Ibiro birimo intebe n'akabati byakozwe mu mbaho zikozwe mu birere n'urwiri.

Habiyaremye Cléophas uyobora Atelier Umuvanganzo Ltd ikora ububaji mu Karere ka Kayonza, agiye kubaka uruganda rukora imbaho na kole mu buryo budasanzwe mu Karere ka Nyagatare.

Urwo ruganda yizera ko ruzatanga umusanzu ukomeye mu kurengera ibidukikije ndetse no kongera ubwinshi bw’ibikorerwa mu Rwanda, by’umwihariko imbaho zidakozwe mu biti.

Urwo ruganda ruzubakwa mu ku Isoko rya Rwimiyaga ruzajya rukora imbaho mu birere no mu bisigazwa by’imyaka ndetse n’ibyatsi.

Uru ruganda ruzakora kandi kole (colle) mu masashi, mu macupa ya pulasitike, mu miheha no mu bikoresho byose bikomoka kuri pulasitike bishaje nk’amajerekani, amasahani n’amabase.

Ibi bikorwa Habiyaremye asanzwe abikorera mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, ariko arashaka kubyagura bikajya ku rwego rw’uruganda rufite imashini zikomeye.

Kuri ubu afite abakozi bane muri atelier ye, ariko avuga ko urwo ruganda ruzaba rufite abakozi 100 barimo 50 bakora ku manywa na 50 bakora nijoro, rugakora imbaho ibihumbi 10 ku munsi.

Habiyaremye Cléophas, Umuyobozi wa Atelier Umuvanganzo Ltd ikora ububaji mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Uko igitekerezo cyo gukora imbaho mu birere cyaje

Habiyaremye yasezerewe mu Gisirikari cy’u Rwanda (RDF) mu mwaka wa 2005, Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zahoze ku rugerero imufasha kwiga ububaji.

Asobanura ko akimara kwiga ububaji yatangiye ubushakashatsi, yibaza uko haboneka imbaho zidakozwe mu biti, kuko yabonaga Intara yabo y’Iburasirazuba ifite ikibazo cy’ubuke bw’ibiti.

Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, yadusobanuriye ukuntu yitegereje ukuntu Intara yabo ifite ibiti bike na byo bikaba bitemwa umusubirizo, asanga ari ikibazo gihangayikishije.

Ati, “Nasanze mu gihe kiri imbere nta biti tuzaba dufite byo kubaza kandi uko Abanyarwanda twiyongera dukenera ibikoresho buri munsi kandi uko dukeneye igikoresho ni ko dutema igiti.

Naravuze nti reka nshake ikindi kintu cyavamo urubaho ariko tutatemye igiti, mfata ibirere ndabisya bihinduka ifu, mfata kole nyishyiramo nk’uko waba uri gukora umutsima, mfata uwo mutsima nywushyira mu mashini irawukanda hanyuma uhinduka nk’urubaho, biragenda bigakora urubaho bitewe na épaisseur (umubyimba) washatse ko bikora.”

Abonye ibirere bikunze, yatekereje uko yabyaza umusaruro n’ibishogoshogo by’ibishyimbo ndetse n’ibigorigori, abikoraho ubushakashatsi yongeraho n’urwiri, na byo bitanga urubaho.

Ati, “Urwiri na rwo ndukoresha ndi gukora imbaho, byose ubiteranyije havamo urubaho, na kimwe ukwacyo kivamo urubaho kandi izo mbaho zose ziba zisa kuko bya bindi uba wabiseye bigahinduka ifu.”

Habiyaremye ahamya ko imbaho ze zikomeye kurusha iza MDF (Medium-Density Fibreboard) zisanzwe, kuko ize zitaribwa n’umuswa kandi ntizimungwe ku buryo zavamo n’ubwato.

Ati, “Urabona za biro zo mu turere, ni ko imbaho nkora zimeze, imbaho zanjye zirakomeye, nta muswa uzirya, ntizimungwa, imbaho nakoze zishobora no gukora n’ubwato kuko ntacyo amazi azitwara.”

Yunzemo ati, “Nabitse urubaho mu mazi rumazemo amezi atandatu kandi uko narushyizemo ni ko rukimeze. Ntacyo amazi arutwara ahubwo iyo ruhuye n’amazi rurushaho gukomera.”

Gukora kole mu macupa

Mu gukora imbaho, Habiyaremye mbere yakoreshaga kole mvamahanga, aho agacupa ka mililitiro 75 yakaguraga kamuhenze ku mafaranga ibihumbi 5, ariko ubu akoresha kole yikoreye.

Ati, “Nkora kole mu macupa ya pulastike, amashashi, imiheha, ibijerekani, amabase ashaje, nakoze imashini ibishongesha ikabihinduramo kole, nkayikoresha nkora za mbaho.

Iyo mashini nayikoze nkoresheje ingunguru, hari aho nakoze nkoresheje ibumba imbere nshyiramo amakoro abasha gufata umuriro nacanyemo, niba ncanye umuriro wa dogere 100 noneho iyo agiye akagera muri ya makoro n’ibumba nashyizemo biragenda bigafata nka dogere 400 kugira ngo bibashe gushongesha ya purasitike ihinduke amazi.

Noneho ngafata umwotsi uturutse muri ya purasitike kuko cya kintu kirapfundikiwe, ntaho umwotsi ushobora kunyura, hanyuma ngafata umwotsi uturutsemo, nkawucisha mu itiyo, ya matiyo aragenda akabanza guca mu mazi, ya mazi akaba arimo amakara kugira ngo mbashe kwica uburozi buri mu mwotsi wa mwotsi wa purasitike hanyuma noneho ukaza kuzamuka ukajya mu kirere ari umwuka atari umwotsi, nk’uko bisanzwe kugira ngo utangiza.”

