Igishushanyo kigaragaza uko amazu ya Rugarama Park Estate azaba ameze amaze kuzura

Iyo urebye inzu zo guturamo zikenewe mu Mujyi wa Kigali n’izihari, usanga harimo icyuho kinini kuko buri mwaka hakenerwa inzu 31,279 ariko hakubakwa izitageze no ku gihumbi.

Icyerekezo cya Guverinoma ni uko muri Kigali hubakwa inzu nshya zo guturamo ibihumbi 310 hagati y’umwaka wa 2017-2032, aho inzu ibihumbi 270 zigomba kubakwa bitarenze 2024.

Guverinoma igira uruhare mu bwubatsi bw’amazu aciriritse (affordable houses), aho itanga ibikorwaremezo by’amazi, imihanda n’amashanyarazi bitwara nibura 30% by’ikiguzi cy’inzu.

Niba hakenerwa inzu 31,279 ku mwaka ntihaboneke na 5%, icyizere cyo kubona amacumbi akenewe nk’uko Guverinoma yabyiyemeje kirangana gite, gishingiye kuki?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Mutuyimana Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko icyizere gihari, ko abatuye Kigali badafite inzu bashonje bahishiwe.

Ati, “Hari ingamba nyinshi zashyizweho zigamije kubona amazu, imwe ni uko Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega gishyigikira abashaka gushora imari mu mazu, aho Leta ibaha ibikorwaremezo by’imihanda, amazi n’amashanyarazi. Ibyo rero biri muri gahunda yo kugabanya igiciro cy’inyubako. Ikindi, aho iki kigega kigiriyeho tumaze kubona abashoramari benshi baza banyura muri RDB (Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere) na RHA (Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire) bashaka kumenya imiterere y’isoko.”

Mutuyimana agaruka ku nyigo yakozwe na Sosiyete ya Planet Consortium yo mu mwaka wa 2012 yagaragaje amazu akenewe muri Kigali, ishingirwaho mu kwereka abashoramari aho bashora imari yabo n’amahirwe ari mu gushora imari bwubatsi mu Mujyi wa Kigali.

Ati, “Abashoramari tubereka aho amazu ashobora kubakwa dukurikije ibiteganywa n’igishushanyo mbonera ku buryo twizera ko muri 2024 rwose umushinga w’amazu uzaba ugeze ku rugero rushimishije.”

Mu guharanira kubaka inzu nyinshi bishoboka, hubakwa n’inzu zigezweho mu midugudu izwi nka IDP Model Villages mu buryo bwo kurwanya akajagari mu nkengero z’umujyi.

Mbere muri bene iyi midigudu hubakwaga amazu atageretse, ariko ubu harubakwa amazu ageretse kane, aho Mutuyimana atanga urugero rw’Umudugudu wa Karama, ndetse n’uwa Masaka.

Ati, “Iyo mishinga yose hari iyo Leta ishoramo imari kugira ngo itinyure kandi ikangurire abashoramari, baba abanyamahanga baba n’abanyagihugu, imaze kugera ku rugero rushimishije ku buryo twizera tudashidikanya ko mu gihe cya vuba abantu bazaba babona ko amazu ari ahantu heza ho gushora imari, kandi dufatanyije na za banki, cyane cyane nka BRD, tukaba tudafite impungenge ko abashora amafaranga yabo mu mazu bagira igihombo bahura na cyo.”

Umva uko Mutuyimana asobanura uko ayo mazu azaboneka, mu magambo ye bwite.

“Affordable Housing Fund”

Ikigega cya Leta gishyigikira imishinga y’ubwubatsi bw’amazu aciriritse Mutuyimana avuga, cyitwa Affordable Housing Fund, cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 30 Kamena 2017.

Binyuze muri iki kigega cyashyizwemo Miliyoni 150 z’Amadolari yavuye ahanini muri Banki y’Isi, Leta ikorana n’amabanki, agatanga inguzanyo zihendutse kandi zishyurwa mu gihe kirekire.

Ukeneye inguzanyo yo kugura bene aya mazu, banki imuha inguzanyo yihariye yishyurwa ku nyungu ya 11%, ikishyurwa mu gihe cy’imyaka isaga 20, mu gihe inguzanyo zisanzwe zishyurwa ku nyungu iri hejuru ya 15% kandi mu gihe gito.

