Umwunganizi mu mategeko Héctor Cipriano Paredes wo mu gihugu cya Peru muri Amerika y’Amajyepfo yabaye iciro ry’imigani nyuma yo kugaragara yiha akabyizi n’umugore we.

Gutera akabariro ni ibisanzwe ariko ntibisanzwe kubona umuntu abikora ahafatwa nko ku karubanda nubwo yari iwe mu rugo, aho abacamanza babirebye bakifata ku munwa.

Ni urubanza rwaburanishijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Paredes wunganira uregwa yakurikiranaga urubanza kuri camera kimwe n’abandi bantu batandukanye.

Paredes yiyumvisemo ubushake bwo kugira icyo amarirana n’umugore we, akuramo imyenda umugore aramukurikira, batangira gukora ibyabo.

Video y’icyo gikorwa nshimishamubiri yakwirakwiye ku rubuga rwa Twitter, ikurura amagambo menshi, abantu bibaza ukuntu umuntu wize akora amakosa nk’ayo.

Igikorwa cya Paredes n’umugore we cyakurikiranwe mu buryo bwa ‘live’ n’abacamanza, abunganizi mu mategeko n’abandi bari bakurikiye imiburanishirize y’urubanza.

Paredes yari umwunganizi w’uruhande ruregwa muri urwo rubanza ruregwamo itsinda ry’abagizi ba nabi batinyitse muri Peru.

Umucamanza John Chachua Torres waburanishaga urwo rubanza yasubitse urwo rubanza, avuga ko Paredes yasuzuguye Urukiko.

Nyuma yo kumenyeshwa ko Paredes yaba yibagiwe kuzimya camera, umucamanza yasabye ko akorwaho iperereza kandi agahagarikwa muri urwo rubanza.

Ati, “Twiboneye igikorwa cyo gutesha agaciro mu buryo bwa ‘live’, bityo abashinzwe iperereza ndasaba ko uyu mwavoka mwamukurikirana.”

Nyuma yo guhagarika urubanza, Umucamanza Torres yatanze ubutumwa bwashyikirijwe abanyamakuru buvuga ko Paredes yakojeje isoni urukiko, abunganizi mu mategeko bagenzi be ndetse n’urwego rw’ubucamanza muri rusange.

Kugeza ubu Paredes ntacyo aratangaza ku byamubayeho.

Muri Nzeri 2020 Umudepite wo muri Argentine yeguye ku mirimo ye nyuma yo kugaragara asoma amabere y’umugore mu gihe imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko yari irimbanyije mu buryo bwa “video conference”.

Reba video ya Paredes aryamana n’umugore we

LEAVE A REPLY