Ibyo bikoresho bishaje bya pulasitike, Habiyaremye avuga ko abigura mu bice bituriye aho akorera, aho yishyura amafaranga 200 ku kilo, ati, “Ubu ngubu nkoresha bikeya kubera ubushobozi bw’imashini nakoze, ariko nitubona imashini dushaka kugura tuzajya dukora imbaho ibihumbi 10 ku munsi, urumva ko tuzakenera na kole nyinshi.”

Avuga ko hazanakorwa ubukangurambaga kugira ngo abantu batangire kugirisha urwiri rwo mu mirima yabo, ndetse n’ibindi bikoresho bafite bikenewe n’uruganda mu gukora imbaho na kole.

By’umwihariko ku rwiri yagize ati, “Naribajije nti ni gute amasambu ari mu gihugu yahingwa hatabangamiwe umuhinzi wagiye guhinga, noneho nkora ubushakashatsi kuri rwa rwiri, hahandi isambu yabaye mbi, yabaye rwona imeramo urwiri, ugasanga binaniye nyirayo  kuyihinga. Ubwo noneho ndavuga nti niba umuturage yatunganyije umurima we reka ahere kuri rwa rwiri atangire arugurisha, niba wari gushyiramo amafaranga yo guhingisha umurima, ugatanga amafaranga ukuye mu mufuka, ahubwo reka uhere kuri rwa rwiri ruri mu murima wawe noneho utangire ugurisha rwa rwiri byishyure umukozi wahahinze.”

Inkunga ya LCF

Mu minsi ishize Habiyaremye yitabiriye amarushanwa y’Umushinga LCF (Local Competitiveness Facility) ukorera muri LODA, yegukana intsinzi, yizezwa ubufasha.

Uyu mushinga uterwa inkunga n’Ababiligi wasabye abahatana kwifatanya kugira ngo ibyo bakora birusheho gutanga umusaruro (Value-Chain), yifatanya n’abandi ba rwiyemezamimo 2.

Muri miliyoni 40 bahawe na LCF, Habiyaremye avuga ko afitemo miliyoni 15,5 z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba yarazigeneye kugura imashini ya Hydraulic Press Machine.

Ni imashini Habiyaremye avuga ko ihambaye, izajya ikanda ibirere n’urwiri n’ibindi akoresha, ikabibyazamo imbaho za Triplex n’izindi z’ubwoko butandukanye bitewe n’izikenewe ku isoko.

Abandi afatanya na bo muri uyu mushinga, ni ukora ibikoresho mu mbaho ze nk’ameza, intebe n’ibindi, ndetse n’undi uzajya atanga amarangi, imisumari, amavisi, verini n’ibindi nk’ibyo.

Inkunga ya LCF yamaze kubageraho

Inkunga ya LCF yanyujijwe kuri konti y’Akarere ka Nyagatare, hanyuma ishyikirizwa abo igenewe, nk’uko ubuyobozi bw’akarere n’abagenerwabikorwa babivuga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2019, Habiyambere yabwiye Imvaho Nshya ko yashimishijwe no kwakira kuri konti ye amafaranga bemerewe na LCF, akaba agiye gutangira ibikorwa byo kubaka uruganda.

Avuga ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe n’igice yizera ko azaba yabonye imashini akeneye, atangire imirimo.

Mbere yo gushyikirizwa ayo mafaranga, ubuyobozi bwabanje kubahugura ku bijyanye n’uburyo buboneye bwo kugura ibikoresho (procurement) kugira ngo ayo mafaranga batazayakoresha nabi bagahomba.

Nyuma yo kwakira inkunga ya LCF, Habiyaremye avuga ko agiye gukurikirana n’inkunga y’amafaranga miliyoni 102 yasabye muri BDF.

Mu ibaruwa yandikiye BDF (Ikigega cya Leta gifasha imishinga mito n’iciriritse) muri Werurwe 2018, yasabye imashini eshanu, ahamya ko azibonye zakongera ubushobozi bw’uruganda rwe.

Ati, “Nkeneye imashini nyinshi, nyuma ya  Hydraulic Press Machine hazaza ikora inzugi kugira ngo niba umwe ariko gukora inzugi, ukora imbaho z’amameza abe afite imashini ye, n’ukora zazindi zingana na triplex n’ama languette bikomeza bikorwe ukwabyo.”

“Nzaba mfite imashini zitandukanye ariko zose zikora muri ya sisiteme yo gukora muri bya bikoresho by’ibirere n’ibindi byatsi, ariko izo mashini zindi nzazigura maze kubona amafaranga nizeye muri BDF.”

Visi-Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Nyagatare, Rurangwa Stephens, ashima igitekerezo cya Habiyaremye cyo gukora imbaho mu birere n’ibindi byatsi, akemeza ko kizakemura byinshi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu mboni za Rurangwa, umushinga wo gukora imbaho mu byatsi “urashimishije” kuko usibye no gutanga akazi, “ni n’igisubizo ku bibazo by’izuba ryinshi rigaragara mu Burasirazuba.”

Ati, “Iyi ntara yacu ifite ibiti bike, duhorana izuba ryinshi, urumva rero ko imbaho zikozwe mu birere bizatuma ibiti bidakomeza gutemwa, ni umushinga mwiza twarawishimiye.”

Habiyaremye yasabwe gukorera mu Karere ka Nyagatare ubusanzwe yakoreraga muri Kayonza, kuko ari ko karere konyine umushinga wa LCF ukoreramo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.

LEAVE A REPLY