Ubwubatsi bw’amazu aciriritse, ni kimwe mu byo Leta yiyemeje gushyiramo imbaraga muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024) izwi nka NST1, hagamijwe gutuza Abanyarwanda neza bavanwa mu tujagari no mu manegeka.

Biteganyijwe ko muri icyo gihe hazakurwa mu manegeka imiryango 10.209; naho igera ku 205.488 yoroherezwe kuva mu tujagari.

Guverinoma ivuga ko kugira ngo ibi bizashoboke, hazongerwa imbaraga mu guteza imbere gahunda yo kubaka amazu aciriritse, hanategurwe uburyo bwiza bwo guteza imbere imiturire yo mu byaro, bityo umubare w’Abanyarwanda bazaba batuye ahantu habugenewe mu cyaro uzamuke ugere kuri 80% uvuye kuri 55,8% bo mu mwaka wa 2014 (EICV4).

Ku bijyanye n’Ikigega cyo guteza imbere iyubakwa ry’amazu aciriritse (Affordable Housing Fund), Leta yiyemeje kugishyiramo ingufu hagamijwe gufasha Abanyarwanda gutura neza kandi mu bushobozi bwabo.

By’umwihariko, Leta ivuga ko iki kigega kizafasha abikorera kubaka amazu mashya menshi ku nguzanyo ihendutse, kandi gifashe abagura aya mazu kubona inguzanyo z’igihe kirekire kandi ku nyungu ziciriritse.

Rugarama Park Estate

Rugarama Park Estate ni urugero rwiza rw’umushinga Leta ifatanya n’abikorera mu kongera umubare w’amazu aciriritse, ukaba watangijwe kuri uyu wa 3 Kamena 2019 mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ni umushinga wo kubaka inzu ibihumbi 3 wakabaye waratangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2008, ariko bitewe n’imbogamizi zirimo izishingiye ku mikoro habaho kudindira, nk’uko abawufite mu nshingano babivuga.

Uwo mushinga uhuriweho na Sosiyete ya Shelter Afrique izobereye mu bwubatsi ku Mugabane w’Afurika, ku bufatanye na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) n’ikigo cy’Abanyamerika cya Remote Group.

Biteganyijwe ko Remote Group izubaka inzu 2.200, izindi zibarirwa muri 800 zubakwe na Sosiyete ya Girinzu, zose zikaba zuzuye mu mezi 12.

Ubwubatsi bw’izi nzu buzakorerwa kuri hegitari 42 zatanzwe n’Umujyi wa Kigali, aho zizubakwa mu bikoresho bikorerwa mu Karere ka Rwamagana mu ruganda rwa Remote Group.

Izo nzu zirimo iz’icyumba kimwe kugeza ku byumba bine, kwigondera imwe muri zo bisaba kuba ufite miliyoni hagati ya 12 na 35 z’Amafaranga y’u Rwanda bitewe n’iyo ukeneye.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Ambasaderi Gatete Claver, yizera ko byoroshye kugura izi nzu ku muntu winjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 na 900 ku kwezi.

Nk’uko yabibwiye itangazamakuru, abishingira ku kuba Leta yarashoye nibura 30% by’igiciro cy’ubwubatsi bw’izi nzu, kugira ngo zizuzure zihendutse, byorohere umuturage kuzigura.

Minisitiri Gatete avuga ko Leta irimo gukorana n’abandi bashoramari batandukanye mu kubaka inzu ziciriritse mu Mujyi wa Kigali no mu ntara, kandi ko imikoranire bafitanye itanga icyizere.

Guverinoma yahize kongera umubare w’abaturage batuye mu mijyi, ukagera kuri 35% mu mwaka wa 2024, uvuye kuri 18,4% mu mwaka wa 2017.

Remote Group yatangiye kubaka inzu zibarirwa muri 2.200
Remote Group irubaka kuri hegitari 30, inzu zayo biteganyijwe ko zizuzura zitwaye Miliyoni 50 z’Amadolari
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Ambasaderi Gatete Claver atangiza ku mugaragaro umushinga wo kubaka amazu 3.000 ya Rugarama Park Estate

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.

LEAVE A REPLY