Umukobwa yambika impeta umukobwa (Ifoto/interineti)

Mu minsi mike ishize, nari ndi mu batumiwe mu bukwe bw’umwe mu bakobwa b’inshuti zanjye tumaze igihe tuziranye.

Uyu mukobwa ntitwari tuziranye cyane, ariko yari yarambwiye ko agiye gusabwa akanakobwa, kandi ko kuza kwanjye bizamubera inkunga ikomeye.

Kimwe n’izindi nshuti zanjye twatahaye ibyo birori, twese twari dufite amatsiko menshi yo
kuzabona umugabo we, cyane bitewe n’uko batubwiraga ko ngo aba mu mahanga.

Mu minsi ya nyuma ariko, imyiteguro irimbanije, baje kutubwira ko ngo uwo mugabo
we atazaza kandi ko nta gisibya imihango y’ubukwe bwo gusaba no gukwa izaba.

Njye numvaga bidashoboka ko umukobwa yasabwa agakobwa, uwamusabye adahari, kuko
numvaga ko ibyo byari ibyo mu mico ya kera. Numvaga ko nibiramuka binabaye wenda azahagararirwa wenda n’umuvandimwe we cyangwa indi nkoramutima ye ya hafi.

Nibazaga uko bizaba bimeze nibasohora umugeni, bakamuzana kwicara imbere mu gisharagati wenyine nta musore umukikije iruhande rwe; bigatuma numva ndushijeho kugira amatsiko yo kuzareba uko ubwo bukwe buzaba bumeze.

Sinari njye njyenyine ariko, nasanze n’abandi bacitse ururondogoro, bavuga bongorerana
ko ubu bukwe babona butajyanye n’igihe tugezemo, kandi ko umukobwa batamushira amakenga.

Hari n’abataratinyaga kuvuga ko bisa nk’ikinamico. Ibirori ariko byaje kugenda uko
byari byateguwe, nuko umukobwa baramusohora; asuhuza abageni ahita yisubirira mu gikari nta yindi mihango irenzeho.

Ntawe uyu mukobwa yari yarigeze ashaka kubwira impamvu umusore wamusabaga atigeze
agaragara muri ubu bukwe. Havugwaga gusa ko ari impamvu z’akazi.

Abantu baterwaga isoni no kumubaza niba koko ari ko babiteguye, cyangwa se niba ubu
bukwe atari ikinamico, nk’uko byavugwaga.

Uko ibi twakomeje kubiganira n’inshuti twaje gusanga ko byeze.

Wowe ushira amakenga ubukwe bukorwa umukwe adahari?

Mu buhamya bwa bamwe, bavuga ko bamaze gutaha ubukwe nk’ubu bwinshi aho imihango yo gusaba no gukwa umusore urongora aba adahari cyangwa bombi we n’umukobwa bari mu mahanga, ibirori bigakorwa n’abandi bo badahari.

Impungenge

Ikibazo cyibazwa cyane aha, ni ukuba imiryango yemeranya gushyingirana abageni badahari ngo bahabwe uburenganzira n’imiryango yabo bwo gushyingiranwa.

Mukeshimana Clemantine [izina twahinduyeho gato ku bw’umutekano wa nyiraryo]
utuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge yasabwe n’umusore ukomoka mu gihugu cya Zambiya, ariko ku munsi wo gusaba umusore ntiyagaragaye mu bukwe
yahagarariwe na murumuna we.

Mukeshimana yavuze ko na bo bari bateguye ubukwe bazi ko umusore azaza gusaba mu
Rwanda. Igihe cy’ubukwe cyarageze umusore bivugwa ko ngo yabuze uko aza kubera impamvu z’akazi biba ngombwa ko umuryango w’umukobwa ushaka umusore uhagarara mu cyimbo cy’uwo muri Zambiya kugira ngo hatagira ababacishamo ijisho. Ibi byabaye mu mezi make  ashize.

