Ku gasanteri ka Mazane (ifoto, M.A Dushiminama)

Kuri Mazane kugeza ubu umuntu umwe ni we wabashije kurangiza amashuri yisumbuye mu kagari kose.

Nta kinyabiziga wasangayo, kugera mu tundi tugari ni ukwambuka n’ubwato. Hari n’abashaje bavuga ko inshuro babonye imodoka zibarika.

Akagari ka Mazane gakikijwe n’ikiyaga cya Rweru, Akagera, ndetse n’urufunzo rutamenwa. Kugira ngo umuntu agereyo aturutse i Kigali, atega imodoka ijya Nyamata, yahagera agafata ijya Batima, ho mu murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

Iyo ugeze Batima, ufata moto cyangwa se igare rishobora kukugeza kuri imwe mu nzira ebyiri zigana kuri icyo kirwa cyitaruye ubundi butaka.

Inzira ya mbere, iri ku cyambu cyo ku Gashoro, ahaba ubwato bw’ibiti bunyura mu mugezi wisuka mu Kagera witwa Kamihuro, bukagera aho iyo migezi ibiri ihurira, abagenzi bakishyura amafaranga 200.

Ubwo twari mu bwato mu mugezi wa Kmihuro twerekeza Mazani (ifoto, M.A Dushimimana)

Indi nzira, ni ukunyura ku cyambu cya Nyiragiseke giherereye ku kiyaga cya Rweru, aho umuntu afata ubwato akamara igihe kingana n’isaha n’igice, umugenzi akishyura amafaranga 1500.

Ku cyambu cyo ku Gashoro, ni ho abaturage ba Mazane banyura iyo baremye isoko hakurya cyangwa se bagiye mu zindi gahunda, kuko ari ho hegeranye na Batima. Hari nk’iminota 40 kuri moto, kuva ku Gashoro ugera Batima.

N’ubwo ari yo nzira bifashisha cyane, si nziza na gato. Umugezi wa Kamihuro ubwato bunyuramo uregeranye, kandi ukikijwe n’urufunzo impande zose.

Inzira abantu bafata iyo bageze ku ihuriro rya Kamihuro n’Akagera, na yo ikikijwe n’urufunzo impande zombi kandi yuzuyemo isayo ku buryo icyondo kiba kigera mu mavi.

Ibi biterwa n’uko ngo iyo ari mu gihe cy’imvura amazi y’akagera n’ibishanga yihuza, ndetse akanahura n’ikiyaga cya Rweru, ku buryo iyo nzira na yo bayicamo  n’ubwato.

“Mu kwa kane se wagira ngo iyi nzira iba igihari? Tuhanyura n’ubwato tukanaroba haba hari amafi.” Ibi nabibwiwe n’umugabo w’imyaka 35 twahuriye ku cyambu cyo ku Gashoro maze dukomezanya urugendo.

Inkweto twazitwaye mu ntoki, twahinnye amapantaro, ari na ko dushaya.

Nyuma y’isaha n’igice tuvuye mu bwato, ni bwo twabashije kurenga urufunzo tugera ku kayira kazamuka i Musozi, tubanza gukaraba ibyondo.

Twakarabiye ku  kidendezi kiri ku kagezi k’amazi aturuka mu rufunzo. Ayo mazi mabi, usangamo abantu bari kuyogeramo, abana bari kuyidumbaguzamo, hari  n’abari kuyavoma ngo bajye kuyakoresha mu rugo.

“Aya mazi ni yo mukoresha mu rugo?” Namubajije n’impungenge nyinshi nyuma yo kubona abantu bari kuyavoma, na we ansubiza nta kibazo afite.

“Maze turanayanywa…none se ubu wowe wishwe n’inyota hano wabigenza ute? Na ko buriya wasanga wizaniye ayo mu gacupa…Twe twarayamenyereye nta n’indwara adutera.”

Ngo usibye aya mazi ava mu rufunzo, abegereye ikiyaga cya Rweru bavoma amazi yacyo, akaba ari yo bakoresha ibintu byose.

“Hari igihe baduhaye amazi y’imipombo ariko yahise apfa, dukomeza gukoresha ayo twamenyereye.”

Ukizamuka, uhita ubona amashuri atari menshi yubakishije amatafari ahiye. Nabwiwe ko ari ishuri ribanza rya Mazane, ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatandatu.

Gusa ngo si yo bahoranye, akaba ari na yo mpamvu abana bo kuri Mazane batigaga. “Aya mashuri ubona yubatswe vuba aha, mbere twigiraga mu dushuri twubakishije ibiti n’ibyatsi”

Bakomeza bavuga ko ngo icyo gihe bagarukiraga mu wa kane w’amashuri abanza, ushaka kurangiza mu wa gatandatu akajya kwiga ku ishuri ribanza rya Gashora, riri hakurya y’ikiyaga, ni ukuvuga ko basabwaga kwambuka mu bwato buri gitondo na buri mugoroba, bikaba byarashoboraga mbarwa.

Iyo ubajije ingano y’abarangije kwiga byibura amashuri yisumbuye, buri wese aba abizi: “Ni umwe”. 

Aka kagari ntikigeze kagira ikigo nderabuzima kugeza muri 2009 ubwo bubakirwaga poste de santé. Ngo mbere bivurizaga Nzangwa mu Murenge wa Gashora, aho basabwagwa kwambuka ikiyaga, bigatuma hari abahasiga ubuzima ndetse n’abandi bakarohama.

Ndagijimana Jean Pierre w’imyaka 40, avuga ko abyiruka hari ingo zitagera muri 20, mu 1994 ngo hari ingo 70, na ho ubu ngubu nk’uko byemezwa n’ubuyobozi habarurwa ingo 219.

Iyo ugeze mu gacentre k’ubucuruzi kanaherereyeho ibiro by’akagari ndetse na poste de santé, uhasanga amazu yubakishije amatafari y’ibyondo, ku buryo bigoranye kuba wahabona iriho sima. 

Abana basa nabi, abagore bari gutunganya imyaka imbere y’imiryango y’inzu zabo, abagabo n’ingimbi bari kunywa inzoga mu tubari n’imbere yatwo ni bo bakwakira.

Mu kiganiro, aba baturage ntibatinda kukubwira uburyo bari barasigaye inyuma, ngo ariko ubu hamwe na Leta y’Ubumwe bafite icyerekezo.

Aba baturage bari basanzwe batunzwe n’ubuhinzi n’uburobyi gusa, bavuga ko batajyaga borora kugeza igihe Gahunda ya Girinka yaziye.

Ndagijimana yagize ati “Hano hari abana batari bazi n’uko inka isa kugeza igihe Girinka igereye ino aha. Ubu turorora na twe tukanywa n’amata.”

Akomeza avuga ko nta kintu batabona kubera Leta y’Ubumwe. Yemeza ko abatuye Mazane batakiri mu bwigunge nka mbere kuko gahunda zose za Leta zibageraho.

“Amashuri meza, ivuriro, VUP, Girinka, Ubudehe n’izindi zatugezeho, none natwe turi mu cyerekezo kimwe n’abandi Banyarwanda.”

Avuga ko n’ubwo kwiga byari ingorabahizi mu minsi yashize, ngo kuri ubu abana benshi bari kwiga mu mashuri yisumbuye ndetse bamwe barenda kuyasoza.

Mukahabyarimana Gaudence, Umuyobozi w’umudugudu wa Gasasa ari na wo uherereyemo agacentre ka Mazane ahamya ko iterambere ryatangiye kubageraho.

avuga ko abagore baho batotezwaga, ngo ubu si ko bikimeze ndetse n’ubuharike bwari bwarigabije iki kirwa bwaragabanutse.

Gusa avuga ko abagore bo kuri Mazane batarabasha kwiteza imbere, ngo kuko bahinga ibitunga ingo zabo gusa, kubera gukikizwa n’amazi.

“Abagore ntibabasha gufata ubwato ngo bajye gushaka icyo bakora hakurya.”

Mukahabyarimana yemeza ko baramutse batujwe hakurya y’amazi bashaka icyo gukora, ndetse n’amakoperative bibumbiyemo akabasha gukomera, dore ko ngo n’abaterankunga baboneka ari benshi.

Inkuru yo kwimurwa bayakiranye ibyishimo byinshi….

Mu mwaka wa 2012, ngo habaye umwuzure watumye ikibaya gikikije Akagera aba baturage bahinga cyuzura amazi mu gihe cy’umwaka wose, bituma bagira inzara.

Nk’uko umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri Mazane, Bikorimana Gaspard, abitangaza, ubuyobozi bukuru icyo gihe bwarahasuye maze hafatwa umwanzuro wo kwimura abahatuye kuko ari mu manegeka.

N’ubwo abakuze babanje kurwanya iki cyemezo kubera kumara igihe kinini cy’ubuzima bwaho kuri iki kirwa, abakiri bato bo bacyakiranye urugwiro.

Bihoyiki Jean de Dieu, umuyobozi w’urubyiruko mu Kagali ka Mazane atangaza ko mu gihe bazaba bagiye gutuzwa hakurya y’amazi ubuzima buzahinduka, ndetse n’imitekerereze igahinduka.

“Tuzarenga gutekereza gusa ku kubeshwaho n’uburobyi n’ubuhinzi na bwo budafashije, twige imyuga, dukorere impushya zo gutwara ibinyabiziga, tubeho nk’abandi Banyarwanda, dutange umuganda wo kubaka igihugu natwe.”

Ngo biteganyijwe ko muri uku kwa mbere hazimurwa imiryango 44.

N’ubwo ubuyobozi bwemeza ko hari gahunda yo kwimura abatuye iki kirwa bose, abatazimurwa bwa mbere na bo babikeneye byihutirwa kubera ubuzima butari bwiza babayemo.

Amateka ya Mazane…

Amateka agaragaza ko ikirwa cya Mazane cyatangiye guturwa mu mwaka wa 1870. Iki cyavumbuwe n’abahigi ubwo birukankanaga inyamaswa igacengera mu rufunzo hanyuma ngo imbwa n’abahigi barayikurikira, bagera ku butaka.

Ngo icyo gihe mu karere ka Bugesera boheraga abakobwa batwaye inda y’indaro mu rwobo rwa Bayanga (ruherereye mu murenge wa Gashora ubu).

Mu rwego rwo kubakiza, ababyeyi bahaga abahigi abana babo ngo bajye kubohera, ariko bagaca inyuma bakabasaba kubazana kuri aka karwa.

Ngo abatuye iki kirwa bwa mbere ni abahigi, n’abakobwa babaga batwaye inda z’indaro bakaza kuhabahisha, bakahabyarira, ngo hari n’abo ababyeyi bazaga gusura rwihishwa.

Ngo n’abatari abahigi batangiye kuza kuhatura, bafata amashyamba, batangira guhinga. Ngo abatuye iki kirwa ntibatekerezwagaho kugeza igihe FPR yafatiye igihugu, batangira kugezwaho ibikorwa by’iterambere buhoro buhoro.

Yanditswe na Marie Anne Dushimimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY