Mu Mudugudu wa Musamvu, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba abantu babiri bamaze kwitaba Imana nyuma y’impanuka yatewe na gaze ikoreshwa mu guteka.
Iyi mpanuka yabaye tariki 7 Mata 2020. Tariki 22 nibwo umwana wabo muto yitabye Imana, hanyuma nyina yitaba Imana tariki 23.
Icyateye iyi mpanuka ni uko umwana yagiye guteka gaze yahoze itumuka atabizi noneho arashe ikibiriti inzu ihita ishya.
Uyu muryango w’abantu bane: umugore, umugabo n’abana babiri umuhungu n’umukobwa bose bahise bahira muri iyo nzu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo Kanzayire Consollé yatangarije UKWEZI ko tariki 22 Mata aribwo umwana w’umukobwa muto yapfuye, ejo kuri 23 mu gitondo mama we nawe arapfa.
Ati “Umwana mukuru w’umuhungu we ntabwo yatinze mu bitaro kuko yari yahiye ahantu hato yahise ataha, ariko papa we aracyarwaye cyane bamujyanye I Kanombe ejo”.
Kanzayire avuga ko amakuru afite ari uko aba bose bari mu nzu ubwo iyi mpanuka yabaga. Ngo ibintu byose byo mu nzu byarahiye nabo bahiramo.
Ngo umwana warokotse iyi mpanuka afite imyaka iri hagati ya 13 na 15, magingo aya ngo uyu mwana ari kwitabwaho no kwa sekuru ubyara se ndetse ngo ubuyobozi bw’umurenge bukomeje kumuba hafi. Gusa ngo nta kibazo cy’amikoro make aragira ahubwo ikibazo gikomeye afite ni ibi byago umuryango we wahuye nabyo.
Kanzayire avuga ko gaze ari igikoresho cyiza cyo kwifashisha mu guteka akagira abagikoresha inama yo kujya bagira amakenga bakabanza kugenzura neza ko itasakaye mu nzu mbere y’uko barasa ikibiriti.
Ati “Abakoresha gaze nabagira inama yo kujya birinda kuyitereka mu cyumba bararamo, kandi bakajya bafungura amadirishya igihe bayitetsweho”
Uyu mubyeyi n’umwana we witabye Imana mbere ye bashyinguwe ejo tariki 23 Mata.
Isooko: Ukwezi