Uwarengeranye n’impyiko asabwa inshuro eshatu zo kuyungurura imyanda bikozwe n’imashini yitwa hemodialysis kuko impyiko ziba zitagikora umurimo wazo, aha ni mu bitaro bya King Faisal (ifoto/ Mwema B.)

Dr. Joseph Ntarindwa, impuguke mu buvuzi bw’indwara z’impyiko avuga ko abenshi baza kwivuza impyiko batagishoboye kuvurwa ngo bakire kubera kutivuza kare.

Dr. Ntarindwa ukorera ku bitaro bya King Faisal avuga ko kuba nta buryo buhari bw’ubufatanye kuva ku nzego zo hasi z’ubuvuzi kugeza ku bitaro bizobereye mu kuvura impyiko, ari byo bidindiza ubuvuzi bwazo.

Asobanura ko uburyo bwo kumenya niba umuntu arwaye impyiko bwakoroshywa, bikajya bikorerwa no ku kigo nderabuzima, naho nibikomeza gukorerwa mu bitaro gusa bizatuma abarwayi b’impyiko bakomeza kuzahara.

Impyiko zangirika bitewe n’isukari (protein) iri mu maraso igenda inaniza imikorere yazo igatuma idashhora imyanda uko bikwiye.

Umwe mu barwaye imyiko, w’imyaka 44 avuga ko yatangiye kuvurwa indwara y’impyiko muri 2004 ariko akaza kugezwa muri King Faisal muri Nyakanga 2014 bitewe no kubura amikoro.

Avuga ko yabanje kwivuriza ku bitaro bya Muhima akajyanwa Kanombe ku Bitaro bya Gisirikare ndetse no muri CHUK mbere yo kubona umuterankunga ushobora kumwishyurira mu bitaro bya  King Faisal.

Ati: “icyo gihe cyose narivuzaga mfata imiti mbizi”

Kugeza ubu uwo murwayi akorerwa icyo bita diyalize, ikura imyanda mu mubiri, aho aza gatatu mu cyumweru bamukuramo imyanda amasaha ane buri nshuro aje.  Avuga ko akeneye umugiraneza wamuha impyiko.

Gukora dialize inshuro imwe byishyurwa Rwf 140.000 ku bitaro bya King Faisal. Diyalize ikora kubera impyiko ziba zarangiritse zikeneye gusimbuzwa, aho umuntu ashobora gutanga impyiko imwe akayiha uyikeneye.

Gusa igikorwa cyo gutanga impyiko na cyo  kirahenze cyane kandi uwatewemo indi mpyiko na we aba agomba kunywa imiti ubuzima bwe bwose kugira ngo ishobore gukora neza.

Igiciro cyo guteramo impyiko wahawe gihagaze hagati y’amadorari 16.000 $ y’Amerika na $ 25.000.

Ibi binakurikirwa n’imiti na yo usanga itari ku giciro kiri hasi ku buryo bigoranye cyane ku muryango ndetse no ku murwayi kuriha icyo kiguzi.

Ibiciro byo ku bitaro bya King Faisal bigaragaza ko umurwayi akoresha Rwf 274.460 ku kwezi yo kugura imiti irimo Mycophenolate mofetil, cyclosporine na prednisolone.

Dr. Ntarindwa avuga ko ingaruka ziterwa no kwangirika kw’impyiko zishobora kwirindwa binyuze mu kwisuzumisha hakiri kare umuntu akamenya uko yitwara ndetse no guhindura akamenyero k’imirire.

Asobanura ko kwangirika impyiko byigaragaza bitinze, gusa kwisuzumisha kare bikaba byatuma imenyekana ikavurwa igakira.

Ibitera impyiko kwangirika harimo diyabeti, indwara z’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, mikorobi, anjine n’indwara z’ubuhumekero, Dr. Joseph Ntarindwa akaba vuga ko byose bishobora gutuma impyiko ziturika.

Ngo impyiko zishobora no kwangirika bivuye ku kibazo cy’uruhererekane mu muryango (heredity) ndetse n’imiti imwe n’imwe ishobora kwangirika kw’impyiko.

Muganga Ntarindwa anashishikariza abantu kwirinda isukari nyinshi, kunywa amazi ndetse no kuba ahantu hatari umwanda kuko nawo uzana mikorobi zishobora kwangiza impyiko.

Dr. Joseph Ntarindwa, impuguke mu buvuzi bw’impyiko (ifoto/ Mwema B.)

Yanditswe na Mwema Bahati Philippe, itangazwa bwa mbere n’izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY