Dr Christopher Kayumba na Miss Fiona Muthoni umushinja gushaka kumufata ku ngufu

Niba hari abantu bavuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda muri uku kwezi gusatira umusozo ni Rusesabagina, Idamange na Dr Kayumba Christopher.

Aba mbere bo ntitubatindaho; bombi imanza zabo zirakomeje, bakurikiranweho ibyaha bikomeye twagarutseho mu buryo buhagije mu nkuru zabanje.

Uyu munsi turibanda kuri Dr Kayumba Christopher uheruka kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo yisobanure ku byo aregwa byo gushaka gufata ku ngufu.

Kugeza uyu munsi, uwamureze yari ataramenyekana; ubu ariko turamuzi ni n’icyamamare: umunyamakuru wa CNBC Africa Fiona Muthoni wakoreye na TV10.

Fiona yamamaye cyane amaze kwambikwa ikamba ry’igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2015, muri 2017 aba igisonga cya mbere cya Miss Africa mu irushanwa ryabereye muri Nigeria.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Fiona yahamije ko ari we watabarijwe na Kamaraba Salva kuwa 17 Werurwe 2021; uyu Kamaraba yatunguye benshi atunga agatoki Dr Kayumba.

Kamaraba yavuze ko avugira inshuti ye atavuze izina, avuga ko iyo nshuri ye yamubwiye ko Dr Kayumba Christopher yashatse kuyifata ku ngufu yasinze, ku bw’amahirwe iramucika.

Ibyo ngo bikaba byarabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali; uyu murenge ni na wo Dr Kayumba atuyemo; ngo akaba yari yagiye ngo baganire ku buryo Kayumba yamufasha kubona internship (kwimenyereza umwuga) muri RBA.

Ahageze ngo Kayumba yashatse kumusambanya undi arabyanga, ashaka kubikora ku gahato aramwishikanuza birangira amucitse, Kamaraba asaba ko Kayumba yakurikiranwa n’ubutabera.

Dr Kayumba yabyamaganiye kure, avuga ko uwo mukobwa bavuga ko yashakaga gufata ku ngufu usibye no kugerageza kumukorera ibya mfura mbi atanamuzi, akabyita umugambi wo kumusebya.

Mu kiganiro Kayumba yahaye Popote TV ubushize nyuma yo kwitaba Ubugenzacyaha (RIB), yavuze ko kumushinja icyo cyaha ari “propaganda iciriritse” igamije kumuharabika.

Yibazaga ukuntu yaba yaragerageje gufata ku ngufu uwo mukobwa muri 2017, akabivuga hashize imyaka 4, ndetse bikavugwa umunsi umwe Kayumba ashinze ishyaka.

Mu yandi magambo, Dr Kayumba yatangaje ishyaka rye rya Democratic Platform for Democracy (RPD) kuwa 16 Werurwe, ibyo birego bijya hanze kuwa 17 Werurwe.

RPD rikaba ishyaka rinenga imikorere ya Leta y’u Rwanda, rivuga ko rigamije kubaka demokarasi mu gihugu no gutanga umusanzu mu rugamba ruganisha u Rwanda ku bukire.

Saa tano na 44 mu ijoro ryakeye ni bwo Miss Fiona Muthoni yanditse kuri Twitter ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina avuga ko yakorewe na Dr Kayumba Christopher.

Kuba hari abakemanga ibyo avuga kuko abivuze hashize imyaka 4, akavuga ko nta gihe kizwi umuntu atemerewe kurenza ataravuga ibyamubayeho.

Usibye ko ngo bikimara kuba yanahise abimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ariko ntibwagira icyo bubikoraho, bituma agumana mu ishuri n’umwarimu wamukoreye ayo mahano, ibintu bitakabaye bigira uwo bibaho.

Asobanura ko Kamaraba ari we wamutinyuye agafata umwanzuro wo kumenyekanisha ibyamubayeho. Kuvuga umuntu wagukoreye ibintu nka biriya ngo ntibiba byoroshye kuko wibaza niba abantu baza kwemera ibyo uvuga.

Ubutumwa bwa Fiona bwakiriwe neza na bamwe bamushimira ubutwari yagize bwo gushyira ahagaragara ukuri, ndetse banenga Kaminuza y’u Rwanda kuba ntacyo yabikozeho.

Mu bamushyigikiye, harimo na Nathalie Munyampenda wavuze ko Dr Kayumba yahohoteye abanyeshuri benshi yigishaga ariko Polisi ntigire icyo ibikoraho.

Nathalie yavuze ko Dr Kayumba muri kaminuza yari azwi nk’umwarimu usaba abakobwa ko bamukorera ibikorwa by’ishimishamubiri kugira ngo abahe amanota.

Usibye abanyeshuri, uyu mugabo ngo akaba azwiho no gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abanyamakuru bari mu mwuga, akibaza impamvu ubutabera butabimuryoza.

Mu gihe bamwe basaga n’ababwira Fiona ko ibyo akoze ari ubuvugizi bukomeye ku bandi bakobwa n’abagore bahohoterwa, abandi bamukwennye cyane bamubwira ko kwandagaza Kayumba ari ibintu bigaragara ko birimo politiki.

Bamubwiye ko biramutse byaranabaye nta mpamvu yo kubivuga uyu munsi kuko nta bimenyetso yabona byafasha inkiko kumuha ubutabera, ko yakabaye aceceka.

Akibona ubutumwa bwa Fiona, Dr Kayumba yagaragaje gushimishwa no kumenya umushinja kugerageza kumufata ku ngufu, avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Akabishingira ku kuba Fiona yaramutumiraga mu biganiro yayoboraga kuri radiyo na televiziyo mu myaka ya 2018 na 2019, akibaza ukuntu umuntu washatse kugufata ku ngufu wamutumira mu biganiro byawe mu myaka ikurikiraho.

Yavuze ko usibye n’ibyo, Fiona ngo yamusabye akazi mu kinyamakuru yashinze cya The Chronicles, akibaza ukuntu umuntu baba baragiranye ibyo bibazo yakwifuza ko amubera umukoresha.

Dr Kayumba yavuze ko Fiona ntawe utazi ko akoresha umubiri we kugira ngo agere ku cyo ashaka, ko ari yo mpamvu ubuyobozi bwa Kaminuza bwaba butarahaye agaciro ibyo yavugaga kuko bumuzi.

Dr Kayumba yavuze ko mu bihe bitandukanye Fiona yamusabye ko bahura ngo baganire biherereye undi arabyanga kuko yari azi ako kageso ke, agahamya ko ako kageso kazwi n’abayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye.

Dr Kayumba yaboneyeho kumenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko agiye kurushyikiriza ikirego kirega Fiona.

Dr Kayumba yakomeje avuga ko uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ataba ashaka no kumva cyangwa kubona uwamuhohoteye, ko kuba Fiona yarakomeje kumutumira mu biganiro nyuma y’igihe avuga ko yakorewe iryo hohoterwa ari ikimenyetso ko iryo hohoterwa ritabayeho.

Ibi yabivuze asubiza Ladislas Ngendahimana wasaga n’ushidikanya ku bunyangamugayo bwa Dr Kayumba, anamubaza niba koko bari basanzwe baziranye mbere ya 2018.

Dr Kayumba Christopher yashize ishyaka Rwandese Democracy Platform hashize amezi atatu gusa avuye i Mageragere aho yafungiwe mu gihe cy’umwaka.

Yatawe muri yombi mu Kuboza 2019 akurikiranwa n’ubutabera ku byaha bitatu, ariko buza kumuhamya ikijyanye no guteza umutekano muke ku Kibuga cy’Indege cya Kigali usibye ko na cyo kuri ubu avuga ko yajuririye umwanzuro w’urukiko.

Yamenyekanye mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse aza no gushinga Ikinyamakuru cya The Chronicles ariko hari uherutse kumubaza ukuntu azakora politiki ari n’umunyamakuru, amusubiza ko atakibarizwa muri The Chronicles.

Hagati aho Nkusi Jean Bosco, Umunyamabanga w’Ishyaka rya RPD ryashinzwe na Kayumba uherutse gutabwa muri yombi, we dosiye ye iri mu Bushinjacyaha, akurikiranweho ubujura.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko Nkusi n’abandi bantu 5 bafashe umucuruzi wo mu gakinjiro biyita Abapolisi n’abakozi ba Rwanda Revenue, bamubwira ko yanyereje imisoro bityo ko agomba kubaha Amafaranga miliyoni 10.

Uyu Nkusi ariko akaba atari bwo bwa mbere afunzwe, kuko ngo yavuye muri Gereza mu mpera za 2019 asoje igifungo yari yarakatiwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira akavuga ko ibyo Dr Kayumba na Nkusi bakurikiranweho ntaho bihuriye na politiki, agahamya ko RIB atari igikoresho cy’umuntu uwo ari we wese cyangwa urwego urwo ari rwo rwose, ko ikurikirana ukekwaho icyaha hatitawe ku ishyaka rya politiki abarizwamo cyangwa umwuga akora.

Yanditswe na Janvier Popote

 

LEAVE A REPLY