Nyuma y’imyaka 6 ahinga amatunda, Uwitonze Justin ahamya ko amatunda ari igihingwa kidashobora guhombya ugihinze, apfa gusa kucyitaho uko bikwiye ubundi agakirigita ifaranga.

Uyu mwaka yongereye ubuso yahingagaho mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka rwamagana, ava kuri ¼ cya hegitari atangira guhinga hegitari yose.

“Duteganya umusaruro ungana na toni 15 ku mwaka, byumvikane ko igiti kimwe tukibarira nibura ibiro 10 ku mwaka”, uku ni ko yabwiye Popote.rw, avuga ko intego ari ukongera umusaruro uva ku giti ukagera ku biro nibura 15, binyuze mu kwimakaza ikoreshwa ry’inyongeramusaruro.

Kuri ¼ cya hegitari yabaga afite amatunda 400, aza kumva amakuru y’umushinga wa Leta wa PRICE utera inkunga imishinga y’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, ikawa n’icyayi, arawuyoboka.

Iyo wishingiwe na PRICE, ubasha kubona inguzanyo muri banki, amafaranga banki iguhaye nk’inguzanyo PRICE ikakongereraho angana na yo, ariko yo akaba ari inkunga itishyurwa, ibintu byazamuye abahinzi.

Uwitonze yemerewe na banki inguzanyo y’Amafaranga Miliyoni 2,9, bivuze ko PRICE na yo yamuhaye Miliyoni 2,9, yiyongereraho ibihumbi 200 atangira ubuhinzi bw’amatunda bwa Miliyoni 6.

“Igiciro kirahindagurika ariko amatunda ni imbuto zitajya zibura amafaranga”, uku ni ko asobanura uko ibiciro biba byifashe ku isoko.

Agurisha ku mafaranga 600-1000 ku kilo bitewe n’ibihe, umusaruro we awugemura ku masoko ya Kabuga, Nyabugogo na Kimironko.

Yongeraho ariko ko afite n’amahoteli agemurira ati,  “Dufite amasoko magari kandi arema buri gihe, tuba dufite abashoramari bazana imodoka bagatwara umusaruro, hari n’abadusaba tukawuboherereza.”

Avuga ko isoko ari rigari ko ahubwo bitoroshye kurihaza, bityo akaba ashaka kongera ubuso ahingaho akajya ahinga hegitari ebyiri cyangwa eshatu, ati, “Nta gihe turagira umusaruro ngo upfe ubusa”.

Muri uku kwezi kwa munani afite icyizere cyo gusarura toni imwe buri cyumweru, agashishikariza n’abandi baturage kwitabira ubuhinzi bw’amatunda ariko bakanazirikana ko bakwiye kuyitaho uko bikwiye.

Ati, “Amatunda arakingirwa ntavurwa, duhora dufite imiti buri byumweru bibiri.”

Mu ndwara zibasira amatunda, avuga ko hari izituma amababi yuma, hakaba ifatwa nka kanseri ifata ishami bigasaba ko urikata n’izindi zitandukanye zirimo n’izituma haza inturugunyu mu itunda.

Amatunda ye arayavomerera, aho afite abakozi barindwi bayakorera. Ayuhira akoresheje amazi ya WASAC yoherezwa mu ishitingi, hakaba ibijerekani byakaswe imitwe byo kuyavomesha.

REBA VIDEO

Yanditswe na Janvier Popote

LEAVE A REPLY