Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rukorera i Rusororo rwatangiye kuburanisha urubanza nimero RDP00226/2017/TG/GSBO ruregwamo umugabo ukekwaho kwica umugore babyaranye.
Bizimungu Faustin wabyaranye na nyakwigendera Kayirangwa Nadine mu myaka 13 ishize ariko ntibabane nk’umugabo n’umugore, yahakanye ibyo aregwa.
Kayirangwa yaburiwe irengero ubwo yari avanye ku Gisenyi na Bizimungu, mu birori byo gufata irembo rya mushiki wa Bizimungu, aho ngo bagarukanye bagatandukanira kuri Mahoko.
Bagiye i Rubavu tariki 31 Werurwe 2017, bagaruka tariki 3 Mata 2017, ubushinjacyaha bukavuga ko Bizimungu ari we wamwishe kuko ari we muntu wa nyuma baherukana.
Umurambo wa nyakwigendera waje gutoragurwa watwitswe muri Gishwati ku Musozi wa Muhungwe tariki 6 Mata 2017, urashyingurwa.
Kayirangwa wakoraga mu icungamari mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abo mu muryango we bamuhamagaye bagira ngo bumve niba ari mu bakozi ibi bitaro byasezereye, baramubura.
Mukuru we Ushizimpumu Marie Chantal yabwiye Izubarirashe.rw ko bamubuze kuri telefoni, bagatanga amatangazo arangisha kuri za Whatsapp, bakabwirwa ko yashyinguwe.
Nyuma yo gutaburura umurambo washyinguwe n’abawutoraguye bakayoberwa benewo, wajyanwe iwabo wa nyakwigendera mu Bugesera ushyingurwa kuwa 23 Mata 2017.
Bava i Gisenyi mu birori, ngo Kayirangwa yari yemeranyije na Bizimungu ko bagiye mu masengesho, bageze kuri Mahoko arisubira, ngo yanzura gukomeza urugendo agataha i Kigali.
Bizimungu yabwiye urukiko ko we yakomeje gahunda ye yo kujya gusenga, umucamanza amubwira ko yivuguruza kuko ngo mu bushinjacyaha yavuze ko yahise asubira i Gisenyi.
Kuba Bizimungu avuga ko batandukaniye kuri Mahoko hanyuma umurambo we ugatabururwa muri Muhungwe hafi ya Mahoko, ubushinjacyaha bubigenderaho buvuga ko ari we wamwishe.
Ubushinjacyaha buvuga ko bari basanzwe banafitanye ibibazo ndetse ngo hari n’ubutumwa bwa e-mails Bizimungu yandikiye Kayirangwa amutera ubwoba.
Umwana w’umukobwa babyaranye witwa Iganze Christie ufite imyaka 13, ngo na we yabwiye ubushinjacyaha ko se na nyina ari na we wamureraga bari basanzwe bafitanye ibibazo.
Uwo mwana ngo yabwiye ubushinjacyaha ko se yashinjaga nyina ko yamuroze, akavuga ko n’igihe nyina yari yaraburiwe irengero se yaje kumugambanaho amubwira ko uzamubaza uko bari babanye azamubwira ko nta kibazo bari bafitanye.
Umucamanza yabajije Bizimungu niba yemera icyaha ashinjwa cy’ubwicanyi bwongeyeho ubushinyaguzi ku murambo, arasubiza ati “ntacyo nemera.”
Ntiyumva icyo ubushinjacyaha bushingiraho bwemeza ko ari we muntu wa nyuma wabonanye na nyakwigendera mbere y’uko apfa, ndetse ahakana ko e-mails yamwandikiye yamuteraga ubwoba ahubwo ngo ni ibibazo yamumenyeshaga ashaka ko bazabiganiraho.
Ibyo kuba yaba yarashinjaga nyakwigendera kumuroga, yabihakanye, avuga ko iby’ayo marozi ntabyo yigeze amubwira ndetse ashimangira ko bari babanye neza kuko ngo yisangaga mu muryango wabo (wa Bizimungu) ndetse akaba hari byinshi yateyemo Bizimungu inkunga.
Umucamanza yamubajije niba yarasuraga Kayirangwa n’umwana babyaranye mbere y’uko apfa, avuga ko yabasuraga, amubaza niba uwo mwana amukunda, asubiza ko nta kibazo bafitanye.
Umucamanza yunzemo ati “Uyu mwana aravuga ko bishoboka ko ari wowe wishe nyina, urabivugaho iki?” Uregwa arasubiza ati “Uwo mwana se arabivuga ashingiye kuki? Keretse niba ari abamugiye mu matwi.”
Mé Emelyne wunganira Bizimungu, yasabye urukiko ko mu gihe cyo gufata umwanzuro rwazirinda icyo yise ‘kugenerekeza’ gukoreshwa n’ubushinjacyaha mu bimenyetso butanga.
Kuba ubushinjacyaha buvuga ko ubwo Kayirangwa yaburaga uregwa ari we wa nyuma ‘ushobora’ kuba yaramuciye iryera, yabyise ‘gushidikanya’, asaba ko bitahabwa agaciro.
Ibirori bya mushiki wa Bizimungu nyakwigendera yitabiriye, abishingiraho avuga ko umuntu mubanye nabi utajya kwifatanya na we mu birori iwabo ngo unaharare kabiri.
Avuga kandi ko iyo baza kuba babanye nabi, Kayirangwa atari gufata imodoka iva i Kigali ijya i Rubavu mu bukwe, ndetse ngo ntibari kuvana i Rubavu ngo bagarukane mu modoka imwe.
Kuba umukiliya we abazwa niba yarategeye imodoka Kayirangwa ubwo batandukanaga muri Mahoko, na byo avuga ko bidakwiye kuko yari umuntu ukuze utari uwo gutegerwa imodoka.
Yasabye ko ubuhamya umwana yatanze bushinja se na bwo bwasuzumanwa amakenga, hakarebwa ibihe yabarijwemo n’uburyo yabajijwemo.
Ku kwivuguruza, rimwe akavuga ko amaze gutandukana na Kayirangwa yagiye mu masengesho ubundi akavuga ko yahise ajya gusura inshuti, ngo biterwa n’uburwayi bwo mu mutwe afite.
Mé Emelyne yibukije ko ubwo Bizimungu yabazwaga iby’aho yagiye amaze gutandukana na nyakwigendera, yari asanzwe afungiye ikindi cyaha n’inzego zishinzwe iperereza kidafitanye isano n’iki.
Yavuze kandi ko ubushinjacyaha budakwiye kuvuga ko kuba barabyaranye bakamara imyaka 13 ataramurongora bigaragaza ko bari bafitanye ibibazo, avuga ko ari ibyo umuntu wese ufite uwo babyaranye ntamutware yajya apfa bikitirirwa uwo babyaranye.
Mé Emelyne yabwiye urukiko ko umukiliya we abeshyerwa, asaba ko afungurwa akajya kwivuza uburwayi bwo mu mutwe, ari na bwo ngo bwatumye atarongora uwo babyaranye.
Ubushinjacyaha mu kwanzura, bwavuze ko ibyo buvuga bubifitiye gihamya, busaba ko uwo burega afungwa by’agateganyo, uregwa arabigarama asaba kurekurwa.
Urukiko rwanzuye ko ruzatangaza umwanzuro warwo kuwa 22 Kamena 2017, saa cyenda.
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.