Hirya no hino mu Mujyi wa Kibungo, mu Karere ka Ngoma, abaturage barinubira umunuko ukabije uhumvikana mu buryo buhoraho.
Umunyamakuru wacu yatambagiye munsi ya Gereza Nkuru iri hafi ya Radiyo Izuba, munsi y’Isoko rya Kibungo, mu bice bikikije inkambi y’abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23, ahakikije Ikigo cy’Amashuri cya ASPEK, no mu nkengero z’aho bita mu byapa muri Round-Point.
Abaturage baturiye utu duce n’abahanyura bavuga ko mu bihe binyuranye hakunze kurangwa n’umunuko, mu buryo bubabangamiye.
Abatuye munsi ya Gereza yabwiye Izuba Rirashe ko kuri bo umunuko uterwa n’imyanda y’imfungwa n’abagororwa bafumbiza mu mirima ifatanye n’aba baturage. Iyo imvura yaguye ngo haba hanuka ku buryo abahaca bose bagenda bipfutse ku munwa.
Umwe mu bahatuye agira ati “Hari ubwo bisuka [imyanda yisuka] bikuzura hari n’ubwo bitemba bikuzura, n’ubushize byaratembye kugeza ubwo byari bigiye gutobora inzu.
Iyo imvura iguye tuba dufite impungenge ko n’ubundi bishobora kuzura bikadutwara. Biba ari ikibazo kuko nk’ubushize byaduteye mu nzu.”
Gusa Umuyobozi wa Gereza ya Kibungo avuga ko hari ingamba zo mu buryo burambye nka Gereza bafashe.
Abakundimana Francine avuga ko uyu mwanda w’abagororwa bagiye kujya bawubyaza Biogaz. Mu mpera za Mata 2016 iyi mirimo izaba yarangiye, ku buryo abaturage nta mpungenge zindi bakwiye kongera kugira ukundi.
Ati “Ubu twari dufite ibyobo binini imyanda ijyamo, ariko turi kubaka Biogaz, turashaka kubyaza uwo mwanda ingufu z’amashanyarazi.”
Utembereye aho bita mu Mujyi rwagati wa Kibungo, uhabona ingarani za kizungu zakozwe ngo zijye zishyirwamo imyanda n’abagenzi. Muri zo harimo zimwe zashaje ku buryo iyo hagize abamenamo imyanda ihita imanuka ikajya hasi.
Izi ngarani ziyongera ku myanda igaragara mu bice binyuranye by’Isoko rya Kibungo.
Si aha gusa kuko ku muhanda uva Roind Point ugana mu Mujyi ugeze ku nkambi ya M23, uciye ku muhanda w’inyuma y’iyi nkambi, naho usanganirwa n’umunuko ukwira hose mu ngo zikikije iyi nkambi.
Gusa Umuyobozi ushinzwe inkambi we avuga ko iki kibazo atakizi kuko “nta muturage wakitugejejeho.”
Ku batuye munsi y’Ikigo cy’Amashuri yisumbuye cya ASPEK, aha ho umuyobozi wacyo Karerangabo Joseph, avuga ko icyobo gifata amazi cyari cyaruzuye, bategereje gucukura ikindi kinini cyane kandi imbere mu kigo.
Ati “Hari ikinogo twari twaracukuye ubushize kiruzura”, gusa kuri we ibi abona atari yo mpamvu nyakuri y’umunuko abaturage bavuga. “Byose biri indani mu kigo, n’amazi abanyeshuri boga aguma imbere mu kigo.”
Kirenga Providence, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho y’abaturage yabwiye Izuba Rirashe ati “mu buryo buhoraho Akarere twashyizeho komite y’isuku” kandi ngo bashyizeho gahunda yo kujya bagenzura buri kwezi isuku y’ahantu hahurira abantu benshi.
Yanditswe na Richard Irakoze, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.