Umuvugabutumwa wo muri ADEPR, Tuyishimire Diogène, yasohoye indirimbo nshya yise “Byanteye ubwoba” iri mu njyana ya Hip hop.
Tuyishimire yakuranye inzozi zo kuba umuhanzi ndetse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere abifata nk’inzozi zabaye impamo.
Uyu muvugabutumwa yamenyekanye cyane abwiriza inyigisho avugamo uko Yesu afite imbaraga zidasanzwe, akamusanisha n’ibintu byose. Icyo gihe yumvikanye avuga ko mu bana yabaye umwana w’Imana, mu bagabo aba umugabo w’abapfakazi, mu bapapa aba se w’imfubyi, mu biti aba umuzabibu w’ukuri.
“Byanteye ubwoba’’ ni indirimbo iri mu njyana ya Hip hop, yakozwe na Producer Trackslayer. Tuyishimire yifashishije Dushimiyimana Emmanuel uzwi nka Manud mu ndirimbo ye nshya.
Tuyishimire wiyongereye ku bahanzi bo mu itorero rya ADEPR baririmba mu njyana ya Hip hop, yabwiye itangazamakuru ko yakuze akunda umuziki, anafite inzozi zo kuwukora.
Yagize ati ‘‘Mu kubyiruka kwanjye, nifuzaga kuzaba umuhanzi, ubu nibwo inzozi zanjye zibaye impamo. Iki ni igihe nyacyo nasanze gikwiye ngo nsohore indirimbo.’’
Mu ndirimbo ye yumvikana mu magambo avuga ko nubwo Isi irushya abayituye ariko Imana izabihindura ndetse ko ubuzima bw’imibabaro Imana ishobora guhoza ababunyuramo.
Yagize ati “Nashatse kugaragaza ko nubwo mu Isi umuntu ashobora kunyura mu buzima bukomeye ariko hari Imana ibuyobora ; ubuzima bukomeye bugahinduka ubworoshye binyuze mu kwizera Imana.’’
Tuyishimire yavuze ko nta mpungenge atewe no kuririmba Hip hop, injyana itarumvikana neza mu nsengero by’umwihariko izo muri ADEPR.
Ati ‘‘Ubusanzwe nta njyana iva ku Mana, zose nizo abantu bihangiye, ziva mu bwenge bwabo. Injyana si ikibazo ahubwo cyaba ubutumwa burimo.’’
Tuyishimire w’imyaka 27 arateganya gukora amashusho y’indirimbo ye ‘‘Byanteye ubwoba’’ mu minsi ya vuba.
Isooko: Ukwezi