Kuba uburaya butemewe n’amategeko nk’indi myuga mu Rwanda, bituma uwo ushatse kuvugana na we wese agusaba kubanza kumwizeza ko imyirondoro ye utazayitangaza.
Ni umwuga abawukora bavuga ko na bo batawishimira, ariko ko nanone batapfa kuwureka kuko ubinjiriza amafaranga menshi nubwo hari n’abakorera make bitewe n’inzego barimo.
Umunyamakuru w’Izuba Rirashe yaganiriye n’indaya zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali, zimubwira icyatumye zinjira mu buraya, icyo zikura mu buraya n’umuruho ubamo.
Mukanoheli Alliance (si ryo zina rye nyakuri) avuga ko amaze imyaka 10 akora uburaya.
Ubuhamya bwe buteye butya: “Nabitewe n’uko nabaye imfubyi nkiri muto, nza i Kigali ntangira gukora akazi ko mu rugo, nkavamo njya muri resitora, nyivamo njya mu kabari. Mu kabari ni ho nabitangiriye, umugabo ampa bitanu (5000 Frw)! Kuva ubwo narakomeje kugeza ubu ni ko kazi kantunze. Nabyariyemo umwana umwe ubu afie imyaka 9.
Amafaranga ya mbere Alliance yakoreye mu buraya, avuga ko yayaguze udukweto.
Nyiraneza Georgette (si ryo zina rye nyakuri), aragira ati, “Njye icyatumye nkora uyu mwuga, nabaga ahantu mu muryango, ndi umukobwa w’inkumi, ntiga, banamfata nabi cyane. Noneho banantera inda ubwa mbere, ndahaguma ubwa kabiri ndavuga nti na njye aha rwose birakabije!
Ubwo nahise njya kwikodeshereza ariko ntiwaba mu nzu utari buyishyure, utari burye, utari bwambare. Ni bwo nahise ntangira kugurisha.
Nyuma nahise mbona umugabo. Mbivamo mba mu rugo imyaka 10. Ejo bundi sinzi uko byagenze umugabo ndamubura, sinzi iyo yagiye. Mbona nindeba nabi inzara iri buhatsinde umwe! Mpita nsubira muri Kaburimbo. Ubu hashize indi myaka 2.
Urebye nta kindi gituma abantu binjira mu buraya uretse ubukene, no kwibaza ngo ‘ndarya iki’?
Aho gupfa none erega wapfa ejo! Ubijyamo ukirengagiza urubwa n’uko abantu bakubona, ariko ukabona uramutse wowe n’abawe!
Umunyamakuru: Amafaranga macye utajya munsi ni angahe, amenshi mushobora gukorera ni angahe?
Georgette : « Ahahahaha!!! Amafaranga make ntajya munsi ni ibihumbi bitatu (3000 Frw) ariko amenshi yo ntabaho. Ayo uciye umuntu uje kuri moto, si yo waca uje muri benzi. »
Ubwo naganiraga n’uyu, Uwase Gentille (si ryo zina rye nyakuri) wari ku ruhande na we ukora uburaya yashatse kugira icyo yongeraho tumutega amatwi : « No mu nsi ya bitatu avuze hari n’igihe uyafata bitewe n’uko udashaka gutahira aho kandi waraye ijoro. Ariko amenshi, n’ibihumbi magana atanu wayafata. Biterwa n’ubushobozi bw’umukiriya. »
Umunyamakuru. None se ushobora kwakira abakiriya bangana iki mu ijoro rimwe?
(Bose baraseka)
Gentille : Erega iyi ni bisinesi! Uzi ijoro, n’igicuku dukesha dutegereje abagabo! Umubare wose wawakira. Icyo mfa ni amafaranga, kandi ni yo mba naje gushaka! Icyakoze njyewe n’icumi nshobora kubakira mu ijoro rimwe!
Umunyamakuru: Icumi ko ari beshi bose urabahetura?
Alliance : Ubundi ntabwo mba ngiye kuryamana n’umugabo nishimiye cyangwa njyewe mbishaka. Ikibaho ni uko mwumvikana amaturu bitewe n’amafaranga azanye. Bigatuma adatinda. Cyangwa ukamwishyuza mbere. Yatangira gukozaho ugahita umwivumburana uti ‘nsohokera mu nzu!’ Hari abantu baba badakunda induru, akisohokera!
Ugahita usubira ku muhanda ukazana undi. Ahahahah!!!
Umunyamakuru: Nta ndwara mwakwandurira mu kuryamana n’abantu bangana gutyo umunsi umwe?
Gentille: Iyo imibonano ikingiye nta kintu bigutwara. Twamaze kumenya agakingirizo ku buryo udashobora gukora utikingiye. Nk’uko umuhinzi adashobora kujya guhinga atitwaje isuka ni na ko nta wajya gutega ku iseta nta gakingirizo. Kuko ubwo na we bimwicira akazi.
Georgette: N’iyo haba ari ku manywa sinagenda ntitwaje udukingirizo, bituma wirinda ibibazo hafi ya byose kandi n’abagabo barakatubaza. Icyo gihe rero ntiwavuga ngo nta gakingirizo ufite, amafaranga akagucika uyareba.
Umunyamakuru: Nta bikundira gukorera aho se, ngo bange gukoresha agakingirizo?
Gentille: Iyo yanze uramureka. Kereka abana babyinjiyemo vuba ni bo usanga bongeza amafaranga kugira ngo akorere aho. Ariko agutera indwara utakwivuza ku mafaranga aguhaye. Kandi iyo urwaye urababara, agatakaza igihe wivuza, akazi kagahagarara, ukanarushaho gukena.
Umunyamakuru: Ni ibihe bibazo muhura na byo muri aka kazi kanyu?
Alliance: Yooo! Ibibazo ni byo gusa byibera muri kaburimbo! Uhura na polisi ikaba iragufashe, ugakubitwa muri icyo gicuku, ugafungwa. Noneho akato mu baturanyi ko ntiwareba nta muntu uba ukikubona nk’umuntu babona turi amashitani.
Georgette: Igikabije mu buraya ni akato ni na ko gatera n’ibindi bibazo byose. Uzi ukuntu dukubitwa kandi wenda ari umuntu mwari mwumvikanye akanga kwishyura! Hari bagenzi bacu bicwa bataka ntihagire ubatabara. Iyo ukora uburaya, n’umwana wawe ntawe umugirira impuhwe.
Umunyamakuru. Abana banyu babivugaho iki?
Georgette: Njye abanjye ni bakuru, mbese ni ikibazo gikomeye. Ntakwereka ko abizi, ntabikubaza. Na njye nkora ku buryo batabibona, ariko si uko baceceka kuko baba batabizi.
Gentille: Umwana wanjye afite imyaka 14, nta cyo njya numva avuga. Ariko nigeze kumva undi mwana duturanye ambwira ngo ubwo bari ku ishuri, hari umunyeshuri duturanye muri karitsiye bashwanye aramubwira ngo ‘Mama wawe ni indaya!’ Kandi yaraje araceceka ntiyabimbwira. Ubwo uwo wamubwiye gutyo wabona ajya ambona nteze aho ku muhanda!
Ni igikomere gikomeye nyine, kandi n’ubwo tubikora ntawe uba yifuza ko umwana we na we yabikora.
Umunyamakuru: Mubigenza gute kugira ngo na bo batabikora?
Gentille: Njye rwose mba nzi ko n’abaturanyi babimucyurira, icyo nkora ni ukumuganiriza. Nkamubwira ko ari ibishitani n’ubwo mbikora we ntifuza ko na we yabikora. Mwereka ko icyo nifuza ari uko yakwiga, nkamuha ingero z’abantu bize babayeho neza. Mubwira ko twebwe impamvu tubaho nabi ari uko tutagize amahirwe yo kwiga. Nkamubwira nti wowe jya wiyigira ukomeze uzamuke uzabaho neza. Icyiza mbona ni uko umwana wanjye mbona anyumva kandi akangirira icyizere.
Georgette: Erega nubwo dukora uburaya ntituyobewe ko ari mubi. Kandi na twe tugira umutima wa kibyeyi nk’abandi bose. Abanjye bakuru iyo bari mu kiruhuko nta hantu njya. N’ubwo babyumva ahandi, mba nshaka ko batagira ikibi bambonaho wenda bakazavuga ko ari njye biganye.
Umunyamakuru: Amaherezo se akazaba ayahe?
Georgette: “Amaherezo? Ah! Erega si uko tuba tubyishimiye. Ahubwo ni imibereho tuba dushaka. Sinava mu muhanda nta kazi nabonye ko gukora. Sinareka gukora uburaya ngo njye gusenga, naraye nsambana. Eh! Njye gusenga maze ningaruka nicwe n’inzara, mbure ayo nishyura inzu! Oya ubwo na bwo nta bwenge burimo!
Ahubwo muri iki gihe cyose, nize gusuka ndacyafite abakiriya bake. Dufite n’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, n’ikibina. Nihaye intego ko uyu mwaka uzarangira naguze moto. Izajya inyinjiriza 35.000 buri cyumweru, nkomeze nsuke imisatsi. Niyo nabura abo nsuka moto izajya ibyishyura byose.
Ubwo ni bwo nzareka umwuga w’uburaya.”
Abakora umwuga w’uburaya mu bihe byashize basabaga ko umwuga wabo wakwemerwa mu mategeko, ariko ubusabe bwabo bwagonze inkuta nyinshi.
Icyo Leta yagiye ikora ni ukubaha amahugurwa y’ububi bw’uburaya no kubashishikariza kubuvamo, ikabereka uburyo babuvamo bakibumbira mu makoperative cyangwa bakikorera.
Hari abagiye bava mu buraya ndetse bamaze kwiteza imbere, ariko hari n’ababuvamo bagera hanze ubuzima bukabananira bakabusubiramo.
Yanditswe na Mukamana Jeanne, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rorashe.