Imanirakiza atwaye umugenzi(Ifoto/Umurengezi R)
  • Yaciwe akaboko afite imyaka 8 kubera uburwayi
  • Yabayeho nabi kuko yamugaye atakandagiye no muri pirimeri
  • Kuri we, kuba umunyonzi ni ukwihesha agaciro kuko bimutunze 
  • Abo basangiye ubunyonzi n’abaturanyi be bose baramwirahira
  • Anenga bikomeye ababana n’ubumuga basabiriza  

Imanirakiza Jean Pierre amaze kuba icyamamare mu Karere ka Nyabihu no mu nkengera zako kubera uburyo atwara igare buri munsi nk’umunyonzi kandi afite akaboko kamwe gusa.

Ni umusore w’imyaka 22, utuye mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mukamira ho mu Karere ka Nyabihu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ku kazuba k’agasusuruko abaturage mu Kagari ka Rubaya mu rusisiro rwo ‘Ku cyapa’ baranyuranamo; abenshi bafite isuka ku rutugu berekeza mu mirimo yabo y’ubuhinzi.

Imanirakiza we ahagaze kuri kaburimbo n’igare rye ategereje abagenzi ngo abatware; icyakora ukimukubita ijisho uhita ubona ko adafite ukubuko bw’ibumoso.

Mu mwaka wa 2001 ubwo yari afite imyaka 8 yarwaye ‘Osteomyelitis’ indwara y’amagufa, maze atinda kuvuzwa nuko aho agereye kwa muganga hanzurwa ko agomba gucibwa akaboko kari karwaye.

Uko yinjiye mu bunyonzi

Iminirakiza mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe, yasobanuye ko atigeze akandagira mu mashuri abanza (pirimeri) kubera ko ngo uburwayi bwari bwaramuzahaje.

 “Nyuma gato yo kunca akaboko ubuzima bwaranze. Ubwo byaranyobeye nkibaza uko nzajya mbona icyo nkeneye, cyane ko n’iwacu batifashije; bivuze ko ntacyo na bo bari kumpa.”

“Maze gutekereza cyane icyo nakora naravuze nti ‘ariko uwaba umunyonzi?’ Ubwo nyine nahise niga igare, nigiye ku kagare gato ka siporo mfite intego yo kuba umunyonzi,” nk’uko akomeza abitangaza.

Imanirakiza ashimangira ko atigeze yifuza gusabiriza nk’uko bikunze gukorwa n’abafite ubumuga hirya no hino mu gihugu (Ifoto/Umurengezi R)

Uyu musore iyo abara inkuru y’ubuzima bwe, yumvikanisha ko atigeze yifuza kujya kumuhanda gusabiriza nk’uko bikunze gukorwa n’abafite ubumuga.

 “Oya! Ntabwo gusabiriza byigeze binzamo kabisa. Nabonaga uburyo bagenzi banjye bafite  ubumuga basaba nuko babaha n’ijana (amafaranga) bakabaciraho ndavuga nti ‘oya ngomba kubyaza umusaruro ukuboko nasigaranye!’ Ni ko gutangira ubunyonzi.”

Imanirakiza yungamo ati “Igare rya mbere nabonye nararobaga, mbese yari indobani; nakoreraga igihumbi nkagabana na nyir’igare, nakorera bibiri na bwo bikagenda gutyo. Byageze aho umuvandimwe aramfasha  ampa akagare ni ko gutangira ubunyonzi ku giti cyanjye!”

Atwara igare bidasanzwe

Feri y’igare iba ku kuboko kw’imoso ari nako Iminirakiza adafite. Buri wese ukubise amaso uyu musore yicaye ku igare rye yibaza uburyo abasha kurihagarika bikamuyobera.

“Benshi byo bibaza uburyo mfata feri bikabayobera, gusa ncyinjira muri uyu mwuga icyo kibazo nabanje kugikemura; umukanishi wanjye feri yarazihinduye iy’ubumoso ari na yo iba ikenewe cyane yayishyize ku kaboko kw’iburyo kuko ntafite ak’ibumoso. Ubu ibintu byabaye mahwi!”

Imanirakiza avuga ko atwara abagenzi neza, ko nta mpungenge zo gukora impanuka agira. Ati “ “Ashwi! Nta mpanuka njya nkora, nawe urabibona nta nkovu n’imwe wabona ku mubiri; akaboko nasigaranye gakora nk’aho naba mfite n’akandi.”

Abasangiye umwuga w’ubunyonzi na Iminirakiza cyo kimwe n’abaturanyi be bahuriza ku kuvuga ko uyu musore afite ubuhanga budasanzwe mu gutwara igare, aho ngo yitwara neza cyane ibintu baba batamucyekaho.

Twizerimana Jean Baptiste, umuyobozi w’abanyonzi bo mu Murenge wa Mukamira, agira ati “Mbere twabanje kujya tumugiraho ikibazo ariko twasanze afite ubushobozi buruta ubw’abafite amaboko abiri; iyo tujyanye mu rugendo twese dupakiye aragenda akaturusha twe dufite amaboko yombi mazima”

Ku ruhande rw’abaturage bakunze gutega muri aka gace, bahamya ko nta mpungenge na nke baterwa na Imanirakiza kuko atwara neza cyane.

Muzehe Ndahayo Justin, umusaza wo mu Murenge wa Mukamira agira ati “Iyo adutwara ntushobora kumenya ko afite akaboko kamwe; azi neza icyo akora, nubwo afite akaboko kamwe iyo ntwaye mba nizeye neza ko ari bungeze iyo njya amahoro kuko mbona azi umuhanda.”

Akazi ke katangiye kumwerera imbuto

Imanirakiza yizigamira  inoti y’igihumbi buri munsi kuko ngo aba yinjije nibura ibihumbi 3 avana mu bunyonzi bwe abangikanya n’akazi k’ukubukarani aho apakira akanapakurura imyaka.

Akazi yahisemo gukora nk’ufite ubumuga, Imanirakiza agafata nko kwigira no kwihesha agaciro, ku bw’ibyo akaba ashimangira ko kamaze kumugeza ku iterambere rirambye aho yiguriye ikibanza n’amatungo magufi.

Ati “Maze kwibikaho ikibanza cy’ibihumbi 500, ubu ndateganya kubaka muri uyu mwaka dutangiye. Ikindi ni uko niguriye intama enye, ibyo byose nabikuye ku igare ryanjye no mu kazi k’ubukarani nkora.”

Agaruka ku kazi k’ubukarani akora, Imanirakiza agira ati  “Nta mikino; umufuka w’ibilo (kg) 120 ndawutwara ku rutugu ariko ifaranga rikinjira, ubwo ariko bagenzi banjye baba bankoreye gusa nk’iyo ari ibilo 50 byo mpita mbyishyirira ku rutugu.”

Ikimubabaza mu buzima bwe

Imanirakiza avuga ko mu buzima bwe abangamirwa kandi akanacibwa intege no kubona hari abafite ubumuga bahitamo ‘kwisuzuguza’, ibyo avuga ko ari imbogamizi kuri we.

“Mbangamirwa kandi ngacibwa intege no kubona bagenzi banjye bafite ubumuga runaka usanga barashyize imbere kwirwa basabiriza ahantu hose kandi bakagombye gukora bakiteza imbere bakanazamura iterambere ry’igihugu.”

Abanyonzi bakorana na Imanirakiza batangarira ubuhanga agaragaza mu kazi ke (Ifoto/Umurengezi R)

Yanditswe na Regis Umurengezi, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY