Iperereza ryakozwe n’Akanama ka Koleji y’Ubuhinzi, Ubumenyi n’ubuvuzi bw’Amatungo ka Kaminuza y’u Rwanda (UR) ku barimu bashinjwa gutekinika amanota, ntacyo ryafashe.
Ubuyobozi bwa Koleji buvuga ko bwakoze iperereza ku barimu bashinjwa gutekinika amanota y’abanyeshuri bacyandika memoire busanga nta kibazo cyabayeho.
Ku rundi ruhande Umuyobozi w’Agashami k’amasomo ajyanye n’ishoramari mu buhinzi n’ubworozi (Agribusiness) iki kibazo cyagaragayemo we yemeza ko ko icyo kibazo cyabaye.
Umunyeshuri utashatse ko izina rye ritangazwa wigaga muri “Agribusiness” yavuze kuwa 29 Nyakanga 2015 ari bwo na we yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo.
Yavuze kandi ko n’ubwo yitwa ko yarangije, abayobozi bakoze amakosa akomeye kuko agifite memoire iwabo mu rugo kandi itararangira.
Yagize ati, “Ese ku bisanzwe bizwi ko iyo udepoje memoire usinya, hari signature yanjye bashobora kunyereka? Nonese bakwerekana ko memoire yanjye narangije kuyandika?”
“Ikindi kigaragaza ko hari abatari bararangije, ni uko ku wa 28 Nyakanga 2015 bucya dukora graduation, turi gufata amakanzu, hari abanyeshuri babwiwe n’umwarimu wabo ko hari “comments” yabahaye kuri memoire zabo,” nk’uko uyu munyeshuri akomeza abivuga
Mu nkuru ziheruka twabagejejeho zagarukaga kuri bamwe mu banyeshuri biga mu gashami ka “Agribusiness” batunguwe no kubona amanota ku rubuga rwa internet rwa Koleji batararangiza kwandika ibitabo.
Umuyobozi w’aka gashami yavuze ko bahawe amabwiriza yo gukora ibishoboka byose amanota akaboneka kuko igihe cyo kurangiza amasomo ku mugaragararo cyari hafi kugera.
Uyu muyobozi yagerageje kugaragaza impungenge ariko ibyo yavugaga ntibyahabwa agaciro.
Mu kiganiro yagiranye n’Izuba Rirashe, Kiiza Pascal, Umuyobozi w’ibiro byandika abanyeshuri, wari uyoboye akanama kakoze iperereza, yavuze ko barikoze ariko bisa nk’aho ntacyo ryafashe.
Akomeza avuga ko babajije uhagarariye abanyeshuri n’Umuyobozi w’Ishuri Agribusiness ibarirwamo bamubwira nta kibazo gihari.
Uyu muyobozi akeka ko ari nk’umunyeshuri wahawe amanota make wateje iki kibazo.
Yakomeje avuga ko yabajije uhagarariye abanyeshuri akamuhakanira amubwira ko nta munyeshuri n’umwe ufite ikibazo.
Yagize ati, “Nabajije ubahagarariye kuko sinari kubona abanyeshuri bose”.
Kiiza yavuze kandi ko Umuyobozi wa “Agribusiness” yababwiye ko Umuyobozi w’Ishuri (Dean of School) ari we wababwiye ko amanota akenewe vuba.
Kiiza yakomeje agira ati “N’ubwo haba hari icyihutirwa bagomba gukora ku buryo ibintu bigenda neza batavuze ngo Dean yarambwiye.”
Yakomeje avuga ko umunyeshuri ufite ikibazo agomba ku bicisha mu nzego za kaminuza nk’uko bisanzwe bigenda kuko ari uburenganzira bwe.
Yavuze ko basanze kandi hari imikorere mibi iri hagati y’Umuyobozi w’Ishuri n’’Umuyobozi w’Agashami ka Agribusiness.
Yagize ati, “Twakoze raporo y’iperereza, ubwo “management” izayisesengura. Ibyo twabikoze tubona ari ngombwa ko hagira igikorwa mu buryo bwihuse.
Abajijwe niba ibyavuzwe ko hari abahawe amanota batararangiza kwandika memoire byaba ari ikinyoma, uyu muyobozi yagize ati, “Kugeza ubu ni ikinyoma kuko nabajije stakeholders (abo bireba) bose nsanga bidafatika”
Yavuze kandi ko niba byarabaye ari isomo bakuyemo. Avuga ko bagiye gukurikirana ku buryo mu gihe cyo kwandika igitabo, buri munyeshuri azajya yerekana intabwe igitabo cye kigezeho.
Yavuze ko bizabafasha kumenya niba umwarimu akorana neza n’umunyeshuri ayobora mu kwandika igitabo.
Uyu muyobozi ntiyatubwiye niba iri perereza ryarageze no mu yandi mashuri yose ya Koleji nk’uko yari yabidusezeranyije mbere.
Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome yongeye guhamya ko amakosa yo kwihutisha gukosora abanyeshuri yabaye.
Yagize ati, “Dean yavuze ko abarimu bagomba gukosora step by step ngo byihute, ese iyo uvuze utyo uba wahaye umunyeshuri umwanya uhagije?”
Dr Ngabitsinze avuga ko bitabaye mu gashami ka Agribusiness gusa, kuko amabwiriza yatanzwe mu mashuri (Schools) yose ya Koleji.
Yagize ati, “Njyewe icyo nzira ni uko hari abanyeshuri bo muri “Crop” abayobozi bashatse guha amanota y’ubuntu (ponderation) kandi bari batsinzwe ndabyanga”.
Uyu muyobozi avuga ko hari uburyo bwiza bakubaka uburezi mu Rwanda batiriwe batanga amanota y’ubuntu.
Dr Ngabitsinze yavuze kandi ko mu mategeko ya Kaminuza (Academic Regulations) bivugwa ko umunyeshuri atanga memoire mbere y’ibyumweru 4 mbere y’uko umwaka w’amashuri usozwa.
Yavuze ko igitangaje ari uko abanyeshuri basabwe gutanga memoire ku wa 11 Kamena 2015 kandi ku wa 8 Kamena 2015 hari abanyeshuri umuyobozi w’Ishuri (Dean) yari yasinyiye ngo bakore ubushakashatsi kuri “terrain”.
Yagize ati, “Nzakomeza amahame yanjye mfite agamije kuzamura ireme ry’uburezi aho gufasha abana mu bintu bidasobanutse”.
Yakomeje avuga ko atatangazwa n’ibyavuye muri raporo y’iperereza kuko abayikoze bari bagamije kugaragaza isura nziza ya Koleji kandi hari ibibazo.
Yanavuze kandi ko ikibazo gihari kitari umuntu ku giti cya, ahubwo ari “systeme” ya Koleji yose.
Yakomeje avuga ko azakomeza guharanira ko u Rwanda rugira Kaminuza nzima.
Twashatse kuvugana n’Umuyobozi w’ishuri rya School of Agriculture, Rural Development &Agricultural Economics, atubwira ko ari mu nama.
Ntabwo twabashije kuvugana n’Umuyobozi wa Koleji kuko igihe twateguraga iyi nkuru twamuhamagaye ntiyitaba telefoni ye.
Yanditswe na Jean Claude Ndayishimye, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe