- Akirangiza segonderi, Sibomana Emmanuel yacuruje
agataro mu Mujyi wa Kigali - Yavuye ku gataro yikodeshereza akazu k’ibihumbi 5 ku kwezi
- Yamaze amezi 4 ava Kicukiro ajya Nyabugogo no Mujyi n’amaguru
- Yamaze ukwezi kose arara ku ikarito nyuma yo kwibasirwa
n’abajura - Yarabwiriwe araburara yifuza kwiyahura
Umunyamakuru wa TV10 Sibomana Emmanuel ni urugero rwiza rw’umuntu wanyuze mu buzima bw’inzitane agahangana na bwo kigabo, kugeza ubwo inzozi ze zibaye impamo.
Uyu musore w’imyaka 30 avuga ko “yakubiswe n’ubuzima” mu Mujyi wa Kigali kuva akirangiza amashuri yisumbuye i Nyakabanda mu Karere ka Muhanga, mu mwaka wa
2007.
Agataro
Sibomana yaje muri Kigali ahazi ku izina, nta telefoni, ahazi abantu babiri gusa kandi na bo atazi aho batuye: Mubyara we wafunikaga ibyangombwa kwa Rubangura na mushiki
we akurikira ubwa kabiri wacuruzaga agataro.
Ugiye iburyasazi azirya mbisi. Yafashije mushiki we gucuruza agataro, nk’uko bikubiye mu buhamya yahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe.
“Bwaracyaga tukazindukira kurangura ibyo gucuruza ku gataro iyo za Kicukiro Centre
ku Muyange, twahahuriraga n’abantu bavuye mu byaro bazanye imyaka bihingiye,
inyanya, intoryi ibijumba, imyumbati…”
Muri icyo gihe, Sibomana yabaga kwa mushiki we, akamugaburira, ariko akagomba kumugenera udufaranga duke ku cyumweru ngo abashe nko kwiyogoshesha. Ati “Ni uko
nacuruje agataro rero, bwari ubuzima bukakaye.”
Yabaye mu nzu yakodeshaga amafaranga 5.500
Arambiwe gucuruza agataro, Sibomana avuga ko yabonye akazi ko gufasha abafundi (aide-maçon), atandukana na mushiki we; yikodeshereza akazu k’amafaranga ibihumbi bitanu na magana atanu (5.500 Rwf) ku kwezi muri Sahara mu Murenge wa Niboye mu Karere ka
Kicukiro.
“Kari agashambure nashyiragamo matela ya simple [akamatela gato] igakwirwamo hagasigara umwanya ujyamo injerekani ebyiri n’imyambaro ibiri…” nk’uko abyivugira.
Bidatinze yabonye akazi mu ruganda rw’imigati (boulangerie) rwitwaga Shalom, rwabaga Kicukiro, aho yakoraga ninjoro akazi ko gucunga ububiko bw’amandazi n’imigati (chef
de stock).
Aho umutindi yanitse ntiriva. Umunsi umwe ngo yaraye akora kuri iyo boulangerie nk’ibisanzwe, aje mu rugo mu gitondo asanga abajura baraye bamucucuye.
Ati “diplome ni yo batatwaye kuko nari narayitsimbye mba nongeye nsubiye ku cyavu!”
Ubuzima bwo kurara ku ikarito.
Akaje karemerwa. Sibomana nk’umuntu wimenyaga kuri buri kumwe, avuga ko nta
yandi mahitamo yari afite atari ukuryama mu ikarito nyuma y’uko matela ye yibwe.
Aragira ati “Ni matela yari ikiri nshya ya Rwandafoam. Bayitwaye nta mafaranga mfite yo kongera kugura indi, ndara ku ikarito ukwezi kose, nasasaga ibikarito mu nzu nkaryama…
“Icyo gihe nta muhungu cyangwa umukobwa nemeraga ko yansura ngo atabona ubuzima mbayeho. Naharaniraga gusohoka nkeye ariko sinifuze ko hari uwagera mu nzu yanjye.”
Aka wa mugani ngo agahinda gashira akandi ari ibagara, aha bamwibye hashize agahe
gato abajura bamutuburiye amafaranga asaga ibihumbi 10 n’agatelefoni ka gatoroshi,
ubwo yari ageze i Nyabugogo agiye gusura umuryango we utuye mu Kagali ka Gasoro,
Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza.
Urugendo rwahise ruhagarara kuko nta na tike yari asigaranye, asubira inyuma,
yihebye cyane.
Camera…
Mu gushakisha ubuzima, nyuma yo kwibasirwa n’abajura ubugira kabiri, Sibomana yayobotse ishuri ryitwa Centre Marembo ryigisha ibijyanye no gukora amavideo, riri hepfo yo ku Gishushu.
Avuga ko muri iryo shuri “bigishaga urubyiruko ku buntu ariko experience ukajya kuyihigira” akajya abyiga ku manywa, ninjoro agakora muri boulangerie.
Nyuma y’amezi atatu niba atari ane yiga, ngo yahawe impamyabushobozi, atangira
gushaka aho yimenyereza umwuga ngo abone ubumenyingiro (skills).
Yabonye abamwemerera kureba uko bakora amavideo, mu Mujyi n’i Nyabugogo, ariko bamubwira ko nta faranga agomba kubategerezaho.
Yazaga n’amaguru avuye muri Sahara, agataha n’amaguru, akabwirirwa, ubu buzima
abubamo amezi atibuka niba ari atatu cyangwa ane.
Hagati aho ya boulangerie yarahombye, nyirayo arayifunga, ubundi inzara n’inyota birushaho kumwibasira. Avuga ko ari bwo igitekerezo cyo kwiyahura cyamujemo.
Yizera ko “burya abantu biyahura baba bafite impamvu.” Ati “narebaga kwirirwa mu Mujyi nta giceri mfite nta n’aho ndi bukivane nkumva nakwiroha mu modoka ikanyica. Iyo ugeze igihe cyo kwishyura inzu urimo amezi nk’abiri ubona nta hantu uri buyakure, ni bwo numvise mu mutwe byivanze nabona imodoka zizenguruka nkuva nakwijugunyamo, cyangwa se nkumva nakwicara nk’ahantu munsi ya ya mazu aba yubatse nabi nkumva igikuta kirangwiriye.”
Umugambi wo kwiyahura ntiyawushyize mu bikorwa, kuko umutimanama ngo
waje kumubwira ko atari we muntu ubayeho nabi kurusha abandi mu Rwanda ku buryo
yakwiyahura.
Uko iminsi yagiye yicuma ni ko ubumenyi bwagiye bwiyongera, atangira kubona uturaka two gukora ama-video; yigira inama yo kujya gusaba kwimenyereza umwuga (stage) kuri TV10.
Sibomana, umunyamakuru wa TV10
Kwemererwa kwimenyereza umwuga kuri TV10 byaramushimishije cyane. Hari muri Gashyantare 2012, nyuma y’imyaka ibiri atangiye gukina mu ikinamico Urunana, aho
akina yitwa Patrick.
Inzozi ze zo kuba umukinnyi w’amakinamico no kuba umunyamakuru nka Sibomana Athanase, zahise ziba impamo, nk’uko akomeza abisobanura.
“Banyemereye stage [kuri TV10] numva nararana n’inkweto kuko nifuje kuba umunyamakuru ngifite imyaka itandatu. Nagiyeyo meze nka wa mwana ufite
umururumba, hari igihe umwana abona ibintu akabirya akagwa ivutu, nanjye ni nk’aho nagiye ku kigega cy’ibyo nifuje kuva kera.”
Sibomana arashaka gutangira kwiga itangazamakuru muri Kaminuza ya Mount Kenya
mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016 uzatangira muri uku kwa cyenda; akaba ngo
yaratangiye kubiganiraho n’ubuyobozi bwa televiziyo ngo bujye bumuha umwanya
wo kujya kwiga.
Uyu musore ubu avuga ko abayeho neza cyane. Aba mu nzu akodesha ibihumbi
50 ku kwezi mu kagali ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Yishyurira amashuri barumuna be babiri biga mu mashuri yisumbuye, ndetse agafasha na nyina.
Ahamagarira ababayeho nabi kwizera ko hari igihe ibibazo byabo bizakemuka, akabasaba kwizera Imana no kwirinda kwishora mu biyobyabwenge n’uburaya kuko bidakemura ibibazo ahubwo bibyongera.
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.