokarasi mu bindi bihugu, bene ibi iyo bibaye ahandi utegereza kumva icyo Deparitoma ya Leta y’Amerika ibivugaho, na yo ikaba mudatenguha mu kwamagana ibikorwa nk’ibyo bifatwa nk’ibyo mu bihugu biyobowe n’abanyagitugu, kuri iyi nshuro sinzi uza guha isomo rya demokarasi Abanyamerika.
Ntibyari byakabayeho ko Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika izwi nka Capitol ifungwa kubera umwuka mubi w’igitutu cy’abigaragambya, ntibyari byakabayeho ko abambari ba perezida uri ku butegetsi bayigabaho ibitero bigamije kuburizamo imyanzuro y’ibyavuye mu matora, inama bagiriwe na Perezida Donald Trump uherutse gutsindwa mu matora na Joe Biden. Trump yasabye abamushyigikiye kwinjira muri iyi nyubako, bacakirana n’abashinzwe umutekano bagerageza guhosha imyigaragambyo, umugore umwe mu bigaragambya yarashwe mu gituza rugikubita ahasiga ubuzima, amakuru y’urupfu rwe yemejwe na Dustin Stenbeck, Umuvugizi wa Polisi y’Amerika, ishami ryayo rya Washington District of Columbia i Washington.
Abigaragambya bagerageje kwinjira muri Sena ahakorerwaga igikorwa cyo kwemeza ibyavuye mu matora aheruka Trump yatsinzwemo akanga kwemera ibyayavuyemo. Perezida Trump yashimiye abigaragambya avuga ko ari abantu badasanzwe, avuga ko ibyo bakoze biri mu murongo mwiza, kuko amatora yabaye ngo yaranzwe n’ubujura bukabije. Twitter, urubuga nkoranyambaga amenyereye kunyuzaho ibitekerezo bye aho akurikirwa n’amamiliyoni menshi, ubuyobozi bwarwo bwahanaguye video yapostinze ashimagiza abigaragambya, aho yabasabye gutaha nyuma yo gukora igikorwa yise cyiza, akongeraho ati we love you, ngo turabakunda.
Si Twitter gusa kuko na Facebook ndetse na Instagram na zo zahise zifunga konti za Donald Trump zimushinja gukwirakwiza ibihuha no gucamo ibice abaturage. Joe Biden, yasabye Trump gusaba abigaragambya kureka ibyo barimo. Mu ijambo yavugiye i Delaware, yavuze ati, “Iriya si imyigaragambyo, ni ukwigumura. Isi irimo kubireba. George Bush wabaye Perezida w’iki gihugu, na we yamaganye ibyakozwe n’abambari ba Trump.”
Barack Hussein Obama wasimbuye Bush agasimburwa na Trump, na we yagaragaje akababaro ke, avuga ko amateka azibuka imyigaragambyo ya Capitol nk’ikimenyetso cy’igisebo Trump yateje Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu maso y’Isi. Gusa Obama avuga ko ibyo bidatangaje kuko mu mezi ashize Ishyaka riri ku butegetsi ryaranzwe no kutabwiza abaturage ukuri. Amasaha make nyuma y’aho Capitol igabweho ibitero, ubuyobozi bwavuze ko noneho itekanye.
Ni ibintu bitari byarigeze kubaho mu mateka y’America nta n’uwarotaga ko bishoboka bitewe no kuba iki gihugu gifatwa nk’igihugu cyubatse inzego zikomeye. Abasenateri baherekejwe basubira muri Sena mu muhango bari batangiye wo kwemeza insinzi ya Joe Biden. Visi-Perezida Mike Pence aravuga ati, “Nagira ngo mbwire abateje aka kaduruvayo kuri Capitol, ntimwatsinze. Akaduruvayo ntaho katsinze, iyi ni ingoro ya rubanda, reka twikomereze imirimo.”
Umuyobozi wa Polisi muri Washington DC, Robert Contee, yatangaje ko abantu 13 bamaze gutabwa muri yombi kubera uruhare bagize mu myigaragambyo. Muri Washington DC hahise hashyirwaho Guma mu Rugo ihera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, hatangwa itangazo ko uwo saa kumi n’ebyiri zisanga akiri kuri Capitol ahita atabwa muri yombi.
Abashingamategeko, Madamu Ilhan Omar uhagarariye Leta ya Minnesota, na Madamu Alexandria Ocasio-Cortez uhagarariye Leta ya New York, basabye ko Perezida Trump akurwaho icyizere agahita avanwa ku butegetsi bitanasabye gutegereza igihe cya nyacyo cyo kuba yahererekanya ubutegetsi na Biden. Omar yatangaje ko yatangiye kwandika dosiye iganisha ku gukura Trump muri White House. Facebook, hagati aho itangaza ko igiye gusiba amafoto n’amavideo yose yatangajwe avuga kuri iriya myigaragambyo, harimo n’abavuga ko bashyigikiye iriya myigaragambyo, ivuga ko kubigumishaho byakomeza guteza umwuka mubi bigatuma akavuyo gakomeza.
Umuyobozi w’ibiro by’umugore wa Trump, Melania Trump yitwa Stephanie Grisham, amakuru aravuga ko yamaze kwegura, uyu mbere yari ashinzwe itangazamakuru mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, White House. Ibitero byagabwe kuri Capitol byamaganwe n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, nubwo Trump ndetse na Perezida wa Brazil Jair Bolsonaro bo bakomeje kumvikana bavuga ko byari ngombwa.
Byari ibintu bitangaje, bibabaje, binatunguranye ku Banyamerika, kumva ngo insoresore zishyigikiwe na Perezida, zishyigikiye Perezida, ziraye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Capitol, zitana mu mitwe n’abapolisi bayirinda, Polisi ishyiraho bariyeri ariko izo nsoresore zirenga kuri ayo mabariyeri zinjira mu nyubako zimenagura amadirishya, zicara mu ntebe z’abasenateri, ni ibintu Abanyamerika bari bamenyereye kumva mu bihugu bya kure.
Nta wari wagatekereje ko Perezida uri ku butegetsi yasaba abaturage gutera Capitol bafite imbunda. Kumva amasasu avugira kuri iriya nyubako, bigakorwa ku itegeko ry’umugabo warahiriye kurinda amahame ya demokarasi igihugu kivuga ko kigenderaho, na yo ni amateka akomeza kubyibushya izina rya Trump.
Abigaragambya bahisemo gutera Capitol ifatwa nk’igicumbi cya demokarasi, byibutsa abantu ibihe by’intambara zo gusubiranamo kw’abaturage, ibizwi nka Civil War Era, ni ibihe Leta zunze Ubumwe z’Amerika habuze gato ngo zishwanyagurike burundu zireke gukomeza kuba igihugu kimwe, ni mu myaka yo kuva mu 1861-1865, hashize ukwezi harahijwe Perezida Abraham Lincoln, intandaro y’ako kavuyo k’icyo gihe ikaba ko Leta zimwe zari zishyigikiye ko ubucakara bukomeza mu gihe izindi zitabikozwaga, ubu Amerika igizwe n’amaleta 50, icyo gihe yari ifite amaleta 34, arindwi muri yo ubuyobozi bwayo bwatangaje ko yiyomoye kuri Amerika, Amerika yahise yigabanyamo kabiri nubwo hashize imyaka mike ikongera igasubirana, yigabanyamo kabiri amaleta amwe afata intwaro arwanya ubuyobozi bwa Abraham Lincoln mu ntambara yaguyemo abasirikari babarirwa hagati y’ibihumbi 620 na 750, ni wo mubare munini w’abasirikari benshi b’Amerika bapfuye mu mateka yayo kuva ibayeho kugeza muri ibyo bihe, ugakomeza ukagera ku ntambara yo muri Vietnam kuko yahitanye Abanyamerika basaga abo. Aho ibyabaye kuri iyi nshuro bitandukaniye n’ibyo muri Civil War Era, ni uko noneho ubu akavuyo katejwe na Perezida watowe n’abaturage Donald Trump, akabikora nyuma yo kwimwa manda ya kabiri, akabikora agamije kwanga kuva ku butegetsi.
Umunyamateka Michael Beschlos ati, “Ibi twabifata nka kudeta yaburijwemo, turi mu bihe bidasanzwe aho Perezida ajya inama n’abambari be bagacura umugambi wo gutembagaza Leta ye. Ibi bihabanye cyane n’igitekerezo cya demokarasi iki gihugu cyashyigikiye ibinyejana bisaga bibiri.”
Umuhango wari watangijwe wo kwemeza amajwi y’ibyavuye mu itora rya Perezida, umuhango wubashywe mu mateka y’Amerika ushimangira demokarasi y’Amerika, wahise ukomwa mu nkokora umaze igihe gito utangiye, nyuma y’aho Trump asabye abayoboke be kugira icyo bakora, aho yabasabye kurwana kugira ngo bahagarike igikorwa cyo kwiba amatora, ndetse abasaba kujya kuri Capitol aho abasenateri bari bateraniye.
Yagize ati, “Nyuma y’aka kanya tugiye kwimanukira, kandi ndaba ndi kumwe namwe, tugiye kwimanukira tujye kuri Capitol, twishimane n’abasenateri b’abanyamurava bari kumwe natwe, ariko byumvikane ko hari abo tutaza kwishimana na bo.”
Nyuma y’agahe gato ni ko byagenze, abambari ba Trump barimanukira koko, bakura mu nzira abashinzwe umutekano bagerageje kubakoma mu nkokora, bamenagura ibirahuri by’amadirishya, baha urw’amenyo ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ndetse bifotoreza mu ntebe ubundi zicarwamo n’abashingamategeko, amafoto akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Umwe muri bo yagiye ajya mu mwanya wa Perezida w’Inteko Nancy Pelosi, undi ajya mu biro bye. Mu banze gushyigikira uwo mugambi wa Trump hakabamo na Visi-Perezida we Mike Pence watangaje ko adashobora kumushyigikira mu gihe akora ibintu adafitiye uburenganzira. Trump ariko mbere akaba yari yavuze ko byamubabaza aramutse adashyigikiwe na Mike Pence, uyu Pence akaba yaje guhungishwa n’abashinzwe umutekano ubwo bariyeri za Capitol zari zimaze kurengwa n’abigaragambya buje uburakari.
Trump muri uyu mugambi ariko akaba ashyigikiwe n’umunyamategeko we wihariye, Rudy Giuliani wavuze ko insinzi ya Biden idakwiye kwemezwa kuko amatora yibwe. Umwaka wa 2020 ni umwaka Trump yamaganyemo amatora mbere y’uko aba avuga ko ikirere cyerekana ko atazaba mu mucyo, ndetse nyuma yayo yamagana ibyayavuyemo, aho inzego zibishinzwe zagaragaje ko Biden yarushije Trump amajwi miliyoni 7 ariko Trump agakomeza kwemeza ko yarushije Biden amajwi.
Mu gihe imyigaragambyo yabaga kuri Capitol, Trump yari yibereye mu biro bye, akurikira akavuyo kuri televiziyo ariko yibanda ku kuba visi-perezida Mike Pence yamutengushye ntamushyigikire. Aho kwamagana imyigaragambyo, Trump yanditse kuri Twitter ko ibyabaye ku bigaragambya ari ibintu bibaho iyo insinzi yibwe, igakurwa mu maboko y’abakunda igihugu igashyikirizwa utayikwiye, abwira abigaragambya gutaha ariko yongeraho ko umunsi wa tariki 6 Mutarama 2020 bagomba kujya bawibuka, nk’aho ari umunsi w’igikorwa cy’ubutwari aho kuba imyigaragambyo. Ubwo butumwa bwe ntibwamaze igihe kuri Twitter kuko yahise ibuhanagura.
Biden wari muri Leta ye Delaware na we akurikiye ibi bikorwa, yanditse ati “rimwe na rimwe amagambo ya perezida arubaka, ubundi akaba rutwitsi. Akazi k’ubu n’akazi k’imyaka ine itaha kagomba kuba ako kubaka demokarasi no kubahiriza amategeko, no kwimakaza politiki ikemura ibibazo, imwe itakongeza umuriro w’urwango.”
George Bush wayoboye iki gihugu na we wo mu Ishyaka rya Republican rya Trump, yanditse anenga ibyo Trump yakoze, avuga ko abaturage bafashe imyanzuro idakwiye yo kwigaragambya kubera amakuru babibwemo na Trump adahuye n’ukuri, gusa Bush we yongeraho ko iyi myigaragambyo nta kintu gikomeye iza kwangiza kuri Amerika n’icyubahiro cyayo.