Nawe imihango y’ubukwe yabaye nk’isanzwe ndetse igenda neza nubwo umusore atabonetse ngo babe bicaranye ariko umugeni akizeza abantu ko ngo bavuganaga n’umusore amubwira uko imihango yo gusaba yagenze, anamwoherereza amafoto y’uko
byose biri gukurikirana buri kanya.

Mu byo yabashije kubwira Izuba Rirashe, Mukeshimana yagize ati “Bwabaye ubukwe nk’ubusanzwe nta kibazo nigeze ngira kuko yanyoherezaga amafaranga yo gutegura ubukwe no mu rugo bari bamuzi kandi baramukundaga bituma banshyigikira mu bukwe
bwacu”.

Gusa nyuma y’igihe gito, Mukeshimana wari waragiye hanze bivugwa ko yagiye muri Zambiya yaje kugaruka mu Rwanda, bikavugwa ko ubukwe yari yarakoresheje umusore adahari bwari baringa, nk’uko bivugwa na bamwe mu nshuti ze za hafi.

Abakuze babivugaho iki?

Straton Nsanzabaganwa, Umujyanama mu Kigo cy’Inteko y’Ururimi n’Umuco (RALC) uri mu
basaza bari gukora ubushakashatsi ku mihango y’ubukwe yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ubusanzwe gusaba no gukwa umusore adahari nta kibazo kibirimo kuko imico igenda ihinduka.

Agira ati “Mu bukwe bwa Kinyarwanda, mu nzira za gakondo uko byari bimeze kujya gusaba ntabwo umuhungu yajyagayo, yemwe na se w’umuhungu ntabwo yajyagayo. Se w’umuhungu yabaga yatoye umukwe mukuru uyu akaba umuntu w’umugabo ukuze uzi
ubwenge, witonda uzi kuganira neza akaba ari we ujya gusabira umuhungu, noneho umuhungu agasigarana na se imuhira”

Nsanzabaganwa avuga ko ibi n’ubu hari aho bigikorwa, kandi ko n’iyo umusore na se bagiye muri ibi birori batajya bagira ijambo bavuga, bigaharirwa umukwe mukuru
uvugana n’umusangwa mukuru.

Agira ati “Nguhaye nk’urugero nka njye iyo bagiye gusabira umuhungu wanjye ntabwo njyayo, kubera iki? Kubera ko mba natumye umuntu nizeye, sinamutuma kandi ngo njyeyo.”

Kuri izi mpungenge z’abashobora kwitwaza ibi bakaba babeshya ko hari umusore wasabye umugeni adahari, Nsanzabaganwa we avuga ko nta cyo abiziho.

“Iyo yaretse kuza ntabwo kiba ari ikibazo cy’amafaranga, hari ubwo koko aba adahari kubera ko wenda ari nko mu mashuri wenda muri icyo gihe akaba atarabonye
uburyo bwo kuza muri uko gusaba kwe wenda ari mu bizamini cyangwa ari mu kazi akenewe cyane adashobora guhita ava aho akorera, cyangwa se bakaba bavuga
ko adahari kubera ko bakurikije bimwe bya gakondo bavuga ngo umuhungu ntabwo ajya ajya kwisabira.”

Dr Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC nawe yabwiye iki kinyamakuru ko ubundi mu muco bitabagaho ko basaba umuhungu ahari, kuko ari byo byari umuco.

Gusa ati “Kubera ko ntacyo tubona byishe ubu barabikora kandi bikaba umunsi mukuru.”

Inteko y’Ururimi n’Umuco iri gukora ubushakashatsi bw’uko imihango y’ubukwe igenda n’uko iba igomba gukorwa, bukazatangazwa mu gihe cya vuba.

Aha niho hazagaragarizwamo ibizaba bigaragazwa nko gutandukira umuco, n’ibikwiye kugarurwa muri iyi mihango yo gusaba no gukwa.

Yanditswe na Richard Irakoze & Gift Annet, itangazwa bwa mbere n’izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY